NTANGE UBUTUMWA MPANURE ABANJYE BACIRE AKABISHYE

Prosper Bamara

MILIYONI EBYIRI Z’AMASINYA KANDI ZIKIYONGERA? DUHAGAZE HE TWE ABANYARWANDA? TURATANGA UBUHE BUTUMWA? TURATINYA TUGAKOMERA AMASHYI ISHYANO? UMUNSI TWABIBAJIJWE TUZASUBIZA IKI?

Kagame ariho arafata abanyarwanda ku ngufu kubera ubwoba bafite bwo kuvuga ikibali ku mutima. Baracecetse barakora ibyo abategetse byose, baritegereza bakanuma bakagarama akabaga agahindura ubushwange imibiri n’imitima byabo kuko bumva ntacyo bamushoboyeho. Arabakina ku mubyimba, akabavugira ibyo batavuze, akabakoresha ibyo badashaka, akabatamika uburozi bakababura ubucira kubera ubwoba.

Aragowe umunsi bamenye ko bamufiteho ububasha.

Aragowe umunsi byamuzambanye abamufashe mu … bavanyeyo akaboko. Abo banyamahanga akangisha rubanda n’abatavuga rumwe nawe, yibuke ko na cyera na kare habayeho abanyuze mu nzira nk’ize bikarangira bakuweho akaboko: Mobutu, Savimbi, Noriega, Charles Tayllor, Bokassa, n’abandi. Iyo icyo gihe cyageze abamuvugiriza induru cyane si abaturage si n’abamusabaga impinduka ngo bafatanye kugorora igihe aba yarabyangaga, ahubwo ni ba rutuku abo baba baramupfunyikiye akaryoshye, nyuma bakamupfunyikira AMAZI!

Aragowe umunsi gutinya abo bavantara bivanga mu by’abana b’igihugu bizaba bitakiganza mu mitima y’abanyagihugu.

Aragowe umunsi ibi binyoma n’amakinamico byose, dore ko binazwi na buli wese kuva ku bakinnyi babyo kugeza ku ngorwa z’abanyarwanda bikinirwaho, bizaba byashizemo ubukana, bitakinigana abana b’u Rwanda ijambo, cyangwa se bitakibashije kubapfukirana ngo bahere umwuka, bafatwe ku ngufu banigwe nta gutaka! Icyo gihe bazaba batagishobora ndetse batacyemera kugirirwa nabi ngo bakome amashyi.

Nyirumutima muke yibwira ko ali cyera cyane, cyangwa se ko icyo gihe azakiburizamo burundu! Arababaje.

Ab’umutima wuzuye ubushishozi n’urukundo bose uko bangana babona ko iyi mikino ya gitindi, iyi mikino y’ubusahiranda, iyi mikino y’ubugome, iyi mikino y’uburere buke n’ubupfura buke, iyi mikino y’ubwiyubahe buke n’ubugwari, Idashobora kugirwa UBURYO BWO KUBAHO cyangwa se bwo KUYOBORA mu gihugu cy’abantu miliyoni nyinshi ngo BISHYIRE CYERA! Ubikora aba ahemukira benshi cyane nawe atiretse.

None ngo no kubiceceka byagizwe imyitwarire y’ubutwari mu bahagarariye abandi? mu nteko ishinga amategeko? mu balimu? mu bakozi ba leta? mu bihaye Imana? mu bigisha b’ingeri zose? mu bahanzi batinya gufungwa no guhunga no kwicwa? mu bacuruzi? mu bavandimwe n’inshuti bareka uwabo yiyahura babibona, bakamureka aroha n’abandi ngo adahirima wenyine, bakicecekera ngo inda zabo zitabagora nyuma yaho?

Harya ngo ni uko Isari yasumbye iseseme? ubugwari bwatsinze ubupfura ku bw’umutima muke wafashe igihugu ho ingwate? Abayobozi bakeswa n’ubutware bwabo bugatwarwa intambike na roho z’inzererezi?

Yemwe banyarwanda? Muli he? Mwaba ye iki? Mwagenjwe mute? Ko mwanze mugatatira igihango? Kera ko abakuru batabaraga, ubu abakuru bakaba batobanga, aho ni amahoro?

Cyera ko abakuru bagabiraga rubanda bakayirwanaho, ubu abakuru bakaba batoragura utwa rubanda nk’imbwa zidahatswe zitagira uzihaza, aho ni amahoro? None ubu aho rubanda yicira isazi mu jisho niho abakuru mu bakuru babyinira ikinimba babwira amahanga ko ivutu alicyo kibazo mu Rwanda!

Ese banyarwanda mwarajishwe murahwana?

Ntibigahoreho. Nimucyo twibuke ubupfura. Nimucyo twinyare mu isunzu. Nimucyo twikubite agashyi. Nimucyo tuve ibuzimu tube abantu, tube abo tugomba kuba bo. Nimucyo twange kuba imbata y’amahano aguye. Ishyano rynamye ku gihugu twarazwe turihashye burundu, bityo tuzabe turamiye u Rwanda rw’abakuru n’abato, rw’abagore n’abagabo, rw’abana b’ibitsina byombi.

Biratureba. Twese biratureba. Si ejo si ejobundi si hirya y’ejobundi. Si na none ku munsi wanone. Ahubwo ni ubu nonaha kuli uyu munota no kuli ili sogonda.

Nitwibaze tuti: “Ese ubu tuli mu biki?”. Ko turebera agapfa k’u Rwanda tugashima agapfa k’abacu tukishimira kwicwa nabi ngo umuzimu w’abatindi n’abagome utatuvanaho burundu, aho ntitwakiriye ubupfu tugahinduka abapfu tuvuka i Rwanda mu gihugu cy’abazima, aho abahanuzi bahambaga ubupfu n’ubupfayongo.

Ese turakarabya umurozi twizeye ko nazimira ubwo bumara bwe tuzaba twaraminjiriwemo buzadukamukamo ku BUFINDO?

NIduterereho agatima! Nitwibaze! Maze twiyemeze! Maze duheshe icyubahiro abakurambere! Tumenye u Rwanda kuko twarusigiwe ngo tutarutererana! Turumenye kuko ruratuzi neza, rwanze kurturuka rwaratwonkeje, ruratobangwa turangaye!

Icyo gihe tuzasubira muli ibi byose twiyemeze kuzahora tugenza nk’abazima kandi nk’uko tubikomeyeho ubu, bamurikiwe bizima kandi bakomeye ku buhangange bazwiho.

Amahoro.

Prosper BAMARA