Ntitukanyagiranywe n'abandi ngo tuvuge ko aritwe twatose twenyine: Dr David Himbara

Dr David Himbara

Nyuma y’amakuru yasakaye mu binyamakuru byinshi avuga ku ifungwa ry’abasirikare bakuru mu Rwanda ndetse n’inama y’ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda aho bamwe mu bayoboke b’ikubitiro ba FPR bandagajwe, ubwanditsi bwa The Rwandan bwagiranye ikiganiro na Dr David Himbara.

Dr David Himbara n’impuguke mu by’ubukungu, yabaye umujyanama wa Perezida Kagame, ubu akaba ari umujyanama w’umunyemari Tribert Rujugiro. Si ibyo gusa kuko mu basirikare bakuru bamaze iminsi bafunzwe mu Rwanda harimo Colonel Tom Byabagamba murumuna we na Brig Gen Frank Rusagara muramu we.

Mu gutangira ikiganiro twifuje kumenya niba koko abafunzwe baba bazira isano mu muryango bafitanye na Dr Himabara, mu gisubizo cye Dr Himbara avuga ko gufungwa ku basirikare bakuru no gukubitwa ari ibintu bisanzwe muri buriya butegetsi, yibukije ifungwa rya ba Gen Muhire, Gen Karenzi, Gen Rutatina, Gen Ibingira, Gen Gumusiriza… ryabaye mu minsi ishize, agakomeza vuga ko aba bose bafunzwe mu bihe bishize  batafunzwe kuko bari bafite abantu mu miryango yabo bari mu banenga ibitagenda n’imitegekere ya Perezida Kagame.

Kuri Bwana Himbara ngo iri fungwa ry’abasirikare bakuru si igitangaza niko bigenda mu bihugu byose byabayemo impinduka z’ubutegetsi aho abafatanije gufata ubutegetsi basubiranamo bamwe bakigizwayo n’abo bari bafatanije. Ni ibintu bisanzwe ko abategetsi bategekesha igitugu bafunga abatinyuka kubanenga cyangwa abo bakeka ko babanenga.

Perezida Kagame arahubuka agakora amakosa bikamutwara igihe kinini arwana n’ingaruka zo guhubuka kwe!

Umunyamakuru wa The Rwandan yabajije Dr Himbara niba iri fungwa n’iterabwoba byibasiye abantu bari bakomeye muri FPR ritaba rifite ikindi kibyihishe inyuma.

Kuri Dr Himbara ngo Perezida Kagame ntabwo ari umuntu upanga ngo arebe kure (stratège) ahubwo ni umuntu uhubuka ntiyumve inama z’abandi nyuma ugasanga ibiba byose ni uguhangana n’ingaruka zo guhubuka.

Dr Himbara avuga ko Perezida Kagame akunda ibijyanye no kuba injijuke (intellectualisme) ariko akanga abantu abona bajijutse kumurusha badapfa kumira bunguri ibije byose (intellectuels). Kuba Perezida Kagame atarakandagiye muri Kaminuza n’ibintu bimutera ipfunwe (complexe d’infériorité) ndetse bigatuma asa nk’uwijunditse abantu bose bakandagiye muri Kaminuza!

Dr Himbara atanga urugero rw’uburyo yajyaga ategurira Perezida Kagame disikuru zo kuvuga maze Perezida Kagame akamuhindukirana akamubaza ngo: “wibwira ko undusha ubwenge kuko wateguye iyi disikuru, niba uzi ubwenge abe ari nawe uza kuyivuga!” 

Urundi rugero n’uburyo Rose Mary Museminari (mukuru wa Mary Baine umugore wa Colonel Tom Byabagamba) yirukanywe nk’umurozi mu nama ya guverinoma ndetse n’isakoshi ye yo mu ntoki Perezida Kagame akayijugunya hanze kubera ko gusa Rose Mary Museminari ari umuntu ukunda kujya impaka no kudapfa kwemera ibije  byose atabanje kuvuga uko abibona!

Gukunda gukubita abantu cyane bikaba bishobora kuba bituruka mu bwana aho atabaga afite ingufu zihagije agahora akubitwa n’abandi bana ku buryo aho akuriye abonye ubushobozi bwo kuzajya nawe akubita abandi yitwaje umwanya w’ubuyobozi afite dore ko ingufu z’umubiri aba ari ntazo yabigize akamenyero n’intwaro yo gutera ikimwaro abandi nk’uko byamugendekeraga kera.

Perezida Kagame mu nzira yo kwigizayo abamuzi neza kuva kera

Kuri Dr Himbara iri fungwa ndetse n’itotezwa ry’abafatanije na Perezida Kagame kugera ku butegetsi si ibya none ahubwo byatangiriye mu ishyamba bikomeraza kuri ba Sendashonga, Bizimungu, Bihozagara, Mazimpaka n’abandi ubu bikomeza abadafungwa mu rwego rwo gukozwa isoni baricwa mbese hari benshi Perezida Kagame yabuze aho ashyira kuko atifuza ko bahunga igihugu ngo biyongere ku bamurwanya.

Ariko ubu kuba bikajije umurego n’uko amatora ya 2017 yegereje Perezida Kagame akaba afite uburyo bubiri ashobora gukoresha kugira ngo agumana ubutegetsi. Ubwa mbere ni uguhindura itegeko nshinga kugira ngo afate manda ya gatatu ariko mu gihe igitutu cy’amahanga cyaba kinshi dore ko abanyarwanda  bo ntacyo bamubwiye akaba yakina iturufu yo gutoresha umugore we Jeannette Kagame Nyiramongi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika atanzwe n’ishyaka FPR nk’umukandida.

Muri FPR ubwayo abantu batangiranye na FPR nibo bashobora kugora Perezida Kagame muri iyo gahunda ye cyane cyane abantu bataniganwa ijambo, bize bajijutse kandi bakunzwe muri FPR nka ba Gen Rusagara, Lt Col Rose Kabuye n’abandi

Uku kwigizayo abantu bakomeye bamuzi kuva i Bugande byajyanye no kuzamuka kw’ingufu z’umugore we Jeannette ku buryo agira uruhare rukomeye mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe kugeza no kugushyiraho abayobozi n’ibindi bikorwa bireba ubuzima bw’igihugu. Ndetse ubu abenshi mu bari hafi ya Perezida Kagame ni abantu nka ba Inès Mpambara bazanywe n’umugore we. Mu gihe mu myaka yashize Perezida Kagame yakubitaga umugore we ntawahamya ko ubu yabitinyuka.

Mu gusoza Dr Himbara asanga abanyarwanda turi abanyabwoba ndetse n’abanebwe ku buryo ari byo bituzitira mu kugera ku mpinduka nyazo. Asanga kandi ibyo Perezida Kagame akora ari byo bisenya bikanashegesha ubutegetsi bwe kurusha ibikorwa by’amashyaka ya opposition.

Ku bijyanye n’ibirimo kuba ubu asanga abantu batagombye kunyagiranwa n’abandi ngo bavuge ko ari bo batose bonyine, hari miliyoni zirenga 11 z’abanyarwanda bari mu bibazo by’urudaca bihoraho hari abicwa, abafungwa, abari mu buzima bubi bw’ubukene…kandi bikaba bimaze imyaka myinshi.

Marc  Matabaro

The Rwandan

Email: [email protected]