NTAWE UHUNGA UMUTEKANO.

Mbanze mbifurize umunsi mwiza w’impunzi wizihizwa taliki ya 20 /06, nubwo nta munsi mwiza w’ubuhunzi ubaho.

Ubuhunzi bwabayeho mu mpande zose z’isi, ariko mu Rwanda ho bisa nk’ umurage w’abasokuruza.

Ingoma nyinshi z’ u Rwanda zagiye zigira abazikanga, bagatinya guhangara abatware, dore ko berekanye ko badatwarira inkota ubusa !

Uhunze aba akiza amagara ye.Ikiyoberana n’ukuntu abayobozi benshi bu Rwanda cyane cyane aba Repubulika baba bihaye intego yo guca ubuhunzi burundu !

Iyo ntego nziza ntirara idahindutse amagambo gusa?  Kuko amahano ashwiragiza rubanda atangira abo bayobazi batamaze kabiri ku ntebe y’ubutware . Ngaho itoteza rya hato na hato, ari nako inkota ihoga mu bayoborwa, ugifite agatege n’aho ajya akagenda.

Abasigaye bakajya ku karubanda  bati : « Ntacyo yahunze, yahunze amahoro n’umutekano, yewe rimwe na rimwe bati yanga  u Rwanda,…». Bakongera bagaca ruhinga bakakubaza uko umuntu agera ibwotamasimbi wababaza uti bite kandi ? Bati : “aho gupfa none wapfa ejo”.

Abayobozi bo, nta na rimwe bajya bemera ko uwahunze yaharaniraga gukiza amagara ye. Iyo bigeze i Rwanda uhasanga akarusho, kuko usanga uwahunze bamucirira guhungabanya umutekano,( kandi uwahunze nawe aba avuga ko umutekano we  wari ugererewe), kwangisha ubuyobozi abayoborwa, ubujura, gukorana n’umwanzi,…

Abo bahunga umutekano  kuki badahungira aho bicika nka Syrie ( siriya), Irak ( irake) Libye (libiya) n’ahandi hasa nkaho, maze tugire tuti: “kanaka koko yikundira imidugararo!!”

Leta iriho uy’umunsi yagerageje gucyura impunzi , zimwe ziratuzwa izindi zirituza, ndetse leta ikomeza kwakira aba basa nkaho ntamahitamo basigaranye !

Ikidasobanutse n’uburyo impunzi zinjira, izindi zibyiganira ku mupaka zambuka kibuno mpa amaguru.

Ikindi n’ ukuntu izatashye zisesekara ururimi rukagobwa ziti: “Karame mwidishyi” suguterura ibibindi umusatsi ugapfuka, abapfukama bakishinja ibyo batazi, abazakira bagashinjagirana  isheja bumvise ikinyoma kibaca mu matwi !

Ariko uwo muneza nturare, kuko na zazindi zigeze ishyanga zivuga urwanga rukazirenga , rimwe na rimwe bikarenga kwinigura, bigafata intera yo kwihaga n’ akari imurori ziti: “Ngayo nguko” , kwiruka no kubundabunda bigakomeza kuko zavuze kandi bibujijwe.

Uyu munsi abari bazi ko barangije ubuhunzi kuri bo, ubu barongeye bisubirira ishyanga !! Nyamara gahunda ya mbere byari ugukemura ikibazo k’impunzi, ndetse n’igitera ubuhunzi icyo aricyo cyose.

ubuyobozi dufite usanga bwo bwiteguye ibindi, kugeza n’ubwo bitagikanga abakagombye guhumuriza abahunga, ahubwo imvugo yabaye iyo kuribwaribwa ! Ibi biteye impungenge kuko  n’abaganaga ishyanga batangiye kugana ishyamba, Mbisabire? Igihe muzagwana mu nda muzirinde kwa kuboko gutandukira kukagera ku nsina ngufi n’agafuni ngo pii !, byononera urw’imisozi igihumbi !

Abayobozi n’abashaka kuyobora , bazi neza ikibazo gikomereye u Rwanda kurusha ibindi ! Igitangaje n’ukubona ukuntu iki kibazo kiri mu bituma ingoma zose za Republika zibyara.

Ikibazo k’impunzi cyageze aho kigushije leta zabanje cyagusha n’abandi. Ibi si ibyifuzo ahubwo n’ubusesenguzi bwakorwa ndeste bugaragarira ukurikira  iby’iwacu. Umunyarwanda yaragize ati : « Ikubise mukeba uyirenza urugo mu maguru mashya ».

Benshi mu baharanira kuyobora u Rwanda n’ubu biha intego yo guca ubuhunzi . Uyu mugambi wa kigabo ntuzabe amagambo, nta munyarwanda utarahunga  n’abatari barahunze ubu barahunze, twese twasangiye impungure n’impuha z’ubuhunzi, kuba abavandimwe, byakagombye kutubera urumuri , rutazagira uwo rusubiza ishyanga mu iminsi ir’imbere.

Kurwanya ubuhunzi  ku ngufu byabayeho kandi bishobora kongera igihe cyose. Uwahunze ariyo mahitamo asigaranye, dore ko ibiganiro byaje kuba kirazira, ndetse nubihingukije ngo ashobora gutegerwa ahantu agakocorwa !

Igitera ubuhunzi  si ukubura ipeti rya gisirikare kuko iyo biba ibyo hari abajenerali baba bicaye mu rw’imisozi igihumbi, si ukubura ubuminisitiri kuko benshi babaganje m’urw’agasabo, si ukubura ubudepite cyangwa ubusenateri, imodoka nziza, inzu, ubutunzi , nta n’ubwo ubuhunzi buterwa no kwiba, icyo gihe mu bayobozi hasigara mbarwa.

Ubuhunzi  n’igipimo cy’umutekano w’abaturage b’ igihugu, n’uburumbuke bwerekana imiterere ya Leta , igihugu gihungwa n’abacyo kandi kikanga kubatega amatwi cyongera gushimangira imitere y’ingoma itwaye.

Uzaha abaturage umutekano n’amaramuko, agakemura ubuhunzi butubanye karande, azatwara neza abanyarwanda baturane.

Hope.