NTIMUJYE M’URUNGABANGABO KU KIBAZO CYA RWEMA GENDARME: NDABWIRA KIGALI

Thomas Sankara Habyalimana

Ndabwira Leta ya Kigali ko Imana Itarobanura ku ubutoni. Ndabizi namwe murabizi ko mujya gufata Rwema Gendarme, hari harimo ikibazo cya politiki mwakekaga ko yababangamira. Ntabwo nigeze mbyinjiramo nubwo ari inshuti yanjye kuko ntajya ninjira mu ibibazo bya politiki. Kandi noneho hari harimo abantu benshi bari bamukurikiranye. Jye ninjiye mu kibazo ari uko Imana impaye uruhushya, mbona n’ibyo abantu bagombaga gukora byose byarakozwe.

Ibyo Imana ya nyerekaga byose bambwiraga ko byakozwe kandi byananiranye. Ni bwo nyuma yaho natangiye kubaka Rwema Gendarme, yari amaze mo imyaka myinshi, n’iyo yari kuba yarakosheje yari kuba yararangije igihano kuko nta muntu udakosa. Igisigaye rero kuriwe ni akarengane. Ikibazo mwamufungiye cyari cyarangiye ibisigaye ari ubugome!!!

Uko ibintu bihagaze, gahunda iracyari yayindi nababwiye ejobundi mu nyandiko. Rwema Gendarme, ndamushaka hano ntayandi mananiza kandi ahawe impamba. Ibirenze ibyo ntibiva ku Mana, n’ubikora uwo ariwe wese, arahanwa. Sinshaka invange z’agatunambwene.

Ikindi kandi nababwiye ko ntashaka ubucabiranya bwanyu, ariko ubwo ntashaka n’ubwo kugenda mukina n’ubwonko bw’abantu kandi Rwema ataraza. Nagera hano nababwira iki! Murebe ukuntu mubipanga mumugeze hano, ubucabiranya ni mwe bwaremewe! Guaranti mbahaye, umuntu uzashaka kubakoza isoni Rwema yageze hano, Imana izamuhana. Nkuko namwe uko mumutindana muzakomeza guhanwa kugeza ubwo azazira, kuriya nyine nabasobanuriye.

Mbisubiremo ntabwo ndi kwinginga, muhitemo ibibabereye byiza. Icyo nashakaga ni ugusobanura kugirango mudacanganyikirwa ku kibazo cya Rwema, kandi mwibuke ko nkuko bisanzwe iyo mbonye uwo natumwe, ntayandi mananiza. Ndabazi ntako muba mutagize, nanjye simba nshaka kubagora!

H.T. Sankara