« NTIDUCOGORA NGO DUTERERE IYO… »: Padiri Nahimana

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

Banyarwandakazi, banyarwanda, nshuti z’u Rwanda,

Ibintu birashyize birasobanutse. Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017, guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Pawulo Kagame yafashe icyemezo kigayitse kandi kinyuranyije n’amategeko, cyo kubuza umukandida w’ishyaka ISHEMA mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017 n’ikipe ye kurira indege yagombaga kubavana ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Zaventem i Buruseli mu Bubirigi mu rugendo rwabo bagana i Kigali.

Tuributsa ko iyo guverinoma ya Pawulo Kagame, yongeye kugaragaza ko idaha abenegihugu agaciro bakwiye, ntiyubahe itegeko nshinga ry’u Rwanda n’andi mategeko y’igihugu, habe no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga n’ayo mu Karere k’ibiyaga bigari u Rwanda rwashyizeho umukono, ari ubugira kabiri ibuza Padiri Thomas Nahimana n’ikipe ye gutaha mu rwababyaye kuko mu mpera z’umwaka ushize yategetse ko babuzwa kwinjira mu ndege yari kubageza mu Rwanda ibakuye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi, hari ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016. Icyo gihe, Perezida Pawulo Kagame yari yagerageje kwisobanura nuko anenga mu ruhame abategetsi bari bafashe icyo cyemezo kigayitse cyo kubuza abenegihugu gutaha mu rwababyaye. Twari twibwiye ko ibyo perezida yabikoranye umutima utaryarya. Burya koko iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe, ukuri kwe kwagiye ahabona kandi kugaragaje mu buryo budasubirwaho ko twari twamugiriye icyizere adakwiye.
Kubera impamvu zavuzwe haruguru, turatangariza abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira :

4.Kubera ko bigaragaye neza ko Umunyagitugu Pawulo Kagame afite ubwoba bukabije bwo gupiganwa muri demokarasi kandi ko, kubera ubwo bwoba, byagaragaye ko yiyemeje kuniga, gufunga, cyangwa gukumira umukandida utavuga rumwe nawe wese abona ko afite amahirwe menshi yo kumwanikira mu matora, ntiduteze kugamburura ngo tuyoboke inzira yo kwituramira, ahubwo tuzakaza umurego ngo turwanye igitugu cye twivuye inyuma.

5.Kubera ko, mu kuboza kwa 2015, Umunyagitugu Pawulo Kagame, yateguye « kamarampaka ififitse » yari igamije kumukuriraho inzitizi zo mu rwego rw’amategeko zateganywaga n’ingingo y’101 y’itegeko nshinga ryo mu mwaka wa 2003 yishakira kugundira ubutegetsi ku nyungu ze bwite, ntidushobora gucika intege ngo dutererane imbaga y’abanyarwanda ngo tubarekere mu maboko y’umunyagitugu wigize indakoreka, utegekesha urugomo n’ubugome butagira rutangira kandi udaterwa ikimwaro no gutindahaza nkana abanegihugu. Kuva ubu, ntituzongera kumuha icyubahiro gikwiye umukuru w’igihugu mwiza kandi ntutuzatinya kwamagana ubushobozi bwe buke bwo kuyobora igihugu nk’uko bimaze kugaragarira bose.

6.Kubera ko Perezida Pawulo Kagame yatatiye ubumwe bw’abanyarwanda yari ashinzwe kubungabunga no guteza imbere, akavangura bamwe abandi akabacira ishyanga, bityo akaba yongeye gushyira u Rwanda mu kaga ko kuba rwagwirirwa n’intamabara zishyamiranya abenegihugu, ntiducitse intege ahubwo turahamagarira abanyarwanda aho bari hose guhagurukira rimwe maze bagategura neza « ingamba ziboneye zo kwibohora no gusubiza Repubulika mu maboko y’abenegihugu ».

NI YO MPAMVU :

7. Twiyemeje, mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, kujya inama n’amashyaka atavuga rumwe na leta, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu ndetse n’abantu ku giti cyabo ngo turebere hamwe uko tuzashyiraho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » izaba ifite inshingano zo gutegura izo ngamba no kuvuganira abanyarwanda no gusobanura neza ikibazo cyabo imbere y’Umuryango mpuzamahanga n’imbere y’ibihugu bisanzwe bifite inyungu mu Rwanda.

8. Tuzagirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 mutarama 2017 i Buruseli tuzasobanuramo mu buryo burambuye imigambi dufite kandi dushyire ku karubanda « amayeri » ya guverinoma ya Pawulo Kagame agamije kwimakaza ingoma y’igitugu no kuburizamo ibikorwa by’abanyarwanda benshi bifuza ko mu Rwanda abategetsi bajya basimburana mu buryo bwa demokarasi no mu mahoro .

9. Turahamagarira abanyarwanda, cyane cyane abarwanashyaka n’inshuti z’ishyaka ISHEMA batuye mu Rwanda bari badutegereje ngo batwakirane ubwuzu kudashya ubwoba no kudaha urwaho uwabashotora, cyane cyane turabasaba kwirinda igikorwa icyo ari cyo cyose cy’urugomo bakorera abandi bantu cyangwa ibyabo.

10. Turashishikariza umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko ibihugu bisanzwe bitera inkunga umunyagitugu Pawulo Kagame, ko, ku nyungu z’abanyarwanda n’iz’akarere k’ibiyaga bigari by’Afurika u Rwanda ruherereyemo, bavugurura amasezerano bafitanye na we bakazakomeza kumutera inkunga gusa ari uko afunguye urubuga rwa politiki mu Rwanda kandi akubahiriza amahame ya demokarasi.

Harakabaho Repubulika;

Harakaza amahinduka ya kidemokarasi mu Rwanda.

Bikorewe i Buruseli, kuri iyi tariki ya 23 mutarama 2017

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi mukuru w’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda

Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017

1 COMMENT

  1. hahahahhhhhh ngo padiri nahimana umukandika mu matora y’umukuru w’igihugu 2017!!!!ariko umushonji arota arya hahahahhhhh buriya nahimana yumva abanyarwanda bagikeneye cg bakwemera ko parmehutu igaruka mu rwanda?

Comments are closed.