Nyagatare: Bavuga ko inzara yatumye abagabo bata ingo zabo

Mu karere ka Nyagatare, hakomeje kuvugwa ikibazo cy’inzara cyatumye bamwe mu batuye muri aka karere bakomeje gusuhukira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, abandi bakavuga ko aya mapfa yateje amakimbirane mu miryango kuko hari bamwe mu bagabo bagiye bata ingo zabo bakigendera.

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyagatare, bavuga ko na bo aya mapfa yabagezeho ndetse ko basangiye ingaruka zayo n’ahandi hose yageze kuko na ho hari umubare munini w’abakomeje guta ingo zabo.

Bavuga ko bamwe muri aba bata ingo zabo basuhukira muri Uganda abandi bakajya gushaka amaronko mu tundi duce, naho abandi bakagenda kuko babona ko batakibashije inshingano zabo zo gutunga urugo kuko babona ntaho bakura.

Umwe muri bo witwa Kamashazi Odeta, yasigiwe abana batanu n’umugabo we, avuga ko mbere yo kugira ngo umufasha we agende bahoraga mu ntonganya kubera iki kibazo cy’amapfa.

Kamashazi Odette Ati « Njyewe narimbanye neza n’umugabo wanjye ariko aho inzara itereye ntitwongeye guhuza twahoraga mu ntonganya, bigeze aho afata imyenda ye arigendera kugeza ubu sinzi aho ari.»

Inkuru irambuye>>