Nta soni mfite zo kwitwa umugore wa Mugesera kuko ari umwere: Gemma Uwamariya

Amakuru aturuka i Québec muri Canada aravuga ko ikibazo cya Léon Mugesera wirukanywe muri Canada akajya gufungirwa mu Rwanda muri Mutarama 2012, aregwa gushishikariza abantu gukora jenoside, ubu icyo kibazo cyongeye kujyanwa mu muryango w’abibumbye mu gihe umuryango wa Mugesera n’abamwunganira bemeza ko afashwe nabi aho afungiye. Bararega Leta ya Canada kutubahiriza amategeko arwanya iyica rubozo.

N’ubwo bwose ikinyamakuru izuba rirashe kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda mu nyandiko yacyo cyise Imibereho ya Mugesera muri gereza cyemeje ko Léon Mugesera afashwe neza cyane, umuryango wa Mugesera siko ubibona kuko uvuga ko, akagishwa kwicwa, ahabwa ibiryo byangiritse, aho aryama hari imbeba n’ibiheri, ntabonana n’abamwunganira ku buryo buhagije, ngo ibikorwa bibi akorerwa muri gereza urutonde ni rurerure.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru le soleil cyo muri Canada, ngo umugore wa Mugesera, Gemma Uwamariya wavuze kenshi ko nta soni afite zo kuba ari umugore wa Mugesera, yibaza impamvu umugabo we ahohoterwa ako kageni. Uwo mudamu yemeza ko umugabo we ari umwere n’ubwo ashinjwa ibyaha biremereye bamwe ntibatinya kuvuga ngo ari mubateguye jenoside yo mu 1994.

Ngo umugore wa Mugesera n’umukobwa we bavugana nawe aho afungiye mu Rwanda kabiri mu cyumweru kuri telefone, ariko ngo bavugana igihe gito kandi ngo ibyo bavugana hari ibyuma bifata amajwi biba bibifata, ngo Mugesera ashobora gutanga amakuru make cyane y’uko amerewe byaba ku mubiri cyangwa mu mutwe.

Ngo uwunganira Mugesera mu Rwanda, Jean-Félix Rudakemwa, ngo yashoboye gusobanurira umuryango wa Mugesera uko amerewe. Ngo mu nyandiko yageze ku muryango we muri Canada, ngo harimo ibimenyetso birenga 20 avuga ko bigaragaza ko uburenganzira bw’ibanze bwa Mugesera buhonyorwa na Leta y’u Rwanda.

Gemma Uwamariya (Umugore wa Mugesera) avuga ko yamenye ko umugabo we yafunganywe amezi n’abanzi be muri politiki, n’ukuvuga abayoboke b’ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda, ngo batasibaga kumubwira ko icyaha kimuha. Mugesera yabwiye umwunganira ko atinya ko yakwicwa igihe icyo aricyo cyose ngo umwe mu bamaneko baba bari kuri Gereza yamubwiye ko n’ako kanya ashobora kumurasa.

Ngo uretse n’ibiryo bidafite isuku ihagije kandi badahindura bihagije bishobora kuba byagira ingaruka ku buzima bwe, Mugesera ngo icyumba afungiyemo kirimo imbeba, imibu, n’ibiheri mu buriri.

Nk’uko umugore wa Mugesera yakomeje abibwira icyo kinyamakuru ngo abayobozi ba Gereza mu Rwanda ngo ntabwo bemerera Mugesera kuvugana n’abandi bana be bane bakuze batakibana nawe, ngo abo bayobozi ntabwo bemera ko ari abana ba Mugesera. Ngo kuri Me Rudakemwa, ngo ibyo ni ukwigiriza nkana kuri Mugesera kudashobora kwihanganirwa. Ngo ikindi uburanira Mugesera atishimira n’uko adahabwa uburenganzira bwo kuvugana n’uwo yunganira bari bonyine kandi ngo ntabwo bahabwa igihe gihagije cyo gutegura urubanza.

Ngo akimara kubona ibyo bimenyetso bishya byerekana ko Mugesera adafashwe neza, Me Johanne Doyon, wari wajyanye ikibazo cya Mugesera mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe kurwanya iyicwa rubozo muri Mutarama 2012, igihe Mugesera yarimo yoherezwa mu Rwanda, ku itariki ya 1 Ugushyingo 2012 uwo munyamategeko yongeye kwiyambaza ako kanama k’umuryango w’abibumbye. Ku muryango wa Mugesera ngo iki kikaba ari ikindi cyizere bafite ko Leta ya Canada yakwamaganwa ku mugaragaro maze ikaboneraho gusubiza Mugesera muri Canada aho yatuye hafi imyaka 20 akaba ariho aburanishirizwa.

Urubanza rwa Mugesera ruteganijwe gutangira kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2012, uwo rubanza rwari rwasubitswe muri Nzeli uyu mwaka kugira ngo uregwa ashobore kwiga dosiye ye neza, umuryango wa Mugesera ngo wifuza ko yahabwa ikindi gihe cy’inyongera kugira ngo umunyamategeko w’umunyakenya Gershom Otachi Bw’Omanwa, azashobore kumwunganira kuko atarabona uruhushya ruva muri Leta y’u Rwanda kandi hakaba hashize amezi menshi arusabye.

Ibijyanye n’iki kibazo cya Mugesera bisa nk’aho ari umukino w’injangwe n’imbeba hagati ya Leta y’u Rwanda na Mugesera, kuko uburyo ikinyamakuru izuba rirashe kibogamiye kuri Leta ya Kigali, cyatangaje iriya nkuru yerekana ko Mugesera afashwe neza muri Gereza ku buryo budasanzwe, umuntu ntabwo yabura kwibaza niba uyu munyamakuru atarajyanywe gusura Mugesera ndetse agasabwa gushyiramo n’amakabyankuru ku buzima Mugesera abayeho kubera ko Leta y’u Rwanda yari imaze kumenya ibya kiriya kibazo Me Johanne Doyon, yari yajyanye mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe kurwanya iyicwa rubozo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2012.

Umuntu yasoza avuga nk’abakera ati: « Timeo Danaos et dona ferentes »

Marc Matabaro

7 COMMENTS

  1. Birababaje cyane kubona mu Rwanda bataramenya kubahiriza uburenganzira bw’imbohe.
    Naho iby’uko umugore we ntasoni afite kuba umugore wa Mugesera ntagitangaza kirimo bitewe
    n’uko ibyo Mugesera yakoreye abatutsi byari byarahawe umugisha na bene wabo bari bahuje uwo mugambi. Birumvikana rero ko umusonga w’abakorewe jenoside utabuza umugore wa Mugesera gusinzira.

  2. ahubwo njye ndibaza impamvu bakuyeho igihano cyo kwica batara mumanika ngo yumve ibyo yavuze ko nawe byamugeraho
    mugisera numugome wo mumaraso numwicanyi pschologique uri nibo twita abacuramugambi
    njye narekura abandi ariko umuntu nkamùugesera akwiriye gufungirwa muntozi cyangwa muzuki

  3. nubwo wabeshye angofashwe nabi kandi kimeze neza sinako yakagombwe gufatwa bitewe ibyaha yakoze erega uhora agasozi ubusa kagatuma kukandi katuramporere akwirakwiza urwango yumvagako arigitangaza aaaahhh imana ishimwe pee ihora ihoze

  4. reka nsubize karisa ahubwo jye nasabimana ikareba mumitima yabanyarwanda ikajya itoranya umunyacyaha ikamugenera igihano kimukwiriye turabizi ntirobanura kubtoni ikindi kandi ninyembabazi ariko twayibwira uwomunsi imbabazi ikazishyiar kuruhande uzabwire mama wawe yicare muntozi umunota umwe atambaye ikariso ubundi umubaze uko byaribimeze ikindi kandi politike tuyirekere beneyo twibanire neza nabaturanyi bacu ibindi tubireke.

  5. MUGESERA agomba kubambwa baramufata neza se ngo azamarire ki abazima. sinzi impamvu batari bamunyuza iyiwacu watwese. ibisa birasabirana ndabona umugore wa MUGESERA yarariye umwanda. muzahore musenga imana yabahaye KAGAME.

  6. ahubwo na kumiro koko ngo afashwe nabi?yavuye canada asa nurwaye sida none ubu arabyibushe ni nzobe yaraje mwarangiza ngo abayeho nabi,ngo ntiba muhindurira ibiryo sha wa mudamu we ugira isoni zike kabisa urubahuka ukana vuga uzi abo yahemukiye uko bafuye, ni bura wowe muracyavugana abandi se?ceceka ntacyo fite cyo kuvuga nu musabire kumana ibisigaye ni mana iravuga ngo uwishishije inkota azicwa nayo mureke nawe aryozwe ibyo yavuze

  7. Canadian government has dispointed Africans by doing unlawful acts:
    1.Sending Leon Mugesera to the unrighteous government of Rwanda in order to be tortured as if there is no law in Canada!
    2. Supporting the DRC rebels in exchange of DRC minerals!
    Shame on Canadian administration!!!

Comments are closed.