Nyabihu: Uwatemye inka ngo n’impunzi yo mu nkambi ya Kiziba!

Kuri uyu wa kane mu masaha y’ikigoroba, Ibiro bishinzwe Ubugenzacyaha (RIB) byagaragaje umugabo uba mu nkambi y’Abanye-Congo ya Kiziba mu Karere ka Karongi wemera ko yatemye inka 12 z’umuturage mu Karere ka Nyabihu muri zo 10 zaje gupfa, yavuze ko yabitewe na kamere akaba asaba imbabazi. 

Uyu mugabo w imyaka 39 afite umugore n’abana bane, yavuze ko yatemye ziriya nka azisanze ziryamye.

Amakuru yose yatanzwe barayafashe ariko, nyuma baje kumenya umwe mu bari bafitanye amakimbirane na Ndabarinze watemewe inka ko ari Karabayinga bamufata bamusanze mu nkambi ya Kiziba i Karongi.

Asobanura ko umubano we n’uwo yatemeye inka wari umeze neza ku buryo yanamugabiye inka ubugira gatatu, kugeza muri Kanama 2018 ubwo ngo Ndabarinze yamukubitaga akamumugaza.

Ntiyasobanuye byinshi ku cyo Ndabarinze yamuhoye, ariko hari amakuru avuga ko Ndabarinze yari yamenye ko amurongorera umugore, bitera ikibazo gikomeye mu bushuti bari bafitanye.

Ati, “Yarankubise aramugaza, amugaza naramuhaye inka eshatu, we iyo ampaye arayinyima (ntiyataha), arambwira ngo nzataha ubusa.”

Ndabarinze yategetswe kumuvuza, kuva ubwo bakajya bahigirana, umwe ati inka zawe zizashira, undi ati nawe izo naguhaye ntunyiture ntuzazikama, nk’uko Habimana abisobanura.

Kwanga kumwitura ndetse no kuba ngo Ndabarinze yarafashe inka za Karabayinga akazijyana mu birayi bya RAB (Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi) zikabyona bikamusaba ko agurisha inka imwe ngo atange indishyi y’ubwone, ngo byamwongereye umujinya watumye ashaka kwihorera.

Karabayinga avuga ko inka ebyiri yari asigaranye, yazigurishije amafaranga avuyemo arayarya, arakena, yigira inama yo gukenesha na Ndabarinze kuko yamuhaye inka ntamwiture.

Inka zatemwe mu ijoro kuwa Gatandatu, mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira 24 werurwe 2019, aho Habimana avuga ko yazitemye wenyine, azisanze mu ishyamba ziri zonyine, nka 20:30 z’ijoro.

Asobanura ko mu nka 12 yatemye, harimo eshatu yagabiye Ndabarinze. Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko 10 muri 12 zatemwe zamaze gupfa, kandi n’izisigaye zirarembye.

Iperereza

Mbabazi Modeste uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko RIB ikimara kumenya amakuru y’itemwa ry’inka za Ndabarinze, yafunze abashumba bo muri ako gace.

Mu ikusanyamakuru, yagarutsweho cyane mu bakekwa, nk’uko Mbabazi abisobanura, abagenzacyaha bamusanga mu Nkambi ya Kiziba, bamuta muri yombi, kuwa Gatatu tariki 27 Werurwe.

Mbabazi ati, “Yatangiye ahakana ko atari we, ariko uko abagenzacyaha bagenda bamwereka amakuru yose ahari n’abamubonye muri ako gace bamubaza icyo yari yaje kuhakora, atangira kubura ibisobanuro.”

Mbabazi avuga ko Habimana yaje kwemera ko inka ari we wazitemye, ariko impamvu atanga yo kuba yaragabiye ndabarinze ntamwiture, abagenzacyaha bakumva itumvikana.

Mbabazi avuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane impamvu nyakuri yamuteye kubikora, agasaba Abanyarwanda kudahemukira abarokotse Jenoside, cyane muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25.

Ati, “Turimo turagana mu cyunamo, abantu bafate mu mugongo abarokotse Jenoside aho kugira ngo babasonge, babwira amagambo mabi, yo kubakomeretsa, ahubwo nibabubake, babashyigikire kugira ngo iminsi yo kubaho yiyongere kandi banubake igihugu nk’uko tubyifuza.”

Ukekwaho ubu bwicanyi bwakorewe inka, ni umugabo ufite umugore n’abana bane, akaba amaze imyaka 20 abaruwe mu nkambi y’impunzi ya Kiziba yo mu Karere ka Karongi.

Mu byaha akurikiranweho, harimo no kuba afite indangamuntu y’u Rwanda, aho amazina ari ku ndangamuntu atandukanye n’ari ku ifishi ndangampunzi.

Abantu 16 bari batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza, bararekuwe, hasigara Karabayinga wenyine, nk’uko Mbabazi abyemeza.