Ntaganda yageze ate muri Ambasade y’Amerika i Kigali?

Amakuru atugeraho aravuga ko Bosco Ntaganda yahisemo kwishyira mu maboko y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ngo akize amagara ye!

Mu ntangiriro Leta y’u Rwanda mu ijwi rya Ministre w’ububanyi n’amahanga, Madame Louise Mushikiwabo yari yahakanye ko Bosco Ntaganda atari ku butaka bw’u Rwanda ariko nyuma yaje kwisubiraho yemeza akoresheje twitter ko Ntaganda ari muri Ambasade y’abanyamerika i Kigali. Hari amakuru avuga ko igera muri Ambasade y’abanyamerika i Kigali ryatunguye benshi barimo Madame Mushikiwabo ndetse n’abo bakorana ku buryo Madame Mushikiwabo yarakajwe cyane n’uburyo yinyuraguyemo ahakana bikanatuma n’undi mu mukozi wa Leta y’u Rwanda, Bwana Olivier Nduhungirehe yipasa muremure akubahuka Bwana Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo.

Amakuru dufite n’uko bamwe mu bayobozi ba Leta y’u Rwanda batunguwe cyane, ndetse bituma batanga ibisobanuro byatumye abantu bakomeza kuba mu rujijo, urugero n’urwa Bwana Tharcisse Karugarama, Ministre w’ubutabera w’u Rwanda washatse kumvikanisha ko ikibazo cya Ntaganda kitareba Leta y’u Rwanda ahubwo kireba Ntaganda ubwe na Leta y’Amerika. Abumvise uyu mugabo mu kiganiro na BBC Gahuza-Miryango, bibajije impamvu Karugarama ataterwaga isoni n’amagambo yavugaga, nyuma yo kunanirwa gusobanura ukuntu Ntaganda yageze muri Ambasade y’Amerika i Kigali ahubwo agakomeza gushaka gukomeza mu murongo wa Leta y’u Rwanda wo gushaka kwemeza ko abayobozi ba Congo ibyo barega u Rwanda byose baba babeshya aho yemeje ko nta kuntu abayobozi ba Congo bari i Kinshasa bashobora kumenya amakuru ku bibera mu majyaruguru ya Kivu.

Bosco Ntaganda yaba yarakoresheje amayeri akinjira mu Rwanda mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zari muri Congo mu gace ka Kibumba zitaha mu Rwanda zikurikiwe n’iza M23 zishigikiye uruhande rwa Runiga.

Nyuma y’aho Bosco Ntaganda aboneye amakuru avuga ko abayobozi b’u Rwanda bafashe gahunda yo kumuhitana kugira ngo atazagwa mu maboko y’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha akabavamo, yakoresheje amayeri yo kujijisha abicanyi ba DMI bari bahawe amategeko yo kumuhitana na Perezida Kagame na General Kabarebe kugirango bizitwe ko yaguye mu mirwano n’ingabo za Makenga. Mu gihe bamushakiraga mu nzira zigana i Masisi yinjiye mu Rwanda ku mayeri afashijwe n’abagogwe bene wabo.

Icyajijishije cyane DMI, ni uko Bosco Ntaganda yohereje bamwe mu bizerwa be kugirana ibiganiro n’inyeshyamba za FDLR ngo zimureke atambuke mu duce zigenzura nawe azihe akayabo k’amadolari 150.000, ariko FDLR yarabyanze kuko yizeraga ko ishobora kubona amadolari agera kuri 5.000.000 yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku muntu uzafata cyangwa agatanga amakuru yari gutuma Ntaganda afatwa. Ayo makuru yageze kuri DMI bituma ikomeza kwizera ko Ntaganda azahunga agana muri Masisi aho yashoboraga kumwicira nta nkomyi.

Kuri Ntaganda nta yandi mahitamo yari afite uretse guhungira muri Ambasade y’igihugu gikomeye nka Amerika agasaba gushyikirizwa ICC, agahitamo ambasade yari azi ko Perezida Kagame atavugiramo, rero yirinze Ambasade z’ibihugu bidafite ingufu cyangwa by’inshuti magara na Perezida Kagame nk’uko inshuti ze zabimugiriyemo inama.

Ikibazo cyari gisigaye n’uburyo bwo kugera muri ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Kigali.

Mu gihe ibiganiro na FDLR byatumye DMI yibeshya ko Ntaganda ashaka kwerekeza i Gatoyi muri Masisi, Ntaganda we yinjiye mu Rwanda akoresheje inshuti ze zo mu bwoko bwe z’Abagogwe biganje mu gace k’umupaka w’u Rwanda na Congo aho bagiye bamuhererekanya akirinda guca mu nzira zigendwa n’abantu benshi akoresheje imodoka zijyana imyaka mu mujyi wa Kigali. Mu gihe abicanyi ba DMI bamushakiraga mu birunga, za Masisi ndetse n’i Gisenyi aho ingabo zari zimushyigikiye zarimo guhungira, Ntaganda we yari yarenze mu Kinigi yerekeza iya Kigali.

Bivugwa ko yageze i Kigali ku cyumweru ku mugoroba agacumbika ku muvandimwe  wari umutegereje, bugacya amugeza kuri ambasade y’Amerika, aho kuri ambasade ngo abakozi ba ambasade nabo baratunguwe cyane.

Ubu muri Leta y’u Rwanda, ubwoba ni bwose mu nzego zishinzwe umutekano, aho ubu abo Ntaganda yaciye mu rihumye ndetse n’abashobora gukekwa kumufasha bari mu mazi abira. Muri iyi minsi kandi biravugwa ko hari abarwanyi benshi ba M23 bashyigikiye Ntaganda binjiye ku butaka bw’u Rwanda ntibafatwe n’ubuyobozi ndetse bamwe muri bo bakaba bari mu baturage bagifite intwaro zabo. Hari n’amakuru avuga ko hari n’abarimo gusaba kuva mu nkambi bakajya kuba mu mitungo yabo basanzwe bafite mu Rwanda.

Ubwanditsi

18 COMMENTS

  1. intambara ya gatatu y Urwanda igiye gtangira rero.ubwo ufite amatwi yagombye kunva ko Kagame n abe ighe cyabo cyageze .none se bo barahungira mu zihe ambassade?

  2. mukomere, icyonakongeraho mutavuze nuko ibyo Mushikiwabo yavuze ntabwo yarimo abeshya kuko ntabwo ubutegetsi bw’u rwanda bwari buzi neza aho ntaganda ari kuko DMI nizo zitanga amakuru zikaba zari ziziko akiri muri Congo ibyorero byatumye Mushikiwabo avuga ukuri kuva yabaho icyo navuga nuko kuvuga ukuri bitamuhira ahubwo ajye agumya abeshya nibyo bimuhire doreko inshuro imya yarabuze ukuri bitamuguye neza murabyiboneye mwese.
    Naho Ntaganda yagize inshutiziza afite murwanda Zidashyigikiye Imikorere ya Kagame

    • Rukundo, ubwo se u Rwanda rusanzwe rufite ingabo muri Kongo, rwakiriye abarwanyi baturutse yo imbere y’abanyamakuru ku Gisenyi, kuki rutatekereje ko na Ntaganda yahunga kandi ruzi ibyaberegayo? Ko isi yose yari izi ko Ntaganda yatakaje abantu benshi mu mirwano, u Rwanda rwo rwabiyoberwa rute? N’iyo ibi uvuga byaba ari byo rero, ntabwo byaba impamvu ko Mushikiwabo na Nduhungirehe bifatira ku gahanga abayobozi ba Kongo nk’uko twabibonye, bari bugume mu mvugo ya diplomatie bakavuga ko batabizi, ko nta we babonye, aho gufata abantu nk’ibicucu n’amagambo atabakwiye. Hariya rwose bagaragaje ko leta y’u Rwanda iyoboresha ikinyoma. Guhangana n’isi yose ng’abo ba HRW, ng’aho abakongomani, ng’abo ba expert ba LONI. Mbiswa ra, nzaba ndeba iby’uru Rwanda ruyoborerwa kuri Twitter na FB. Bareke gukomeza kwica no kwicisha abantu gusa.

      • komera cyane Mazimpaka,
        abarwanyi bavuye muri Congo 80% uremerako ari abana b’u Rwanda? ikindi kibazo nakubaza niki, kagame afite iyihe nyungu mugufata Ntaganda akamwohereza CPI ? ibyo nibibazo bibiri ubinshubije nazajya naguha amakuru en details. naho ibyo bya diplomatie uvuga koko niba uzi ubutegetsi bwurwanda ujya ubona iryo jambo ribamo kowagirango dufite abategetsi babashumba gusa ibyo bavuze kubategetsi ba congo Nagahomamunywa mubwukuri arikonyine tujye tubumva kuko ntabwo Boss(kagame) yaba atuka abantu ngo abakozi bo babure kubandagaza. naho ibyo navuze hejuru byuko Ntaganda yakijijwe Ninshutize kandi akanafata icyemezo cyiza cyogukiza amagaraye byo nibyo nazabiguha en details. kuko turimo turabitegura uburyo twazajya dutanga details kugirango abantu bamenye ukuri nyako.naho nkubwiye muri make ntabwo urwanda rwari ruyobewe ibirikubera congo nkuko wabivuze. ariko ntiwibagirweko ibyabaga byose ari Urwanda rwabikoraga rwibeshye muri detail imwegusa yokumvako Ntaganda ari Igicucu, rumubwira guhungira sa masisi. weyarabyemeye ariko ntiyabikora niyompamvu bumvaga ariho arikujya koko bari baziko ntabundi bushobozi avute. kuko Ntaganda kubutaka bw’u Rwanda ni cadeau empoisonné kuri kagame. ikibazo kindi nakubazaga , kuki Kagame adatanga Laurent Nkunda? ngaho komera cyane mukunzi w’amahoro, rurema akurinde

  3. Ibyo mwifuza bibi ku Rwanda muribeshya!iI’yi .ni polike ibarenze .murarogotwa gusa
    Vive Rwanda na kagame wacuuuuu!!!

    • John ntakibi twivuriza Urwana kuko turi abanyarwanda dukunda u Rwanda ariko cyo twanga cyangwa ngewe kubwanjye nanga nuko ibinyoma birushaho kujyenda biba byinshi kandi abayobozi bacu bakaduteranya nabaturanyi bacu, kuko niba warumvise uburyo bahangaye kwandagaza abayobozi bakongo kandi babaziza ubusa niba nawe urumuntu wigishijwe ikinyabupfura byakagombye kugukoraho, komera cyane Rurema akomeze kukurinda

  4. Noneho nongeye kwemera ko KAGAME ari UMUHANGA. Ni umu genie (genius). Namwe nimwirebere:
    1) Lt. Colonel Kazarama (cg Bazaramba) wo muri M23 ati twe abashyigikiye Col. Makenga turimo gushakisha General Ntaganda, kandi nitumufata tuzahita tumuha urukiko mpuzamahanga ICC.
    2)General Ntaganda yabwiye FDLR ko ashaka inzira.
    3) Ntaganda yafashwe KAGAME ari muri Amerika, ndetse yanabonanye na Ki Moon. Abonana na Ki Moon yamubwiye ko azakora uko ashoboye Ntaganda akagera muri ICC.

    Siniriwe nongeraho andi makuru ari kuvugwa hanze aha, umuntu adafitiye ibimenyetso neza.

    Mbahaye ibintu bitatu byerekana UKURI kw’ibyabaye. Icyo mbona ni uko ibyabaye byose byari byateguwe. Kagame akaba yari abizi neza uko bigomba gukurikirana, ni ubwo byabaye adahari. Si bwo bwa mbere haba ikintu kidasanzwe mu Rwanda, Kagame ari hanze (nako yijyanye hanze) ngo yerekane ko ibyabaye atari abizi. NI UMUHANGA PE.

    Uretse na KAGAME, na maneko za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishobora kuba zari zizi uko bigomba kugenda (cg zaranabiteguye). Iriya ntambara nayo hagati ya NTAGANDA na MAKENGA, nabyo n’ibindi bindi bizwi na KAGAME hamwe n’abakozi be.

    • komera mugabo, Kagame ari icyo aricyo kuba umu Genie byo nabangiye kure mbivuze,
      naho ibyo kujya kubwira Mr Ban ko azakora ibyo ashoboye byose agafate Ntaganda biriya nibyo bikwerekako ibyabaye nawe byamutunguye kuko yari kumwifatira maze akereka isiyoseko ibyavuze abikora.naho ibyo mukekako ariwe wamwohereje muri ambassade mubyibagirwe. rekandangize nkubwirako kubwira Ban biriya nibimwe byiwe byoguhutagura ibigambo kuko iyo akizakwifatira Ntaganda yari kumurangiriza maze isi ikagirngo yaguye kurugamba kandi type yaraguye i rwanda. komera cyane rurema akurinde

  5. URIYA UVUGA KO NGO UKUGERA MURI AMBASSADE Y’AMERIKA KWA NTAGANDA NGO NI PLAN YA KAGAME N’ABAKOZI BE,NGO KAGAME NI UMUHANGAPE!!!!,NIBA AFITE INKURU IRAMBUYE KUKI ATAYISHYIRA AHAGARAGARA NGO TUYIMENYE?ABANDI BATI IYO NTAGANDA AGWA MU MABOKO YA DMI YARI KUHASIGA UBUZIMA.NONE SE BARI BAMUTUMWE NA NDE?AHUBWO YABACIYE MU RIHUMYE,KUKO BURIYA NTAGANDA YARI YARAMAZE KUBONA KO ARI IKIGARASHA,NTA GACIRO YARI AGIFITE KWA KAGAME HARI HASIGAYE KUMWIVUGANA KUGIRANGO AMABANGA YABO ATAZAPFA ASOHOTSE. NYAMARA RURIYE ABANDI R U T A T W I B A G I W E

  6. MU MINSI Y’IMHERUKA ABANTU BAZATUNGURWA!! MU MINSI YA NYUMA YA FPR na KAGAME NABO BATANGIYE GUTUNGURWA BAZACANGANYIKIRWA BIZABAYOBERA BAZAVUGURUZANYA IGISAMBO IYO GIFASHWE KIRACANGANYIKIRWA!!!

    KAGAME NA BAMBALI BE BATANGIYE KUVUGURUZANYA EJO BAZASUBIRANAMO EJO KAYONGA AZADUKIRA KABAREBE AMUCE IJOSI!! KARENZI EJO AZAGAMBANIRA KAGAME!!! IMINSI Y’IGISAMBO IHORA IBAZE URUCIRA MUKASO RUGATWARA NYOKO!!!EJO CYOMORO AZI JUGUNYA MULI METRO IYO ZA AMERICA!!!
    NZIZA AZACYURA MUKA KAGAME (murefu)AMUGIRE INAMA BAHUNGIRE MULI AMBASSADE YA BAFRANSA

    IMINSI YA NYUMA YA FPR BAZACANGANYIKIRWA IBYO BAKOZE BIZABAZA KU MUTWE BACANGANYIKIRWE !! IBYO KAGAME YA KOREYE ABANYARWANDA YIYITA UMUNYAMAYELI BIZAZA BYIKUBYE KABILI BACANGANYIKIRWE.

  7. ariko ko numva buri wese yivugira inzozi ze(ibyifuzo bye)none mubona mutazaba nkikirondwe amagambo make ibikorwa byinshi.plan zo zirabarenze niba ari amayeri cg atari yo bizwi nababivugwaho.none nyuma y amagambo menshi atandukanye wumva ukor iki?

  8. ngaho muzabwire nuriya wa fdlr azitange muri us embassy ya kigali nibwo nzabyemera sha narenga i rubavu azaba ari umugabo

    • N’uko utatweretse izina ryawe!!!!Ngo Uwa FDLR nawe yitange i Kigali muri US embassy??? none se I Kigali niho haba US embassy honyine? Kuki atakwitanga i Kinshasa, Lusaka, Luanda, Kampala,…yewe ni henshi. Biriya byabaye mwibivugaho byinshi kuko ubu umukino uegeze hagati reka tuwukurikire twitonze nitunafana tubikorane ikinyabupfura. Gusa nakubwira nti: USA iyo iri gukina yo match rero tegereza uzarebe uko bizarangira n’abayobozi b’u Rwanda nyuma hakazakurikiraho aba Uganda…Kurikira umukino wangu.

  9. Useless why dont u get something to do, instead of talking nothing? You genocider u won’t see what yre dreaming of.style up n get to work

Comments are closed.