Nyabugogo: Nyuma y’iminsi ine abazunguzayi batashye isoko, hafi ya bose basubiye mu muhanda kubera igihombo

Abazunguzayi batarenga batanu nibo basigaye mu isoko rishya bubakiwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, riherutse gutahwa kuwa mbere tariki ya 27 Kamena,2016 abasigaye nabo baratangaza ko hatagize igihinduka bazasubira mu muhanda

Ubwo umuryango.rw wasuraga iri isoko rishya ryubakiwe abakoraga ubucuruzi bwo mu muhanda, wahasanze abacuruzi batarenga batanu, mu gihe ibibanza by’iryo soko byose iko ari 60 byari byuzuyemo abacuruzi kuwa mbere italiki ya 27 Kamena, ubwo ubuyobozi bwifatanyaga n’abo bacuruzi kuritaha ku mugaragaro.

Irungu ni ryose mu isoko rishya rybakiwe abazunguzayi / Ifoto: Clement

Nk’uko twabitangarijwe n’abagore twahasanze( bamwe bari bashashe ibitenge hasi baryamye), ngo nyuma y’uko bahawe ibibanza muri iri soko mbere gato y’uko ritahwa, bahuye n’ikibazo cy’ibura ry’abakiriya kugeza ubu, ndetse bituma imbuto bari bararanguye zose zibora, bamwe batangira kwisubirira gucururiza mu muhanda.


Isoko rigitahwa ryari ryuzuye abacuruzi, ariko abenshi bamaze gusubira mu muhanda / Ifoto: Clement

Ikindi kibazo bagaragaje ngo nuko isoko bubakiwe, ubu ari bwo batangiye kubona ko riri ahantu habi, hatamenywa n’abakiriya ku buryo bworoshye. Bagarutse kandi ku kibazo cya bamwe mu bazunguzayi bagikomeje gucururiza mu mihanda cyane cyane muri gare, kandi nyamara mu isoko hari ahandi hantu hisanzuye bacururiza bityo ntibakumire abakiriya ngo babiharire.


Ibibanza bisigayemo ubusa nibyo byinshi / Ifoto: Clement

Umubyeyi uhagarariye abacururiza muri iri soko,(utashatse ko dutangaza amazina ye) yagize ati: Ubu dufite ikibazo cyuko nta bakiriya tubona, nk’uko ubibona dusigayemo tutarenga batanu, kandi natwe turi hafi kurivamo. Ikiranguzo cyarashize, kubera tudacuruza kandi imbuto zacu ziba ziri gupfa.

Ibivugwa n’aba bagore koko ubikurikiranye usanga ari ukuri kuko mu gihe kingana n’iminota 45 twahamaze, nta muguzi n’umwe winjiye muri iryo soko, ikindi nuko muri gare ya Nyabugogo uhasanga abazunguzayi bacuruza imbuto mu mpande zose za gare ndetse basa nkaho barushaho kwiyongera.



Abazunguzayi baracyacururiza muri gare ari benshi cyane impande n’impande / Ifoto: Clement

Icyifuzo cyabo ni uko ngo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara, bwashyiramo imbaraga mu kugarura abasubiye mu muhanda, ndetse niba bishoboka bakongera umubare w’ibibanza kuko ibihari bitahaza umubare w’abazunguzayi bakorera Nyabugogo. Ikindi basaba nuko ubuyobozi bwabashyiriraho uburyo bwo kubona inguzanyo kuko igishoro cyose bari bafite cyarabashiranye aho bimukiye muri iryo soko.

Iki kibazo ngo bakigejeje ku buyobozi bw’Umurenge ariko ngo ntacyo baragikoraho.

Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Ruzima Serge, ntibyadukundira.

Source: umuryango.rw