Nyakwigendera Lt Ruzibiza ashinja Nyakwigendera Major Sengati uruhare mu bwicanyi bw’impunzi z’i Kibeho!

N’ubwo hashize igihe Nyakwigendera Lt Abdul Vénuste Joshua Ruzibiza yitabye Imana aguye mu gihugu cya Norway aho yari yarahungiye, ariko igitabo cye yise:”Rwanda:L’Histoire secrète” gikomeje gutuma abantu bibaza byinshi cyane cyane ku bantu bafashe umwanya wo kugisoma kenshi.

Igitumye ngaruka kuri iki gitabo cya Lt Ruzibiza n’urupfu rwa Major John Sengati wishwe kuri uyu wa gatanu tariki 10 Gicurasi 2013 atsinzwe i Gitarama mu karere ka Kamonyi.

Nkimara kumva iri zina rya John Sengati nagerageje kwibaza mu mutwe wanjye aho naba narumvise iri zina, mu gihe nari ngishakisha naguye kuri commentaire y’umuntu kuri facebook ivuga ko Major Sengati nawe yaba yarishe abantu mu gihe cy’ubwicanyi bwibasiye impunzi i Kibeho muri Mata 1995.

Nahise nshakisha mu gitabo cyanditswe na Lt Ruzibiza maze nsoma nitonze ibijyanye n’ubwo bwicanyi n’icyo Lt Ruzibiza abivugaho. N’uko ku rupapuro rwa 380 rw’icyo gitabo naje kugwa kw’izina rya Sergent John Sengati.

Dore uko Lt Ruzibiza abivuga:”Abasirikare bahambiraga impunzi amaguru n’amaboko maze bakazijugunya mu makamyo yazijyanaga hafi y’ikibuga cy’indege i Butare. Aho hantu hari ikigo gito cya Gendarmerie n’amazu ahakikije ajya kuba manini hafi yaho. Aho niho harundanyirizwaga izo mpunzi zikicwa zikubiswe udufuni, kuzica bakoresheje amashashi yazibuzaga guhumeka, kuzijombagura ibyuma n’ibindi.. Ngo impunzi zigera ku bihumbi 2 zaba zaraguye aho hantu. Ngo icyo gikorwa cyagizwemo uruhare n’abasirikare bagera ku 130 baturutse muri Alpha bagera kuri 32, abagera kuri 40 bari bayobowe na Lt Emmanuel Gasana uzwi kw’izina rya Rurayi (ubu niwe mukuru wa polisi mu Rwanda) kongeraho abasirikare bagera kuri 30 bari baturutse mu barindaga Kayumba Nyamwasa (wari Colonel icyo gihe) abo basirikare bari bayobowe na Sergent John Sengati.”

Singiye gusubira mu gitabo cya Lt Ruzibiza ariko umuntu ntiyabura kwibaza ibibazo byinshi:

-Ese ibyo Lt Ruzibiza yanditse byose ni ibinyoma?

-Ese amazina agaruka muri iki gitabo n’ay’abantu bari bafite ibyo bapfa na Lt Ruzibiza ku buryo yari kubabeshyera?

-Ese niba koko abarindaga Kayumba Nyamwasa baragize uruhare muri ubwo bwicanyi ndetse bukabera mu kigo cya Gendarmerie yategekaga, byaba byarabaye atabizi? Ese hari icyo yaba yarakoze ngo bitaba?

-Ese abasoma mujya mukurikira ibibera mu rukiko rw’Arusha? Icyaha cya mbere gikunze kuregwa abasirikare bahoze ari aba Leta mbere ya 1994 ni ukudatabara abicwaga no kudakoresha ingufu bari bafite ngo bahane abasirikare babaga bayoboye babaga bakoze ubwicanyi kuko akenshi nta bimenyetso bigaragaza ko ari bo babaga batanze amategeko yo gukora ubwo bwicanyi.

Nyabuneka banyarwanda nitugerageze kuvugisha ukuri. Niba hari undi munyarwanda ufite ukundi abizi yabitubwira tukamenya inkuru y’imvaho.

Murakoze!

M.M.

Norge

8 COMMENTS

  1. Aliko se uyu muntu uli kuli iyi foto ko nduzi atari sengati, ntabe na ruzibiza, yaba ali nde? ababazi mwamlfasha yenda naba nnarebye nabi! Nonese kudushyiriraho ifoto idahuye n’inkuru byo byaba bimaze iki?

    Ubwo nawe aciyeho nyine, gahunda ziraza gukomereza ku basigaye nabe abategurira umwanya mu kuzimu! Ko umwana w’umusajya uli haliya yiyemeje kubamara atababariye na benewabo nka sengati uyu!

  2. Muri bamwe barindaga kayumba Nyamwasa arimo ni uwitwa jean paul Turayishimiye , akaba ari umwe mu bashinze RNC akaba anategura ibiganiro kuri radio itahuka !!

  3. ibi bintu birababaje kandi bikwiye kwamaganwa kubona abantu nkaba bica abantu bagakomeza kwidegembya kuki bagafatwa nka kayumba, nziza n’abandi.

  4. Ntakitagira iherezo abicanye bose bakwiye gukurikiranwa bakabihanirwa yaba umuhutu umututsi cg umutwa

Comments are closed.