Nyagatare:Yakubiswe na polisi kugeza ashizemo umwuka!

Mu kagali ka Cyembogo umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare haravugwa urupfu rw’umugabo bakunze kwita Kamukara rwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2014 wakubishwe kugeza ashizemwo umwuka ubwo yahondagurwaga na polisi yo muri uwo murenge ifatanyije na Executif w’akagali ka Cyembogo witwa Mukarugwiza.

Amakuru tugikurikirana aravuga ko uyu mugabo yishwe n’inkoni za polisi n’umuyobozi w’akagali ndetse n’umugore we wari ufite inda akaba yarakubishwe umugeri na Executif ubwo yabazaga icyo umugabo we arimo kuzira kandi ibyo bamubaza yari yaberetse munzu ye hose ntabyo babonyemo. Uyu mugore nawe ngo kubera uyu mugeri yakubiswe munda kandi yaratwite yatangiye kuva aza kujyanwa n’abaturanyi ku kigo nderabuzima nacyo kimwohereza mu bitaro bya Nyagatare aho yavuyemo ejo tariki ya 14 ukwakira 2014. Uyu mubyeyi yararusimbutse ariko akaba ahinduwe umupfakazi dore ko kubera ukuntu yari arembye ntibashije no gushyingura umugabo we!

Intandaro yiri hohoterwa nkuko abaturage bahaturiye babitubwiye ngo yavuye ku isaka ryali ryakozwe n’uyu muyobozi w’aka kagali ngo aho yakegaka uyu muryango ko ngo waba ufite inzoga ya kanyanga munzu maze ngo uyu muryango umuryana munzu arasaka hose arayibura maze ngo uyu muyobozi ahamagara polisi ngo ize imufashe gukubita uyu muryango ngo uvuge aho kanyanga bakekwagaho yagiye!

Polisi ihageze ko ngo yasubukuye inkoni uyu muryango wari wabanje gukubitwa na gitifu ngo hagamijwe ko nibanga kuvuga aho iyo kanyanga iri bagomba gupfa! Ubwo uyu mugabo yakomeje guhakana ko ntayo afite maze ajyanwa gufungirwa kuri station ya police ya Matimba maze ngo ijoro ryose baramukubita mpaka koko ashizemwo umwuka! Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2014 polisi yazanye umurambo wuyu mugabo ngo ashyingurwe maze abaturage bavuza akaruru babaza ukuntu uyu mugabo yakubitwa kugeza apfuye kandi ngo yari inyangamugayo muri aka kagali! Abaturage kubera uburakari ngo batangiye gutera amabuye polisi yari izanye uyu murambo maze kubera isoni n’ikimwaro ngo polisi isubizayo uyu murambo kuko abaturage bari bamaze kuvuga ko polisi ariyo igomba kuwuhamba kuko ariyo yishe uwo muntu kandi imurenganya!

Nyuma yiki gikorwa ngo muri uyu mudugudu bwakeye buri rugo rwagoshwe n’abapolisi maze bambika amapingu buri mugabo wo muri aka gace babapakira imodoka bajya kubafunga banabategeka ko bagomba kujya bavuga ko uyu muntu yishwe no kunywa kanyanga nyinshi ,banihanyiza umuntu wese uri bwongere kubangamira igikorwa cyo gushyingura uyu muntu ko nawe ari buhure n’akaga atigeze abona nuko umurambo wuyu muturage uba urashyinguwe! Muri ayo mabwiriza ariko ngo hari umuturage w’umucikacumu watinyutse abaza abo bapolisi ukuntu bashobora kwica umuturage w’inyangamugayo mu kagali azira gukekwaho icyaha kandi nta gihanga(ikimenyetso berekana? Uyu muturage ngo yahise yukwa inabi cyane n’umuyobozi w’akagali ngo amubwira ngo” mujya guhunga 1959 uribuka icyabajyanye?” Uyu muturege ngo yahise aruca ararumira maze n’abandi baturage bari bagifite amakarekare yo kubaza impamvu y’urupfu rw’uyu muturage ngo baba bumvise ko ikibazo atari kanyanga yashakwaga ko ahubwo urupfu rw’uyu muntu rushobora kuba rushingiye ku zindi mpamvu!

Ubu ngo muri aka kagali abahaturiye basa n’abakutse umutima ubwoba ni bwose kuburyo n’uwaduhaye aya makuru yavugaga ati rwose ubu kuva kuwa gatandatu nta muntu wabashaga kuba yagira icyo yavuga na cyane cyane ko twari twabwiwe ko uhingutsa iby’uru rupfu nawe bamukurikiza uriya wishwe!

Akarere ka Nyagatare gakunze kuvugwamo ivanguramoko rikomeye kuburyo kiriya gisubizo cyahawe uriya muturage wari ubajije iby’iyicwa ry’uyu muturage bihita byerekana ko kwica abatarahunze muri 59 nta kosa ririmo! Icyi gisubizo kandi kiranerekana ubusumbane n’ihohoterwa birangwa muri kariya karere!

Igitangaje nuko nta muntu numwe wigeze afatwa ngo akurikiranwe kuri uru rupfu rw’uyu muturage bisobanuye ko n’inzego zindi zaba zititaye ku rugomo rwakorewe uyu muryango!

Boniface Twagirimana