Nyabuneka nimwongere ubushishozi!

Yanditswe na Boniface Twagilimana

Mu kanya 20h10 nari ndi gukurikurana amakuru kuri Radiyo flash fm ,amakuru yari ayobowe n’umunyamakuru Peter Muyombano,numva hari abaturage bari kuririra mu myotsi ngo bari bafite amafaranga abitse kuri sim card muri Tigo cash nuko baza gutungurwa nuko sim card zabo zakuwe ku murongo birabayobera nyuma baza gusanga amafaranga bari bafiteho yose yagiye nka nyomberi.Bavugaga ko basiragiye ku kigo cy’itumanaho ngo cyabahaye “historique” basanga amafaranga yabo yabikujwe n’umukozi wiki kigo.Uyu mukozi ukekwaho ubu bujura ngo ubu afungiye kuri station ya polisi ya Muhanga.

Aba baturage bibwe mu buryo bw’amayobera baravuga ko ba nyir’ikigo bababwiye ko bajya gukurikirana uwo muntu uri mu maboko ya polisi nabo bagasubiza icyo kigo ko ahubwo ikigo gikwiriye kubariha amafaranga yabo kuko yibwe n’umukozi wacyo. Bati “twagiye muri Tigo cash none Tigo niduhe amafaranga yacu”

Muri aba baturage umwe muribo aravugaga ko bamutwaye agera kuri miliyoni imwe!

Aha rero ndumva ari aho gushishoza da kuko ubushobozi bw’umuturage ni buke bwo kugenzura iri koranabuhanga. Ndabona ababitsa muri izi system nabagira inama yo gushyiraho amafaranga aringaniye hagira igisambo kiyashyidikana nibura hakagira utundi dusigara baririraho.Nonese niba uriya wari ufiteho miliyoni ariho yari yarahinduye bank ye gusa none bakaba bamukenyeje rushorera ubwo azongera kwegura umutwe?

Gusa umunyamakuru ngo bigoranye yabashije kuvugana n’umuyobozi wa Tigo amusubiza ko ikibazo kiri muri polisi ko ngo nibabona ibimenyetso bihagije Tigo izahita yishyura aba bibwe cash zabo.