« Ntituzemera kwigizwayo muri EAC… Twatanze byinshi tutahara » Perezida Kikwete.

Nyuma y’iminsi ine Perezida wa Tanzania Kikwete atangaje aho igihugu cye gihagaze ku byerekeye umuryango wa Afurika y’uburasirazuba( East African Community), noneho Kenya yemeje ko izakora ibishoboka byose ngo Tanzania itongera gushyirwa ku ruhande nk’uko bimaze iminsi bigaragara. Avugira I Dar Es Salaam, Madamu Amina Mohammed, Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, yavuze ko igihugu cye kitazongera kwemera ko Tanzania ihezwa mu biganiro  byo kwishyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba. Madamu Mohammed wageze I Dar Es Salaam mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yavuze ko Kenya yakiriye neza ijambo rya Perezida Kikwete. Uru ruzinduko rufatwa n’abakora ubusesenguzi nk’ikimenyetso cya Perezida Kenyatta cyo gusana umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Kenya  yashimye ririya jambo. Twishimiye uku kureba kure ku muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba” Madamu Mohammed kandi yongeye kwibutsa ko azi neza ko Tanzania na Kenya aribo batangiye uriya muryango.

Madamu Mohammed yavuze ko kandi ibi bihugu byombi biramutse bishyize hamwe aribwo bifite amahirwe menshi yo kugera kure bitewe n’amateka yabyo mu bufatanye muri Politiki no mu bukungu.

Kenya ni igihugu cya kabiri mu bishora imari nyinshi muri Tanzania nk’uko bitangazwa n’ikigo Tanzania Investment Centre.

Mu ijambo rye ryo kuwa kane tariki ya 7 Ugushyingo, Perezida Kikwete yabwiye Inteko ishinga amategeko ko Tanzania itazigera na rimwe iva muri uriya muryango, kandi ko izakora ibishoboka byose ngo irokoke imigambi mibisha yo gushyirwa ku ruhande ikorwa na Kenya, Uganda n’u Rwanda.

Yagize ati “ Turi muri uyu muryango kandi tuzawugumamo. Twavuye kure kugira ngo tugere aho turi. Twatanze ibitambo byinshi cyane ku buryo tutabihara ubu. Tuzakora ibiri mu bushobozi bwacu byose kugira ngo uyu muryango urokoke kandi ugere ku ntego zawo zo kwishyira hamwe muri politiki (Political Federation)”.

Kikwete yagize ati: “Tanzania ifite ishingiro ryo kwibaza ku cyiswe ishyirahamwe ry’abashaka (the coalition of the willing)”. Yongeyeho ati “Twahuriye Arusha ku itariki ya 24 Mata uyu mwaka. Hashize amezi abiri barahura bemeza gushyira mu bikorwa imyanzuro twari twafashe kandi ibi babikora batantumiye. Iki ni ikimenyesto cyo gushaka kwigizayo Tanzania. Ni gute twakwishyira hamwe twigizanyayo?

Bwana Kikwete yavuze iri jambo nyuma y’uko aba perezida Kenyatta wa Kenya, Kaguta wa Uganda na Kagame w’ u Rwanda bakoze inama eshatu zose muri uyu mwaka iherula ikaba yarabereye I Kigali kuwa 28 Ukwakira aho abo baperezida bemeje gutangira gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo, politiki ishyize hamwe no guhuza gasutamo, iyi ikaba ari imishinga uyu muryango wari warihaye gukora.

Madamu Mohammed yongeyeho ko bishimiye cyane ko Tanzania itazava muri uyu muryango ngo kandi guverinoma nshya ya Kenya hari ibintu yigiye muri ririya jambo rya Kikwete. Tanzania na yo mu ijwi rya  Minisitri Mmembe yavuze ko yishimiye uko Kenya yabyakiriye.

Uyu muryango watangiye kuzamo agatotsi ubwo Perezida Kikwete yabwiraga Kagame ngo ashyikirane na FDLR mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka maze Kagame atangira gutukana. Uyu muryango wakiriye u Rwanda n’u Burundi nyuma y’uko Tanzania, Uganda na Kenya byo byari biwumazemo igihe kirekire. Abakora ubusesenguzi basanga n’ubundi uyu muryango utazagira imbaraga wari ukwiye kugira kubera kutumvikana kuri hagati y’ibi bihugu cyane cyane bishingiye kuri politiki z’imbere muri byo, keretse aba bayobozi nibihatira kugira ibyo bahara( sacrifices).

Abazi gusetsa bo bavuga ko aho Kagame ageze hose haba haraye ariko ko hatirirwa kubera amatiku ye cyane cyane ashingiye ku kwikunda no gukunda kwerekana ko ari we mu perezida w’igihangange muri Afurika. Ibi rero birakaza benshi ndetse harimo na Museveni utumva ukuntu kadogo yatoje yiha kumurusha ubunararibonye mu mitegekere. Mu minsi yashize Kagame yarakariye Kikwete ngo kuko Obama yemeye kumusura nyamara akanga gusura u Rwanda!

Kuri ibi hakiyongeraho ko kubera ibyaha by’intambara Kagame yakoze we aba ashaka gushyiraho politiki yo kumukingira ikibaba mu gihe aba Perezida nka Kikwete wa Tanzania na Nkurunziza  w ‘U Burundi bo nta kibi babarwaho.

Nyuma y’iri jambo rya Kikwete, benshi bakomeje kwibaza niba U Rwanda rugiye guhita rusezera muri EAC cyane cyane ko Ministri Mushikiwabo aherutse gutangaza ko igihugu cye cyasabye kongera gusubira muri CEEAC( Communauté Economique Des Etats de l’Afrique Centrale) cyangwa se ECCAS mu rurimi rw’Icyongereza. U Rwanda rwari rwavue ko rusezeye muri uyu muryango mu mwaka wa 2007 kubera ko rutashakaga kuba mu miryango myinshi maze ruhita rwinjira muri EAC. Ubu noneho se ubwo rushaka gusubiramo kandi ngo amahirwe akaba ari menshi yo kakirwa byaba bivuze ko ruhita risezera muri EAC? ni ko ikinyamakuru The Citizen cyandikirwa muri Tanzania cyibaza.

Chaste Gahunde