Nyamagabe: abaturage barimo guhohoterwa bazizwa FLN

Tumaze kubona ubwicanyi bukabije burimo gukorerwa abaturage baturiye imirenge ihana imbibi n’lshyamba rya Nyungwe, mu karere ka Nyamagabe mu mirenge ya Kitabi, Winkingi, Magumira na Musebeya.

Ingabo za RDF, zikomeje gufata abagabo n’abasore bo muri iyo mirenge n’utugagali bakabambura ibyangombwa byabo (amarangamuntu) bakabambika inkweto za bote bakabaha imipanga bakabashyira imbere bakabinjiza mu ishyamba babashoreye babageza mu ishyamba bakabiciramo bagaruka nta n’umwe bagarukanye bakongera bagatwara abandi.

Ibyo birimo gukorwa n’ingabo za RDF nizo ziri kubatwara zibabeshya ko bagiye gutema amashyamba ngo barahiga ingabo za FLN byahe byo kajya, bigaragara ko ari gahunda yo kwica no gushimuta abaturage nk’uko byakozwe 1997 na 1998 mu cyahoze ari Ruhengeri ubwo FPR yicaga abaturage baho ivuga ko ari abacengezi.

None ubungubu hatahiwe abaturage baturiye Nyungwe barimo kwicwa no gushimutwa ku bwinshi, icyo gikorwa kirakorwa ku mabwiriza ya Perezida Kagame Paul ubwo yari yaje mu karere ka Huye i Butare aho yavuze ku bijyanye n’umutekano muri Nyungwe abwira Gasana Emmanuel Rurayi umukuru w’intara y’Amajyepho ko agomba kwimura ibiro akabishyira i Nyamagabe ngo nta kuntu i Nyamagabe haba hatari umutekano hanyuma akararara i Nyanza.

Abaturage bakomeje kuba mu gihirahiro kuko badasobanukirwa ibiri kubakorerwa abagore bamwe baribaza igihe abagabo babo bazagarukira bavuye guhiga umwanzi byabayobeye, kuko ntawe ugenda ngo agaruke.

Tariki y’a 04/05/2019 ingabo za RDF zatwaye abagabo n’abasore 63 zibinjiza mu ishyamba na n’ubu nta n’umwe uragaruka, aho ni mumurenge wa Winkingi gusa.

Taliki 05/05 /2019 barongeye baraza batwara abandi 47 nabo babanje kubambura amarangamuntu barabajyanye ntibagarutse na n’ubu amaso yaheze mu kirere.

06/05/2019 barongeye batwara abandi baturage benshi ba Kitabi abagabo n’abasore n’abasaza 83 nabo ntawe uragaruka. ubu abagabo n’abasore muri utu duce barahigwa cyane barimo kwihisha kugirango barebe ko bwacya kabiri

07/05 naho batwaye abandi bantu 47 babavanye Kitabi na none, naho muri Musebeya hamaze gutwarwa abagabo n’abakobwa 94 bajyanwa ntibagaruke.

Umusirukare umwe uvuka muri kariya karere niwe wabashije kongorera abaturage bamwe benewabo ko bahawe amabwiriza yo kwica bamwe mu baturiye Nyungwe bakabamaraho kuko aribo baha ibiryo ingabo za FLN, uwo musirikare uvuka muri Musebeya akaba nawe yarababajwe n’ukuntu bishe benewabo b’inzirakarengane abireba.

Ubu imirwano y’ingabo za RDF na FLN muri turiya duce irakomeje kandi ntivugwa bararwana bucece ku ruhande rw’ingabo za RDF hakomeje kugwa benshi kuko ibitaro bya Kigeme, Butare na Kanombe biragaragaramo inkomere z’abasirikare ndetse na Kajugujugu zihaguruka ubutitsa ku kibuga cy’indege i Butare zigiye kurasa muri Nyungwe cyangwa kuzana imirambo n’inkomere z’abasirikare.

Umusomyi wa The Rwandan

Nyamagabe

1 COMMENT

Comments are closed.