Nyamara mu ISHYAKA ISHEMA ni amahoro!

Mu minsi ishize, hakwiriye igihuha cyavugaga ko mu ISHYAKA ISHEMA ngo harimo icyo bamwe bise bomboribombori ! Gusa, kuba nyine iyi bomboribombori yaragiye iboneka mu mashyaka atandukanye, cyane cyane ya “opposition” nyarwanda, aho hari abagiye basezera mu mashyaka babagamo, bamwe bakagenda bayataranga, abandi bagahitamo kwishingira andi, bitewe n’uko bo babaga babyumva. Burya rero ngo “iyagukanze ntiba inturo”! Kubera ko nkunze gukurikirana ibibazo bituma “opposition” nyarwanda ntacyo igeraho, nahise ntangira iperereza ryimbitse, maze nsanga abavugaga iriya bomboribombori mu ISHYAKA ISHEMA nta shingiro na buhoro bari bafite, ahubwo bari bagamije kurangaza abantu. Dore impamvu nashingiyeho mu iperereza ryanjye nk’uko tugiye kuzirebera hamwe:

* Kuba harasezeye umuntu 1 gusa kandi akagenda ku mpamvu ze bwite atifuje kubwira itangazamakuru;
* Kuba Ishyaka ryikomereje imyiteguro yo kujya gukorera politiki mu Rwanda
*Kuba ubufatanye n’andi mashyaka aribwo bushyizwe imbere; ndetse no
*Kuba hari abanyarwandabenshi bo mu Rwanda no hanze yarwo bakomeje kwibona mu Ishyaka Ishema.

  1. Kuba uwasezeye yaragiye ku mpamvu ze bwite.

Ubundi biramenyerewe ko iyo habonetse ubwumvikane buke mu mashyaka ya politiki ya “opposition” nyarwanda, igikuba gicika, maze abantu bakuru, bazi ubwenge, bagasebanya kakahava! Mu ISHYAKA ISHEMA ho, si uko byifashe! Amakuru yari yakwirakwiriye mu byumweru 2 bishize, ko ngo muri iryo shyaka havutsemo ibice bibiri, ngo ko harimo icyo bise bomboribombori, nta shingiro afite pe. Nawe se, abo bavuga basezeye ni bangahe? Havugwaga icyo gihe abantu 4 gusa! Icyantangaje ariko, ni uko n’abo bavugwaga ko basezeye, nyuma y’iminsi mike byahise bigaragara ko abacurangaga inanga batyo, icyo bakoraga kwari ukuyica umurya! Reka mbahe ingero: uwitwa Mukamurenzi Jeanne byavugwaga ko yasezeye, nta minsi yashize, kuko we ubwe yahise yandika, abeshyuza ayo makuru, yemwe rwose anasobanura aho ahagaze mu gufatanya n’abandi banyarwanda mu kubaka ISHYAKA ISHEMA. Urundi rugero: uwitwa Akingeneye Marie Claire na we, nasanze bamubeshyera rwose! Ntaho yagiye! Aracyari mu ISHYAKA ISHEMA, kandi na we, akomeje gufatanya n’abandi gushakira ibisubizo, ibibazo by’ingutu igihugu cyacu cyatawemo n’agatsiko ka Président Paul Kagame kadateganya kurekura ubutegetsi. Gusa, naje gusanga hari umuntu umwe koko wasezeye . Ni uwitwa Sixbert BITANGISHA kandi rwose yagiye gipfura! Nk’uko abyivugira, ubwo abanyamakuru batandukanye bihutiraga kumubaza impamvu yatumye asezera mu ISHYAKA ISHEMA, we yivugiye mu ijwi rituje ko ubungubu atari igihe cyo guterana amagambo, yemeza ko yasezeye ku mpamvu ze bwite adakeneye gushyira mu bitangazamakuru. Uretse kandi ko ari n’uburenganzira bwe bwo kubikora. Ubundi rero, hari ikintu abantu bose bakwiye kumenya: ISHAYAKA ISHEMA si gereza. Buri wese yemerewe kwinjira cyangwa agasohoka mu ISHYAKA ISHEMA igihe abishakiye. Muri iryo shyaka ho “démocratie” yarabacengeye. Havugwa n’uwitwa Dr Basesayabo Deogratias nawe ngo waba yarasezeye. Gusa twaje kumenya ko we afite umwihariko kuko abarwa mu bashinze Ishyaka(membres fondateurs) , ko bene uwo adashobora no kwirukanwa mu Ishyaka Ishema nk’uko amategeko yaryo abiteganya. Ubwo rero ibye nta kwirirwa tunabitindaho. Ngo arahari ntaho yagiye. Ngo kandi biramutse bibayeho ko yakwinyabwa hanze gato yagarukira igihe yabishakira. Ntitugashakire ibibazo aho bitari.

Ikindi gikomeye cyagaragaye muri iyi minsi ni uko ahubwo Ishyaka ISHEMA ryinjije mu buyobozi bwaryo bukuru abandi bantu b’incabwenge bagera kuri 3 : Hari Bwana Jean Léonard Seburanga na Madame Theodette Gatesire, ndetse na Madame Yvonne Uwase baherutse kwinjira mu buyobozi bukuru bw’ISHYAKA ISHEMA! Si n’aba gusa, hari n’abandi muzamenya mu minsi ya vuba. Ayo ni amaboko ririya shyaka rikomeje kunguka. Ntitugakunde byacitse gusa gusaaaa!

2.Abataripfana bakomeje imyiteguro yo kujya gukorera mu Rwanda.

Abayobozi b’ISHYAKA ISHEMA imyiteguro yo kujya gukorera politiki mu Rwanda bayigeze kure. Muri uko kwitegura, abayobozi batandukanye b’iri shyaka bakomeje kwegera abanyarwanda bari hirya no hino mu mahanga ya kure n’aya hafi. Amatwara y’ishyaka, ndetse n’icyizere bafite mu guhindura ibintu mu mahoro mu Rwatubyaye, bikomeje kwibandwaho. Si ibyo gusa ariko, kuko no gusobanurira abanyamahanga igitumye hifuzwa impinduka mu Rwanda, nacyo cyagiye kitabwaho mu rwego rwa “diplomatie”. Muribuka ko Padiri Thomas Nahimana, umunyamabanga mukuru w’ISHYAKA ISHEMA, kandi akaba n’umukandida ku mwanya wa Président wa Rebublika y’u Rwanda mu matora ataha yo muri 2017, yagiye agirana imishyikirano n’abategetsi batandukanye bo hirya no hino ku isi, barimo abategetsi bo mu gihugu cya Australia, muri Amerika, Ubulayi , Afurika ndetse n’abo mu muryango w’ibihugu byakolonijwe n’ubwongereza (Commonwealth). Muzi ko imigenderanire mpuzamahanga (diplomatie), ari ngombwa cyane, iyo ushaka kugirango ibyo wifuza kugeza ku gihugu cyawe bigende neza. Kandi byakumvikana, nta kuntu waba ushaka kuyobora igihugu, ngo woye kudashyikirana n’ibindi bihugu nyine, cyane ko “nta wigira”, nk’uko mu Kinyarwanda babivuga.

Muri uru rwego rwo kwitegura kujya gukorera politiki mu Rwanda kandi, abayoboke b’ISHYAKA ISHEMA ndetse n’abandi baryiyumvamo, bakomeje gusabwa no kwikora ku mufuka, kugirango bafashe ishyaka kujya gukorera politiki mu Rwanda. Imfashanyo z’amafranga zishobora kugezwa kuri “compte” yabugenewe, mu rwego rwo gufasha ikipe ya mbere y’ISHYAKA ISHEMA kuba yageze mu Rwanda bitarenze ukwezi kw’Ugushyingo 2016. Ni ejo bundi rero, kandi hagomba kuba hasigaye n’iminsi itagera kuri 35, kugirango iyo kipe izaba irangajwe imbere na Padiri Thomas Nahimana igere ku butaka bw’u Rwanda. Kwigomwa ni ngombwa, kuko kubona igihugu ariko bigenda. Mwibuke ko na FPR ariko yaje mu Rwanda, bivuye ku misanzu y’abayoboke bayo. Mwibuke kandi ko yo itanarekeye aho, kuko yakomeje gusaba iyo misanzu abayoboke bayo, uretse ko yo yaje no gukabya, ikaba kugeza n’uyu munsi nyuma y’imyaka 22 yose, idahwema kwaka abanyarwanda imisoro irengeje ubushobozi bwabo!

Ubundi hatajemo nk’ibi byo gukabya, gutanga imfashanyo uyishyikiriza Ishyaka wemera nk’uko abayoboke b’ISHYAKA ISHEMA babisabwa, ni inshingano kuri buri mwene gihugu, ni ngombwa rwose, ahubwo kubona hakiriho abantu benshi batabyitabira ni byo bitangaje. Abifuza ko igihugu kibohoka ku ngoma y’igitugu ya FPR ariko bagahina amaboko , bakumva byose bizatungana ntacyo bo batanze, baribeshya cyane. Ndetse ahubwo navuga ko aribo batinza urugamba.

3.Ubufatanye n’andi mashyaka nibwo bushyizwe imbere.

Mu rwego rwo kwitegura neza uko abagize ISHYAKA ISHEMA bazatangira gukora politiki igihe bazaba bamaze gusesekara mu Rwanda mu kwezi kwa 11, ISHYAKA ISHEMA rikomeje kwimiriza imbere ubufatanye n’andi mashyaka atandukanye ya ‘opposition”. Ni muri urwo rwego ISHYAKA ISHEMA rifatanyije n’amashyaka ya FPP-Urukatsa ya Bwana Abdallah Akishuli, ndetse na UDFR-Ihamye ya Bwana Ntaganzwa Jean damascene mu ishyirahamwe bise “NOUVELLE GENERATION”. Kandi n’andi mashyaka yakwifuza gufatanya nabo ntabwo ahejwe. Padiri Thomas Nahimana yakomeje gusobanura ukuntu “Guhunga amatora, Kagame akayajyamo wenyine, ari icyemezo kibi cyane kuko ari nko gusohoka mu kibuga ukajya gukinira hanze yacyo “. Nakomeje kubizirikana nsanga ari byo koko . Cyane cyane ko abadashaka kujya mu matora nta kindi kigaragara berekana bazakora kugira ngo ubutegetsi bubi buveho. Aha hari ihurizo ritoroshye. Gusa njye numva umurongo wa Nouvelle Generation ariwo wonyine wumvikana kugeza ubu. Kandi rero sinshobora kwibagirwa ijambo Padiri Thomas Nahimana yakomeje kujya adusobanura ngo “abafatanya urugendo ni abareba mu cyerekezo kimwe”. Niba hari amashyaka yafashe umurongo wo kuzapfira mu buhungira, bishobora kuyagora kumvikana no gufatanya n’ashaka kujya gukorera mu Rwanda. Ni ibintu byumvikana.

4. Abanyarwanda mu Rwanda ndetse no hanze yarwo bakomeje kuryibonamo.

Nyuma y’aho ISHYAKA ISHEMA ritangarije ko rigiye kujya gukorera politiki mu Rwanda, mu gihugu nta yindi nkuru! Abanyarwanda bari mu Rwanda bafite amatsiko avanze n’inyota yo kwishyiriraho ubutegetsi bwabakiza inzara, amavunja, ubukene tutaretse n’akarengane kajyana n’urupfu abanyarwanda bahora bapfa kuva mu myaka 22 ishize. Usanga rwose abanyarwanda bavuga ko biteguye kugira uruhare rukomeye kugira ngo mu Rwanda naho haboneke impinduka nk’uko ahandi bigenda, maze bakareka guhora ku ndyo imwe itera bwaki nk’uko babivuga mu Kinyarwanda. Iyo bavuze batya, baba bashaka kuvuga ko barangije gusobanukirwa ko ntawe uzabakuriraho ingoma ya FPR bo bigaramiye. Ubutegetsi bifuza ntibashobora kubugeraho badahagurutse ngo bitange, bashyigikire ishyaka riyobowe n’Abalideri bafatika kandi bakunze rubanda. Icyo ngo bakundira ISHYAKA ISHEMA ni uko ngo rifite umushinga utavangura abanyarwanda ngo witwa “Kunga abenegihugu kugirango dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne” (Together to modernise Rwanda; Rassembler pour moderniser le Rwanda). Uyu mushinga rero wemeza ko udashoboye kunga Abanyarwanda nta terambere washobora kugeza ku benegihugu mu gihe baba bakirebana ayingwe nk’uko bimeze ubu ku ngoma ya FPR Inkotanyi.

Mu gusoza, nibura izi ngingo 4 twigiye hamwe zirerekana neza ko mu ISHYAKA ISHEMA ari amahoro masa. Izo ngingo ni: ukuba uwasezeye muri iri shyaka ari umwe kandi akaba yaranagiye ku mpamvu ze bwite; hanyuma Ishyaka rikaba ryikomereje imyiteguro yo kujya gukorera politiki mu Rwanda; ikindi kandi ubufatanye n’andi mashyaka ya “opposition” bukaba aribwo bwashyizwe imbere; hanyuma abanyarwanda bo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo bakaba bakomeje kuryibonamo. Gusa byumvikane ko gushyigikira ISHYAKA rya politiki kimwe n’irindi shyirahamwe rwose ebijyana no kwikora mu mufuka kugira ngo turifashe kugera ku ntego nziza ryadutangarije. Utigora ngo afashe Ishyaka ntakagire n’icyo aribaza kuko nta gahunda bazaba bafitanye. Nitutarifasha ntituzihe no kujya tubaza ubusa ngo ese Ishyaka Ishema ko ritagiye mu Rwanda? Ngo ko Ishyaka Ishema ritakoze iki cyangwa kiriya ! Ishyaka ni wowe nanjye kudatanga umuganda wacu ni ubundi buryo bwo gukomeza gushyingira ingoma ya FPR na Kagame.

Mugire amahoro.
Niyomugaba Jean de la Paix
Kigali – Rwanda.