Ntabwo nari nzi ko no muri banki ya Kigali (BK) habamo maneko !

Nk’abandi bagabo narahize kandi ndahinga birangira mbonye udufaranga. Ubusanzwe nari mfite compte muri banki y’abaturage, ariko kubera ko nari nagurishije agasambu nasigiwe na famille kandi nakuyemo agatubutse kubera ko ari abashinwa bubaka imihanda bari bakaguze.  Nahawe ingurane ifatika kuko mu mateka nanjye niswe millionaire ubwo nishyurwaga miliyoni mirongo itandatu z’amanyarwanda. Ibi rero byatumye nkenera kubitsa muri banki yisumbuyeho kugira ngo bizamfashe kujya mbona inguzanyo nyinshi. 

Nafunguje konti nshyiraho miliyoni zanjye bukeye nitaba CID!

Ubwo sociyete y’abashinwa yari imaze gushyira amafaranga yanjye kuri konti nari nsanganwe muri banki y’abaturage, nahise nyakuraho yose kugira ngo njye kuyabitsa muri BK nk’ahantu nari mfitiye imigambi irambye.

Narazindutse amafaranga njya kuyabitsa yemwe nti byatinda kuko mu minota icumi byose byari birangiye mpita mfata inzira nsubira iwanjye.

Nageze mu rugo njya kuri boutique duturaye ntangira gufata agacupa nk’abandi bagabo bose bihaye. Nyamara ibyari ibyishimo no gutebya byahindutse guhinda umushitsi. Mu kanya gato Nahamagawe na telephone itagaragara imbwira ko ari iy’ubugenzacyaha bw’ishami ry’igipolisi.

Uwampamagaye yambwiye amazina, ariko biragoye kwemera ko ari aye nyakuri bitewe n’uko abakozi ba ruriya rwego baba bafite ibyangombwa biriho amazina atandukanye. Yambwiye  ko ku munsi ukurikira uwo twariho ngomba kwitaba ku Kacyiru bitarenze saa mbili za mu gitondo.

Ijoro ryambereye rirerire pe! 

Bwaratinze buracya mfata moto nerekeza ku Kacyiru. Mpageze nakirwa n’umuhungu wari ufite umucyo ku maso. Yanyatse ibyangombwa, hanyuma anyereka aho nicara nkaba ntegereje. Yinjiye mu cyumba gikurikira azana n’undi mugabo w’amaso atukuye wari wambaye imyenda ya gisivile maze ampa karibu mu cyumba akoreramo. Nkimara kwicara yambwiye amazina ye. Ahita ambaza akazi nsanzwe nkora n’aho ntuye. Nta kuzuyaza namubwiye ko ntuye Kicukiro muri Niboye nkaba ndi umucuruzi w’ibirayi. Yongeye kumbaza niba ari ibyo nkora gusa cyangwa se niba hari n’ibindi. Naramuhakaniye, ariko mbona ahise ahindura isura yijima mu maso. Yahise ambwira ko bari kunkekaho ko naba nakira amafaranga ava mubarwanya leta y’u Rwanda. Narumiwe mpita mubwira ko nta muntu n’umwe urwanya leta tuziranye. Kumbe sinkamenye ko  bashaka kumenya imvano ya za miliyoni nabikije muri BK !

Yabonye mubereye ibamba ambwiza ukuri kw’icyo ndikuzira

Mu gihe nari nkomeje kwimyoza, ari ko nambaza Rurema, yambajije imari shingiro ubucuruzi bw’ibirayi nsanzwe nkora bufite. Namubwije ukuri ko ari ibihumbi 800 nkoresha. Niko guhita amwenyura azunguza umutwe. Yahise ambaza inkomoko y’amafaranga nabikije muri BK, musubiza ntarya iminwa ko ari ingurane nahawe nabubakaga umuhanda bashaka kuwunyuza mu isambu nasigiwe n’umuryango. Niko guhita ambwiza ukuri ko niba nshaka gushora zikanywa nakama ntibiteme kandi nahinga bikera ko ngomba guhita nkuraho kimwe cya cumi nka gishyira mu kigega Agaciro Development Fund kugira ngo mu cyama bamenye kandi bamfate nk’umwana wabo!

Ngayo nguko uko abakozi banki ya Kigali bakorana n’inzego z’iperereza bagamije kunyunyuza rubanda.

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali