Nyabihu: Kuregwa kutakira Bougie mu mihango yo kwibuka bitumye Mukansanga Clarisse ajya mu gihome

Clarisse Mukansaga, wahoze ari Visi Meya w'Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage. ushinjwa kwanga gufata urumuri rw'icyizere mu gihe cyo kwibuka

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan muri iri joro ryo ku wa gatanu tariki ya 11 rishyira ku wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018, aravuga ko uwari Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse yatawe muri yombi.

Nk’uko umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Modeste Mbabazi yabyemereye itangazamakuru agira ati:“yafashwe arafungwa kubera ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo akurikiranyweho.”

Nta byinshi uyu muvugizi yatangaje ariko amakuru twashoboye kubona ni uko Clarisse Mukansanga yafashwe mu mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018, ubu akana afungiye muri station ya polisi ya Mukamira.

N’ubwo umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) atavuze byinshi ku mpamvu z’ifatwa ry’uyu wahoze ari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyabihu.

Nta gushidikanya ko ifungwa rya Clarisse Mukansanga rifite umuzi ku tariki 12 Mata 2018, ubwo akarere ka Nyabihu kari mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, mu mwanya wo gucana urumuri rw’icyizere  hari abashinja Mukansanga Clarisse ko yahawe urumuri yanga kurwakira ngo avuga ko bakwiriye kuruhereza abafite ababo bibuka.

Ibi ariko Mukansanga Clarisse yarabihakanye avuga ko ngo atanze kwakira urumuri rw’icyizere ko ahubwo bougies zari zateguwe zabaye nkeya bikaba ngombwa ko habaho ko bamwe baharira abandi.

Ibi bije nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2018 mu gitondo, uyu Mukansanga Clarisse yari yeguye ku mirimo ye aho yashyikirije ibaruwa yegura inama njyanama y’akarere ka Nyabihu nk’uko byemejwe na Perezida wayo Jean Damascène Gasarabwe ubwo yavuganaga n’itangazamakuru.

Si Clarisse Mukansanga gusa weguye kuko n’uwari Meya w’akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste nawe yeguye ku mirimo ye. Perezida w’Inama Njyanama yavuze ko saa tatu z’iki gitondo yabonye amabaruwa y’aba bayobozi bombi bamenyesha ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Twababwira ko nta gihe kirashira Ngabo James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yeguye, nawe yeguye hashize igihe gito na Antoine Mugwiza wari umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu yeguye.

Mu gosoza tugarutse ku ifatwa rya Clarisse Mukansanga, abakora isesengura twashoboye kuvugana bavuga ko n’ubwo mu Rwanda hadakunze kwihanganirwa umuntu wese uketsweho icyaha cy’ingengabitekezo ya Genocide, ariko icyaha cyo gukekwaho kwanga kwakira urumuri rw’icyizere ubwacyo atari icyaha kiremereye cyatuma umuntu akurikiranwa kuriya.

Ibi bikaba biganisha kwibaza niba nta bindi bimenyetso ubugenzacyaha bwabonye mu iperereza bwakoze cyangwa bwatekinitse bishimangira ibyaha by’ingengabitekerezo ya Genocide n’ibindi bifitanye isano bishinjwa Clarisse Mukansanga.

Hari n’abahamya ko mu gihe uyu Clarisse Mukansanga yashyikirizwa ubutabera ibyaha akurikiranweho bishobora kwiyongera bitewe n’ikigero cy’ubushake bwo kumucisha ubutwe abamushinja bafite.

Mu gihe tugitegerejo uko iki kibazo cyizarangira twizere ko Clarisse Mukansanga atazasangwa mu buroko “yiyahuye” cyangwa ngo “araswe ngo agerageza gutoroka nyuma yo gushaka kurwanya abamurinze”, nk’uko byagendekeye benshi mu bari bafunzwe mu minsi ishize.

Hari andi makuru tutarabonera gihamya gifatika avuga ko Clarisse Mukansanga yatse ubutane n’umugabo we ku buryo nabyo byamuviramo gupangirwa, hari n’abavuga ikibazo cy’ivanguramoko ngo aho abagogwe ngo badashimishwa n’uko hagira umuhutu ujya mu buyobozi muri ako karere.

Dore uko byar byifashe tariki ya 12 Mata 2018 ubwo bivugwa ko Clarisse Mukansanga yangaga kwakira urumuri rw’icyizere:

1 COMMENT

  1. Birababaje, ahubwo biteye n’agahinda.Abandi barahita babyuririraho bamubaze icyo yamaraga muri uwo mwanya. Nizereko atigeze atuka abo bahuje ubwoko igihe yari aganje muruwo mwanya.

Comments are closed.