“Nta ruhare rwa KABUGA nzi mu guha ingufu INTERAHAMWE “:Anastase GASANA

Anastase Gsana

Turi kumwe na Bwana Gasana Anastase, uyu ukunze kuvugwaho kuba umwe mu baba barashinze interahamwe. Nibyo sibyo ? Arabyivugira.

Ikondera Libre kuko benshi mwabibasabye ngo bazamubaze nyine ibijyanye n’interahamwe muri iki gihe havugwa urubanza rw’umunyarwanda Kabuga Félician ngo waba ari mu bazihaye ingufu.

Nk’umuntu wabaye mu Rwanda, yewe no ku gihe cya FPR yakomeje umwanya yari afite ku bwa Habyarimana, Ministri w’ububanyi n’amahanga avuga ko imihoro barega Kabuga ari ipine bashaka gutwikiraho Kabuga.

Ndetse uyu Gasana aravuga no kuri RTLM. Banamubajije ukuntu Habyarimana Juvénali bari kumwe i Dar es Salaam ku itariki ya 06/04/1994, amaze kwicwa, uyu Gasana yahise yiyambukira asanga FPR, iyi FPR ivugwaho kuba ariyo yahanuye indege yari itwaye Prezida Habyarimana, agapfa yishwe.

Uyu munsi Ikondera Libre yahisemo kubagezaho uko Anastase Gasana asesengura iby’interahamwe n’imihoro.

Ikiganiro mwagiteguriwe na Agnès Mukarugomwa afatanije na Vestina Umugwaneza.

1 COMMENT

  1. Ndashaka kubwira Gasana ko avangitiranya amatariki nkana mu rwego rwa rrya sisibiranya ngo rimuranda. Igero: Commission yo kwiga kuli È ennemiÈ yagiyeho bivuye mu nama yakoranije les Commandants des Unites des FAR yabereye muli ESM muli decembre 1991. Icyo gihe Col Serubuga niwe wari Chef EM. Rapport ubwayo ntiyatangajwe. Noneho muli septembre 1992 uwari wabaye Chef EM AR Gen Nsabimana aha les Comd unités synthèse yayo. Iyo avuga ngo Habyarimana ntiyayishyizemo aba civils biratangaje kuko cyari ikibazo purement militaire. Ikindi arasisibiranya ngo atavuga ko Interahamwe nkèurubyiruko rwèishyaka rya MRND nkèuko andi yose yari arufite zagiyeho ku mugaragaro ari Matayo Ngirumpatse wari Pt du MRNDD. Birumvikana ko atatinyuka kuvuga ko uwo mushinga yari yakoze akiri Conseiller muli MRND ariwo yajyanye kwereka MDR kugira ngo yemere kumwakira inamwizere. Ibindi ni byabindi… il reste égal à lui même. Ni byiza ko yashinjura Kabuga kandi aba avugishije ukuri. Icyokora ni uwo kwitonderwa kuko nèubu FPR imwemereye kumusubiza umwanya yahindura mu kanya nkèako guhumbya.

Comments are closed.