Ntitugomba kwitiranya Genocide yakorewe abatutsi n'abaguye mu ntambara: Tatien Ndolimana Miheto

Analyse critique ku gikorwa cy’amashyaka FDU, RNC na PC Amahoro cyo kwibukira hamwe abatutsi bazize genocide yabakorewe n’abandi banyarwanda bose bishwe kuva kera kugeza ubu mu ntambara no mu bundi bwicanyi.

Mbanje kwibutsa ko iyi ngingo nigeze kuyitangaho igitekerezo mu mwaka wa 2013 kuri za forums zinyuranye abanyarwanda tuganiriraho.

Amashyaka FDU-RNC-Amahoro PC, aratangaza ko gukora commémoration ya genocide yakorewe abatutsi, ngo bitubaka ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda, bityo akaba abona ko igikwiye ari ukwibukira hamwe abanyarwanda bazize genocide n’abazize intambara n’ingaruka zazo ndetse n’abazira, kugeza none, ubundi bwicanyi.

Aya mashyaka kandi mu nyito ya commemoration, ntakoresha inyito “commémoration ya genocide yakorewe abatutsi” ahubwo arakoresha inyito “commemoration du genocide, crimes de guerre et crimes contre l’humanité”.

Ese commemoration ni igikorwa gifite inshingano yo kubaka ubwiyunge bw’abanyarwanda? igisubizo ni oya, commémoration ya genocide nta gisobanuro kindi gikenewe ngo byumvikane neza ko impamvu zayo atari, namba (pas du tout/at all), guharanira ubwiyunge.

Génocide kandi ni ikintu kihariye, iyakorewe abatutsi ni nk’iyakorewe abajuifs cyangwa iyakorewe aba arméniens, kwibuka genocide ntibigerekwaho ibindi bintu, ibi ndibubigarukeho, mbisonanure.

Ese abatutsi barokotse genocide yakorewe abacu, twishimiye uko commémoration ikorwa kuva mu mwaka wa 1995 kugeza uyu munsi muri 2015, igisubizo ni yego kandi koko hafi 100% by’abarokotse genocide, twishimiye uko commemoration ikorwa nubwo duhora duharanira kubinoza, duhora dutungira Leta urutoki, igikwiye kunozwa ndetse hakaba ubwo tugaya uko Leta iba yabigenye, tugaharanira ko bikosorwa.

Ese uburyo amashyaka FDU-RNC-PC Amahoro, akora cyangwa ashaka gukora commemoration, twe abatutsi barokotse genocide turabyishimiye? igisubizo ni uko hafi twese, hafi 100%, tutabyishimiye, bivuze ko bashaka kutunywesha umuti ubishye kandi ukosheje, utari suitable kuri commemoration ya genocide yakorewe abatutsi.

Jye mbona ko kwangiza ibyiza byakozwe mu rwego rwa management y’ingaruka za genocide yakorewe abatutsi, ari ukuyoba.Icyo bikoze kunenga no kurwanya ingamba n’ibikorwa bya Leta iyobowe na FPR, byo ni uburenganzira busesuye bw’umuntu uwo ariwe wese, by’umwihariko umunyapolitiki uba agambiriye kugera ku butegetsi abuvanyeho ababuriho; ibyo kunenga Leta iyobowe na FPR kandi ntibibuze naho kunenga no kurwanya ibyiza Leta iyobowe na FPR yakoze n’ibyo ikora ubu, nta politiki irimo. Ibyiza byakozwe cyangwa birimo bikorwa, navugamo programme ya Ndi umunyarwanda, urugamba rwo gupfubya ibitero bya ex FAR muri 1996/1997, gucyura impunzi z’abahutu barenga 3.000.000 ibakuye Congo, Tanzanie, Burundi n’ahandi, gukora management y’ingaruka za genocide harimo gukora commemoration ya genocide yakorewe abatutsi no guhangana n’ipfobya ryayo, gushyiraho ikigega FARG, hari kandi imanza gacaca, hari uguteza imbere tourisme n’ibindi bikorwa by’amajyambere binyuranye, n’ibindi n’ibindi…).

Nitwibaze iyo impunzi z’abahutu zo muri 1994 zirenga 3.000.000 zidataha mu Rwanda, nitwibaze ikibazo cyazo uko cyari kuba giteye uyu munsi tugereranije n’ikibazo cy’impunzi ngo zigera kuri 200.000, FDRL ndetse n’andi mashyaka ya opposition akoresha/yubakiraho politiki yayo. Nyamara ikigaragara muri discours za bamwe mu barwnya Leta iyobowe na FPR, ni uko iki igikorwa cy’ingenzi cyo gucyura impunzi z’abahutu no kuburizamo ibitero ex FAR n’interahamwe bari bagiye kugaba mu Rwanda, bo babyita ibikorwa ngo bya genocide ingabo za Leta zakoreye abahutu.

Icyo bikoze/en revanche, nubwo ntabifiteho inkuru y’imvaho, nange nzi neza ko hari crimes de guerre et autres crimes zabaye, zikozwe n’abarwanyi b’impande zombi (abashakaga gucyura impunzi ku ngufu n’abashaka kuzibuza gucyurwa), bityo abapfuye bazize iyi ntambara n’abazize iyayibanjirije mu Rwanda n’izayikurikiye muri RDC, barimo abasirikari ba APR Inkotanyi na RDF, bakabamo abasirikari ba FAR na milices, bakabamo n’abaturage b’inzirakarengana, jye mbona bakwiye kwibukwa,mbona Leta ikwiye kugena uko twibuka kandi tuzajya twibuka izi ntambara n’abo zahitanye.

Nongere mbishimangire, ku byerekeye abanyarwanda bapfuye bazize intambara (ndavuga abasirikari ba FPR Inkotanyi na RDF, abasirikari ba FAR n’abaturage bazize intambara, bishwe cyangwa bazize izindi ngaruka z’intambara), jye ntekereza ko kubibuka no kwibuka intambara baguyemo ari ngombwa, ni amateka y’uRwanda akwiye/agomba kwibukwa, mbona byakwigwa neza maze hakabaho uburyo biba amateka azahora yibukwa nk’uko tuzahora twibuka genocide yakorewe abatutsi.  Kubyiga kandi ntibiruhije cyane, dufite hafi yacu uko western countries na Israheli, ku ruhande rumwe bahora bibuka kandi bigisha mu mashuri n’ahandi Shoah n’abajuifs bayiguyemo, bakongera ku rundi ruhande, bakigisha kandi bakibuka n’intambara z’Isi yose, ntibajya babivangangavanga, barabyize barabinoza kuburyo bikorwa mu buryo bunogeye abo bireba bose. Ibi bintu uko ari bibili kandi niyo fondation, niwo musingi w’ibikorwa byose muri western countries, ni amateka yabo aremereye cyane kandi ahora  yibutsa ko bitazongera, ko kandi amaraso y’ababiguyemo ariyo fondation yubakirwaho ibihugu byabo.

Abakoze Shoah barahanwe kandi baracyahanwa, baracyahigwa kw’Isi yose naho kuba hari milioni zirenga 70 z’abazize intambara ya kabiri y’isi, hakaba  izigera kuri 15 z’abazize intambara ya mbere y’Isi, ntabwo aba bantu bapfuye mu ntambara baryojwe abasirikari milioni na milioni bazirwanye. A mon humble avis, mbona ko natwe twakora kuburyo abantu baguye mu ntambara zo kuva 1990 mu Rwanda ndetse na Congo, bataryozwa abasirikari ba FPR cyangwa aba Leta yariho (FAR, FDRL n’abandi) barwanye izo ntambara. Naho abakoze genocide bo barabiryojwe kandi bakwiye gukomeza kubiryozwa aho bari hose kw’Isi nk’uko bimeze kubakoze Shoah.

Abakora politiki, abifuza gusimbura FPR ku butegetsi cyangwa gusimburanwa nayo uko ibihe bizagenda bihererekanya, nibakore gahunda ziberanye n’ibihe tugezemo maze barushanwe gahunda nziza na FPR, nibirinde kurwana urugamba rusenya ibyiza byakozwe kugeza ubu nk’uko nabikomojeho haruguru muri iyi message, nibirinde kubirwanya cyangwa kubibangamira, ahasigaye nababwira iki, banenge ibikwiye kunengwa, batangaze gahunda bafite, bashakishe abayoboke n’abakunzi maze igihe nikigera bazahatane mu matora, uzababuza uburenganzira bwa demokarasi we bazamurwanye ariko badasenye cyangwa ngo bangize ibyiza yakoze cyangwa akora. Muri uru rwego rwo guhangana no guharanira gutsinsura abari kubutegetsi, dukwiye (abari ku butegetsi n’ababurwanya) kugira ibyo twigira kuri demokarasi mu bihugu byateye imbere.

Kuwa 30/03/2015

Tatien NDOLIMANA MIHETO