N’ubwo James Kabarebe yatinye kwitaba, James Munyandinda we yahaye ubuhamya bwe abacamanza b’abafaransa na none!

Gen James Kabarebe yatinye kwitaba ubutabera bw'ubufaransa

Yanditswe na Ben Barugahare

Ubucamanza b’abafaransa bari babahamagaje ariko ntibitabye. Ministre w’ingabo mu Rwanda, James Kabarebe na Frank Nziza umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda bagombaga guhuzwa n’umutangabuhamya wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda James Munyandinda  kuri uyu wa Kane tariki 14 no ku wa gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2017.

James Munyandinda ashinja James Kabarebe na Frank Nziza kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana Juvénal ku wa 6 Mata 1994.

Kuba James Kabarebe na Frank Nziza bataritabye abacamanza b’abafaransa baboneyeho umwanya wo kongera kumva ubuhamya bwa James Munyandinda.

James Munyandinda yongeye gusubiriramo ubuhamya bwe abacamanza Nathalie Poux na Jean-Marc Herbault, ariko nta makuru mashya yatanze.

James Munyandinda wahoze ari umusirikare mu Rwanda kuri iyi nshuro ya gatatu yahuraga n’abacamanza b’abafaransa guhera muri Werurwe 2017 yashimangiye ibirego bye bishinja James Kabarebe na Frank Nziza akomeza yemeza ko indege ya Perezida Habyalimana yahanuwe n’abasirikare ba FPR bari i Masaka.

James Munyandinda yaboneyeho uwo mwanya asubiza ku birego yarezwe n’ababuranira James Kabarebe na Frank Nziza mu ibaruwa bandikiye abacamanza b’abafansa bamurega kubeshya no kurimanganya.

Ababuranira James Kabarebe na Frank Nziza barega James Munyandinda kubeshya mu buhamya bwe no mu buryo yavuye mu Rwanda mu 2008. Ndetse banavuze ko James Kabarebe nka Ministre w’ingabo uri mu kazi atashobora kujya mu Bufaransa guhangana n’umuntu uvuga ibinyoma.

Imbere y’abacamanza b’abafaransa James Munyandinda yisobanuye birambuye kuri buri kirego yarezwe n’ababuranira James Kabarebe na Frank Nziza ku buryo umwe mu baburanira abaregeye indishyi bari mu miryango y’abari mu ndege ya Perezida Habyalimana yavuze ko ibisobanuro bya James Munyandida byumvikana neza kandi bisobanutse ahubwo bigaragara ko ibirego by’ababuranira James Kabarebe bareze James Munyandinda ari itekinika ry’abayobozi b’u Rwanda.