Nyagatare: Umusore yicishijwe inkoni n’Abayobozi b’umurenge ,n’umurambo urashinyagurirwa.

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Kuwa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2018, Hakorimana Jean Claude wo mu mudugudu w’Indahemuka, mu kagari ka Mimuri, mu murenge wa Mimuri ho mu karere ka Nyagatare, mu ntara y’Uburasirazuba, yakubiswe n’ Abayobozi b’umurenge kugeza apfuye azira kwiba ingofero yambarwa n’utwaye moto (Casque).

Abashinjwa kumukubita mpaka abaye umurambo bakaba ari umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mimuri ari nawe nyir’iri iyo ngofero yibwe, afatanyije n’umucuruzi witwa Niyonsenga ndetse n’umuyobozi w’uwo murenge.

Amakuru agera kuri The Rwandan n’uko n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwaje gushinyagurira umurambo wa nyakwigendera, aho nawo wakubiswe, bavuga ko uwiyahuye n’umujura yicishwa inkoni.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 27 rishyira kuwa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018, ahagana saa saba zo mu gicuku.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mimuri witwa Mucunguramfizi André afatanyije na nyir’akabari banyweragamo witwa Niyonsenga ndetse n’umuyobozi w’uwo murenge bakubise Hakorimana Jean Claude w’imyaka 28, agahita yitaba Imana.

Aya makuru kandi yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba, CIP Kanamugire Théobald, mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi.com ducesha iyi nkuru.

Yagize ati: “Nibyo koko umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mimuri, Mucunguramfizi Andrew afatanyije na nyir’akabari witwa Niyonsenga Abraham ndetse na Giitifu w’uyu murenge bakubise umusore witwa Hakorimana Jean Claude bakeka ko ari we wibye ingofero ya moto (Casque) y’uwo mukozi w’umurenge, bamaze kumukubita babona habura gato ngo ashiremo umwuka bamujyana kwa muganga niho yaguye, ariko ubu abo bagabo 2 tubacumbikiye kuri Polisi kuri Sitasiyo ya Mimuri mu gihe hagikorwa iperereza ngo bashyikirizwe ubutabera”.

Amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko n’ubwo uyu muvugizi atigeze avugamo gitifu n’ubuyobozi bw’Aka karere, amakuru yizewe n’uko uyu nyakwigendera n’umurambo we washinyaguriwe ndetse yanashizemo umwuka ataragezwa kwa Muganga.

Bivugwa ko uyu Hakorimana yaje muri aka kabari mu masaha y’umugoroba avuye mu murima azanye na mugenzi we basangiraga inzoga, nyuma amasaha amaze gukura uyu mukozi w’umurenge nawe wari muri aka kabari yazanye na moto asanzwe akoresha mu kazi ke ka buri munsi, yabuze kasike ya moto bakeka ko ari Hakorimana wayibye baherako bamwadukira barakubita kugeza ashizemo umwuka.

Ingingo y’151 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.

Gusa iyo uri umukozi wa leta wakoze iki cyaha cyane nk’Abasirikare cyangwa Aba Police leta ibimurira ahandi ku kazi ikagaragaza ko bafunzwe kandi barahinduriwe imirimo.

Dusimbukiye no mu ntara y’Amajyaruguru amakuru dukesha umuvugizi wa police muri iyo ntara, n’uko bafunze kuri uyu wa Gatandatu umunyamakuru kubera ko yari afitanye ikibazo n’umuyobozi w’umurenge, bamushinja ko yakubise umugore w’abandi. Gusa ku bw’amahirwe uyu munyamakuru we n’ubwo tugikurikirana ibye ntabwo aricwa n’uyu muyobozi w’umurenge. Mu iperereza twakoze biravugwa ko uyu mugitifu ahora yigamba ko azamufungisha burundu cyangwa akamwica. Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi, umurenge wa Rushaki.