Ntawandema agatima?

Banyarwanda dusangiye uru rubuga ntawandema agatima akambwira ko muri ziriya ngabo z’u Rwanda harimo byibuze umusirikare niyo yaba ari umwe ariko afite principle iri mu nyungu rusange ntarengwa kuburyo na gitimujisho arengereye yahaguruka akamubwira ati your excellence enough is enough nkuko twabibonye muri Algeria na Zimbabwe? Ababizi mumbwire niba hari umu generali dufite mu Rwanda umeze nka General Ahmed Gaid Salah watinyutse kubwira umukambwe Abdelaziz Bouteflika ati URARWAYE, URASHAJE, NTUGISHOBOYE fata ikiruhuko!!! Mushishoze mundeme agatima mumbwire ko basi hari nk’umeze nka General Chiwenga wabwiye Robert Mugabe ati sigaho ntiwarwanye wenyine uramenye ntuduteze Grace ngo aze kudusuzugura … Nimundeme agatima mumpe ingero z’abasirikare dufite bashobora kubwiza ukuli buri wese warengereye bati sigaho igihugu gifite abakirinze kandi bafite principles ziri mu nyungu za rubanda zitavogerwa … Abasirikare muri Gambia n’ahandi bagiye bitandukanya n’abayobozi babo bakajya ku ruhande rushaka impinduka bakarinda na rubanda ese koko hari umusirikare dufite mu Rwanda mubona wahagarara akanga akarengane ka rubanda? niba ahari ni mundeme agatima mwo gacwa mwe!

Bavandimwe mwabaye kandi muzi neza rya shyaka riyoboye gakondo yacu mundeme agatima mumbwire ko harimo umugabo nka João Manuel uyu mugabo kuva yajya ku bu president bwa Angola yahinduye byinshi mu mitegekere y’igihugu maze ahera ku bari baratoneshejwe n’uwo yasimbuye abaryoza ibya rubanda bariye / bacunze nabi … mbese muri make yafashe umurongo uhabanye n’uwamuraze intebe. Ese mu cyama mubona hari uwashyirwaho nacyo ariko agakorera rubanda akanga akarengane? Agafata umurongo wa democracy kabone n’ubwo uwo yaba yasimbuye yari umunyagitugu? Ni mundeme agatima mumbwire ko hari inkotanyi ishobora gushira amanga igahagarara yemye kubyo yemera biri mu nyungu za rubanda kandi ikabikora, ibaye ntayo twaba twaragendesheje pe!

Mvuze abaca ukubiri niby’uwo basimbuye nibuka Ethiopia ni uko iyobowe ubu n’umugabo ukiri muto mu myaka Abiy Ahmed yagiyeho ni ubundi avuye mu ishyaka riri ku butegetsi rya EPRDF ahindura akarenganyo kari karigize nabi mu baturage be, araza abanisha igihugu cye neza n’abaturanyi kandi byari byarananiranye, ivangura moko ryari rimeze nabi araza araricubya ubukungu ubu igihugu kiri gutumbagira kandi igitangaje ntago yavuye kure yavuye mu ishyaka n’ubundi ryari risanzwe riyobora ariko rivugwaho kenshi ko rikandamiza rubanda … Nonese mwampa urugero rw’umuntu wava mu cyama akaza koko akanyuranya nibyo gikora ubu? usibye ko ntazi ko byamugwa neza … ntumbaze uti mbikoze bamporiki gusa ndumva bitakugwa neza ndabazi …. reka tureke icyo baguhora mumbwire niba basi iyo courage mubona hari uwayigira muri ziriya ngaruzwa muheto zibyiganira gukoma amashyi? Nge narebye nsanga bose politike yabo ni nkejuwimye nta kindi kuburyo numva nihebye ko ntawe twapfa kubona uza agahagarara bwuma nka Joao cg Abiy Ahmed niba wowe hari uwo ubona wambwira.

Ese ni kuki nkeneye undema agatima ?

Muri iki cyumweru muri Algeria zahinduye imirishyo ababigizemo uruhare ni abantu batavuye kure ya Abdelaziz Bouteflika bari basanzwe bari mu butegetsi ariko bahitamo kwitandukanya n’umyobozi wabo bisangira rubanda mu muhanda kwamagana igitugu. Ibi kandi si ubwa mbere bibaye aho umuntu utavuye kure y’ubutegetsi ahagarara kubyo yemera kandi abona bikwiye agaharanira inyungu za rubanda cyangwa inyungu z’ibyo yemera! ni aho rero nahereye mvuga nti ese muri FPR hari umuntu wavamo akaza akatuyobora bitandukanye ni uko Kagame atuyoboza IGITUGU ? Nifuzaga ko namarwa impungenge nterwa ni uko mbona mu gisirikare ntawahaguruka ngo ajye kuri side ya rubanda abwire abayobozi be ati aya ni amafuti muri gukora murekere aho. niba wowe hari uwo ubona muri KDF uramumbwira …

Hano harimo isomo rikomeye ku bantu banenga ubutegetsi cyangwa bifuza impinduka mu Rwanda dukwiye kumenya ko no mu nda yabwo hashobora kuvukamo umucunguzi!!! Tubyitegure niba ahari …

Ibi bihugu ni ubwo nabitanzeho urugero ntibivuze ko ari ibitagatifu ahari hari ibindi bintu bitagenda neza muri Zimbabwe, Algeria, Ethiopia … nkuko mbivuzeho hejuru gato iyi nyandiko iribanda gusa kucyatumye ubutegetsi buhinduka muri biriya bihugu umukuru ugiyeho akaza avuye muri bwa butegetsi bukuwe ho ariko akaza akora mu murongo uhabanye nabo asimbuye.

Pam Philios