NYAMARA WASANGA EVODE NA NDENGERA MUGAYA ARIBO BANYABWENGE

I.                   IRIBURIRO

Bavandimwe dusangiye itabaro !

Mbaramukanyije urukumbuzi rwinshi kuko hari haciyeho agahe gato tutaganira.

Ndahamya ntashidikanya ko muri mwe harimo abumva narabicishije irungu akaba ariyo mpamvu mbiseguyeho mbasaba gusomana ubushake n’ubushishozi ubutumwa bukubiye muri iyi nyandiko kugirango murusheho kubusobanukirwa bityo abumva bashobora kuba abasangirangendo baze duhane igihango dupfundike umwe twivune umwanzi nibirimba tumwigishe ubwiyunge nyakuri butari bwabundi bwo mu bikumwe butajya mu ngiro.

Nimwemera kuntega amaso y’umutima turavuguta umuti unyobwa ukagangahura abihebye naho abatsikimba bakanuye amaso abandi bavuza iya bahanda itarenga impinga ngo ihigure ababisha bimitse urwimo basoma intango y’inkaba.

Ubutumwa ngiye kubagezaho ni icyitegerezo (analyses) nakoze kugirango mfashe abatabona akanya ko kugikora kandi ngeze amakuru nyayo kubahabwa atariyo.

Birumvina ko ba mutima muke wo mu rutiba nibamara gusoma ibikubiye muri iyi nyandiko bitari bubashimishe ariko kandi niko kuri kandi ukuri guca muziko ntigushye. « La vérité est révolutionnaire » : Thomas Sankara

II.                BURYA NGO AMAGAMBO ARYOHA ASUBIWEMO.

Mbere y’uko niyemeza kujya muri opozisiyo ku mugaragaro nabanje gukurikiranira hafi ibikorwa ndetse n’amagambo (Discours) yavugirwaga ku maradio hirya no hino abanyapolitiki banyuranye bivovota nkibwira ko bakataje mu kwegeranya umuti w’ibibazo igihugu cyacu cyaba gifite naho sinkamenye ko bari mubabyongera.

Ndibuka ubwo nari muri Mayotte nahoraga nifuza kumenya amakuru arebana n’u Rwanda ariko mu mizo yambere bikaba byari bitanyoroheye kugera kuri za mudasobwa bitewe n’isigaranyuma ryari muri icyo kirwa kireremba hagati munyanja y’ubuhinde.

Nahoraga nifuza kumenya ibivugirwa kumbuga za internet kugirango nanjye mparahure ubwenge cyangwa se ntange umuganda muto w’ibitekerezo kugirango gakondo yanjye ibohoke kungoyi y’ubucakara iyijishe.

Igihe cyarageze amayira arasibuka ntangira kubona mudasobwa kuburyo bworoshye ndetse ntangira kujya nshyikirana na Bwana Déogratias Mushayidi haba kuri Téléphone cyangwa kuri za e.mail ariko amahirwe ntiyadusekera kuko yahise agwa mu maboko y’abanzi maze nsigara nsuherewe.

Gusuherwa kwanjye ariko ntikwanciye intege kuko nakomeje gushaka amakuru y’abasigaranye ubuyobozi bw’ishyaka PDP-Imanzi ndabashaka ndaburirwa ariko sinarambirwa amaherezo nshyirwa mbonye uko mvugana n’uwari visi perezida wa mbere  Gérard Karangwa Semushi ni uko numva ndiruhukije kuko numvaga tugiye gufatanya kwusa ikivi Intwari Mushayidi yasize ateruye.

Abanyamuryango ba PDP bari bafatanyije na Karangwa kuyobora ishyaka banyakiranye ubwuzu bwinshi kubera ishyaka n’umuhate wandangaga mugushaka icyakorwa kugirango impinduramatwara twese twifuza igerweho.

Kubera ubushake butagira ingano nari mfite bwo guhirika ingoma ya FPR natangiye kugaragariza abasomyi b’imbuga nkoranyambaga ibitekerezo byuje ikibatsi cy’impinduramatwara cyangurumanagamo maze benshi mubo twari tugihuje banyereka ko bashyigikiye ibyari bikubiye munyandiko nise « TUVE MUMAGAMBO TUJYE MUBIKORWA- FPR NTIYAFASHE UBUTEGETSI KUBW’AMAGAMBO NTA N’UBWO IZABUVANWAHO N’AMAGAMBO » Muri iyo nyandiko nerekanaga ibintu 15 byadufasha guhirika ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR turamutse tubizirikanye.

http://gasabonewspaper.over-blog.com/2014/05/tuve-mumagambo-tujye-mubikorwa.html

Icyaje kuntagaza ariko ni uko ibitekerezo byari bikubiye muri iyo nyandiko byanyuze abanyarwanda benshi uretse Bwana Karangwa Gérard Semushi twari dufatanyije ubunyamuryango muri PDP. Impamvu yashingiragaho wenda zishobora kuba zarumvikanaga ariko kandi sinakiriye neza uburyo yakoresheje atanga ubutumwa yahise yandikira abandi banyamuryango ababwira ko ngo nshobora kubavangira. Ubwo butumwa bwe bwatumye mpita mutakariza ikizere ndetse mpita mbona ko Mushayidi yari yaramwibeshyeho.

Murwego rwo kugirango rero ntaba intandaro yo kuba nabavangira nk’uko Karangwa yabivugaga nahisemo kuberereka njya kuruhande ariko nsezera ntantonganya zibayeho bityo isano riduhuza na PDP rikomeza gusugira kugeza na n’ubu rigisagamba.

Uko Kwitandukanya na Karangwa rero (Ndavuga kwitandukanya na Karangwa kuko PDP yo idashobora kumva ku mutima) niho havuye gushaka urundi rwego rwa politiki nakoreramo kugeza ubwo haje kuvuka ishyaka FPP-Urukatsa nyuma yo gusezera mu ishyaka PRM- Abasangizi.

Muri iyo nzira ndende mvuze mu magambo make cyane nahisemo kandi n’ubu ngikomeza, nahoraga kandi n’ubu mpora nshaka icyatuma opozisiyo isenyera umugozi umwe kugirango ihabwe ijambo.

Ni muri urwo rwego ishyaka mpagarariye ari rimwe mumashyaka ashyigikiye umurongo wa NOUVELLE GENERATION  / NEW GENERATION Tubona nk’inkingi yakomeza opozisiyo nyarwanda igatuma ibona ijambo ikwiye.

III.             TUGARUKE KUMUTWE W’IYI NYANDIKO MAZE MWUMVE ICYO NATERUYE NGAMBIRIYE

Inyandiko yanjye y’aka kanya nyihitiramo umutwe uteye utya sinari ngambiriye gusingiza bariya bagabo ntigeze ntsinda amazina yabo ahubwo icyo ngambiriye ni ukugaragariza abanyarwanda mpereye kuri bakizigenza  ntabiciye kuruhande kugirango dushake ingamba nyakuri zatuma opozisiyo nyarwanda ishinga nibyanga abumva badashoboye bose begure muri politiki bayiharire abazavuka barekere aho  kurangaza abanyarwanda bibabariye bababeshya ko bagamije kubabohora nyamara ahubwo bakomeje kubabohesha ibinyoma n’urwango, babiba amacakubiri ashingiye kunyungu bwite nazo batazageraho kubera ubuswa babikorana.

Icyo nshimira aba bagabo navuze mu mutwe w’iyi nyandiko ni uko bemeye kumesa kamwe bakasima( assumer) bakiyemeza gukorana cyangwa gukorera leta iyobowe na FPR kumugaragaro badakomeje kubeshya abaturage( banze gukorera muri hypocrisie) ( wamekataa kuwa wanafiki kama wanasiasa wengine).

Impamvu mbibashimira si uko nifuza gutera ikirenge mu cyabo ahubwo ni uko barushije ubugabo cyangwa ubushishozi cyangwa se ubwenge abanyapolitiki (les vraies faux politiciens) bagaragara nk’abashoboye kandi muby’ukuri ntacyo bashoboye uretse gutesha abantu igihe no kwirirwa bakwiza amatiku ashingiye ku mpuha.

Uwumva mbeshya cyangwa nkabya azasabe Imana kuramba ibyo mvuga ubu,nibidasohora sinzongere guhabwa ijambo mubagabo.

Byumvikane neza ariko ko abo ntunga agatoki ari babandi biyita inararibonye kubera imyaka myinshi bamaze basisibiranya abanyarwanda hakiyongeraho uburambe bafite muri échec kuko abagihinguka ubu (Nouvelle Génération )bakishakisha kandi bakaba bagenda bagaragaza ubushake bwo kurenga iyo mpinga y’umusenyi iteretse kumacakubiri,amakimbirane bwite (Conflit personnel/ personnel Conflict.) n’izindi nyungu zidafite agaciro.

Sinabura kuvuga ariko ko kuba muri NOUVELLE GENERATION bidasobanura ko bose ari ba miseke igoroye bitewe n’uko uko tugenda turushaho kwegerana turushaho kumenyana dusanga no muri twe harimo abakwiye kuvurwa.

Gusa igishimishije ni uko bo bemera kuba banywa umuti ugangahura imyumvire ntagahato kandi bikaba bigaragara ko bashobora no gukira burundu baramutse bavuwe neza.

Imyaka isaga makumyabiri ishize byaragaragaye ko aho kugirango opozisiyo nyarwanda itere imbere ahubwo yagiye isubira inyuma haba mu mikorere haba no mu myumvire aho abanyapolitiki benshi bakomeje kurangwa n’ubwibone bwo kumva ko bapfukamirwa nka kera bagikomerwa amashyi bigatuma banga kwifatanya n’abandi.

Ibyo byagiye bigaragazwa n’uburyo bagiye bubaka amahuriro ashingiye kunyungu za politiki hatitawe kuz’igihugu n’abagituye bagamije kuzatera imirwi inyungu z’igihugu baramutse bafashe ubutegetsi. Kuba rero barubakiye amahuriro kunyungu zabo bwite ninabyo bituma bucya bakayasenya iyo bamwe muri bo bamaze kubona ko inyungu zabo bwite zishobora kubangamirwa.

Ikindi cyagaragaye ni uko hakomeje kwubakwa amahuriro ashingiye kumasano no kumoko ndetse no kumabanga bigeze gusangira bagifite akanya ko kudusyonyora aha natanga nk’urugero rw’ishingwa ry’ihuriro RNC n’ishyirwaho ry’ihuriro CPC. cyangwa se ukwiyuburura kwa MRND muri FDU-Inkingi.

Aha ni naho hapfunditse ibanga ry’ubufatanye bwa RNC na FDU risa ijana ku ijana nk’igabana ry’ubutegetsi hagati ya FPR na MRND ariko kandi muri aba (ndavuga RNC na FDU) buri wese yibikiye icenga cyangwa umuvuno w’uko azisubirana mugenzi we bamaze guhirika Kagame barwanya.

Murwego rwo gukomeza gutesha abantu igihe no kubajijisha kugirango barusheho kwizerwa les oppresseurs d’hier (ndashaka kuvuga abashenye u Rwanda bakoresheje za système biyubakiye bo ubwabo) baciye umuvuno wo kwita abandi banyapolitiki babona ko bashobora kwemerja (Emerger)  ibyitso bya FPR ntagihamya bafite ahubwo ari ukugirango babapfukirane kandi babangishe rubanda..

Ahari urujijo ni uko amwe mumashyaka cyangwa amwe mu mahuriro yigize nta nenge yakomeje kugaragaza ko atakorana n’abo bahimbira ibisebo nyamara bakaba batagoheke binginga FPR n’amahanga ngo abafashe kwinjira muri leta iyobowe na FPR (Contradictoire) bisobanura ko badashaka gukorana n’abo babeshyera ko ari ibyitso bya FPR ahubwo bashaka gusimbura ibyo byitso ku ibere.

Hagaragaye kandi ubuswa cyangwa échec ku bantu biyita inararibonye babeshyako bagamije kwunga abanyarwanda basaga miliyoni cumi n’imwe nyamara barananiwe kwunga abanyapolitiki bo muri opozisiyo batarenga Magana abiri (200) urugero natanga ni uburyo FAUSTIN TWAGIRAMUNGU yabonye amahirwe (opportunité) yo kwubaka opozisiyo imwe bikamunanira ahubwo agahitamo gusenyera RNC muri CPC ashishikariza Dr Murayi na bagenzi be gushinga ishyaka rishya.

Mugukoma urusyo dukoma n’ingasire  twibuke ko ariko kuba FAUSTIN TWAGIRAMUNGU  yarabashije gusenyera RNC muri CPC byatewe na none n’ubwibone bwa gitutsi butakijyanye n’igihe aho ingirwabayobozi za RNC ( pour ne pas répéter les propos du Dictateur Kagame qui les traite d’Ibigarasha) bumva ko bagomba kujya mukintu ari uko bakiyobora bityo bituma Dr MURAYI na bagenzi be bitandukanya nabo bashinga ishyaka RDU.

Ngarutse kubuswa bwa TWAGIRAMUNGU FAUSTIN (Politicien expiré/ Expired politician) mbere nemeraga nk’inararibonye nyuma nkaza kubona ko nibeshye ni uko hari amashyaka yanze gutumira ayita ko ari mato cyangwa se nta bayoboke afite nyamara akarenga akemerera amashyaka ataravuka (RDU ya Dr Murayi) Birumvikana ko nta kindi yabigiriye uretse Inyungu zishingiye kumutungo Dr Murayi yinjizaga muri RNC noneho ukaba ugomba kwimuriwa muri CPC.

Amwe mumashyaka ya opozisiyo kandi yaranzwe no gusenya andi mashyaka magenzi yayo  kugirango agumane ubwikanyize (Monopole) Urugero natanga ni uko RNC yagize uruhare rukomeye mugusubirishanamo abayobozi b’ishyaka PPR-Imena bagamije kwihimura Kuri KAZUNGU wari warasezeye muri RNC amaze kuvumbura ko RNC na FPR nta kibuno nta nnyo.

Ibyo kugirango babigereho bahimbye amakuru y’uko KAZUNGU yaba yarariye amakotanyi kugirango akomeze gukorana n’inzego za DMI mubikorwa byo kuneka abanyarwanda.

Ikindi kandi ni uko Général KAYUMBA NYAMWASA yabashije gucengera FDLR akigarurira Géneral BYIRINGIRO VICTOR uyobora FDRL by’agateganyo abo bakorana batabizi akamukoresha munyungu ze bwite agatezuka kunyungu za FDLR.

Amwe mumakosa yamukoreshaga ni ukumuha amakuru apfuye amuteranya n’abandi banyapolitiki bagaragaje ubushake bwo gukorana na FDRL abita ba maneko ba Kigali. Ibyo nabyo bikaba bigaragaza ubumenyi buke (défayance) cyangwa manque de vigilence y’inzego z’iperereza za FDLR.

FDLR n’ubwo yagaragaje kugira résistance ariko umubare w’ingabo zayo wakomeje kugenda ugabanuka ndetse n’abayobozi bayo bagata ingabo kurugamba bakigira Kigali naho urubyiruko bashishikarije urugamba rugasigara rwomongana mumashyamba.

Kugeza ubu kandi ku rwego rwa Politiki FDLR ntirabasha kwikuraho ikirego ihozwa kumutwe cy’uko ingabo zayo zakoze jenoside. Ibyo nayo ikaba yarabitewe no kwifungirana cyane n’aho ifungukiye ifungukana umunyapolitiki wacyuye igihe usigaye avuga amagambo akayacurikiranya.

Tukiri kuri RNC kandi ni uko kugeza ubu ikubita agatoki kukandi ishaka uko yasenya RDU ya Dr MURAYI nk’uko yabigenje kuri PPR-Imena ya KAZUNGU.

Ahandi hagaragaye ubuswa bukabije ni ukuntu Géneral HABYARIMANA EMMANUEL wigeze kuba Ministre w’ingabo yananiwe kwifatanya na CPC ku ikubitiro ahubwo agahitamo kwifatanya na Générale de Brigade Professeur Docteur Pasteur MUPENZI  bidatinze Afande MUPENZI atamazwa n’inzego z’umutekano za ZAMBIA  zimushinja gukorana na leta y’u Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’impunzi.

Kuba ariko CNR Intwari ya Géneral HABYARIMANA yaragaragayeho gukorana na Géneral  MUPENZI ukekwaho gukorana na leta ya Kigali ntibyabujije CPC kwakira CNR muri iyo mpuza mashyaka ititaye kuri izo antecedant scandaleus. Impamvu ziri Clair si ngombwa kuzisubiramo.

Ikindi cyagaragaye ni uko amwe mumashyaka cyangwa se amahuriro ya opozisiyo yuzuyemo ibyonnyi beneyo babizi bagakomeza kubyihorera kubera impamvu bazi bo ubwabo.

Aha na none ndatanga urugero kuri RNC yakomeje gukorana na Maneko za Kigali ntibashe kuzitahura kereka niba byari biri mu migambi yayo kuko tuzi ko iryo huriro rihagarariwe n’inararibonye mubikorwa by’iperereza.

Aha kugirango byumvikane neza ndateganya kubagezaho amakuru natahuye ku ikinamico y’urubanza rwiswe urwa Lt Joel Mutabazi na bagenzi be aho nzabagaragariza ukuntu Pte Kalisa Innocent na Lt JOEL MUTABAZI ndetse na ROBERT MUKOMBOZI wiyita JONATHAN GOOD LUCK ukoresha profile y’IHURIRO RNC RWANDA bakoranaga n’inzego z’ubutasi bw’u Rwanda kandi bitababujije kuba inkoramutima za RNC.

Opozisiyo kandi yaranzwe no kudashyigikirana mubikorwa bimwe na bimwe (manifestation,amasengesho) ahubwo ugasanga habaho uruhurirane rutegura intatane ibyo bikorwa nk’abasahuranwa igihe bityo bigatera urujijo mubaturage basanzwe bakabura uwo bashyigikira n’uwo bareka maze aho byabereye hose hakagenda hagaragara ubuke bw’abantu.

Ikindi cyaranzwe muri opozisiyo ni inzangano n’inzigo kuburyo bamwe bagiye bagaragaza ko badashobora kujya mugikorwa cyangwa mu ihuriro ririmo ba runaka kubera amasinde bifitaniye bifite inkomoko mubihe bya kera bagikomanya amahembe.

Muri opozisiyo akandi hagaragayemo abanyapoliti bameze nka nta nkumi yigaya bishatse kuvuga abantu badafite carisme politique ariko bagashaka kwemeza abantu ko nabo bashobora kuba baravukanye imbuto ngo ko aribo abanyamerika bifuza ko basimbura Kagame natanga urugero kuri RUSESABAGINA nawe wanze kujya muri CPC kubera ko atahawe umwanya wa Perezida w’iyo mpuzamashyaka.

Twibutse ko uyu Paul Rusesabagina yamenyekanye kubera Filme Hôtel Rwanda. Uyu Paul Rusesabagina nawe ari mubanyapolitiki barangwa n’ubwibone nka bwabundi bwa gitutsi.

Ibyo byose maze kuvuga muri izo ngingo n’ibindi ntarondoye nibyo byatumye nibaza nti “NYAMARA WASANGA EVODE NA NDENGERA MUGAYA ARIBO BANYABWENGE” Kubera impamvu zikurikira:

  1. Wasanga Aba bagabo bombi n’abandi ntavuze barasanze kuguma muri opozisiyo ya baringa byazabaheza kurugamba rutajya mbere bahitamo guhindura umuvuno bakiyemeza kuva mu ruhande rudashinga bakemera gukora nk’ingaruzwamuheto kugirango nyir’umuheto nasinzira bazawigarurire bamwerekezeho imfora.
  2. Wasanga ya mishyikirano amashyaka ya opozisiyo ahora asaba muri za mémorandums z’urudaca kubera kunanirwa gusinya imwe bose bahuriyeho icyarimwe bo barayigezeho muburyo bwabo ntatinyuka kwita ubwa giswa bityo bakaba badakoreshwa na FPR ahubwo bakorana murwego rw’igabana ry’ubutegetsi nk’iryo CPC ihora isaba (aha ndashaka kuvuga EVODE wagabanye umwanya mukanama k’impuguke z’abanyamategeko) kuko NDENGERA we icyo yagabanye kitaramenyekana.

Mwavuga muti ugabana ubutegetsi ntagabana umwanya umwe gusa. Nibyo koko niba se yarabuze abo yizera yafatanya nabo gushyikirana na FPR kubera ubuswa yababonyeho akisanga ari wenyine? Ibyo rero byaba byumvikana impamvu yagabanye umwanya umwe.

Aba bagabo bakibarizwa muri opozisiyo barangwaga n’ibitekerezo bya gihanga (Bari Brillant) kuburyo bashobora kuba barahuye na deception yo kwicara mu modoka igaragaza ubwiza inyuma ariko  ntigire moteri bahitamo kujya mukimodoka gishaje ariko gifite moteri ipfa gukukuza. Aha na none Sinabura kuvuga ko icyo kimodoka gishobora kukugeza aho ujya cyangwa se kikagutsinda munzira gusa amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe.

Aho rero niho mpera nita aba bagabo abanyabwenge kurusha ababita ibigoryi, abasahiranda n’andi mazina kuko bo banze gukomeza kubeshya abanyarwanda bihitiramo kuvuga rumwe n’uwo bari bahanganye mugihe abo basize muri opozisiyo bananiwe kwemeza FPR imishyikirano bakananirwa no gushyikirana hagati yabo ubwabo kugirango bunge ubumwe aribwo bwabaha ububasha bwo kwuka igitutu ingoma ya FPR ikava ku izima bityo igahindura imikorere.

IV.              UMUTI WATUMA OPOZISIYO IKOMERA

Umuti ntawundi dore ko twakomeje kuwutsinada igihe kirekire kugirango tutiteranya ariko noneho igihe kirageze ko duhitamo kwiteranya kuko dusanga byagirira akamaro urugamba tugamije.

Mureke tubivuge ikibyimbye nigishaka kimeneke.

Kugirango twubake opozisiyo ifite ingufu ni uko tugomba kumvisha bariya banyapolitiki nashyize mumajwi n’abandi bahuje amateka nagiriye akabanga ko bagomba kujya mukiruhuko cy’iza bukuru bakareka amaraso mashya akinjira muri politiki kuko rwose bo bacyuye igihe n’ubwo badashaka kubyemera.

Ariko kandi ayo maraso mashya nayo agomba kujyana n’ibitekerezo bishyashya bihuza abanyarwanda bose bitabavanguye.

Tugomba kurenga imbibi dushyirwamo n’amashyaka yacu ndetse byaba ngombwa tukazisohokamo burundu tugakorera mu muyoboro umwe rukumbi ukora nk’uko ANC ya Nelson Mandela yakoraga.

Tugomba kubanza gushyiraho idélogie imwe cyangwa projet de société inogeye abanyarwanda bose kandi b’ibihe byose kandi tugashyiraho n’amabwiriza tugomba kwubahiriza twese akatubera igihango kiduhuza.

V.                 UBUTUMWA KU RUBYIRUKO

Ndakangurira urubyiruko kudakurikira buhumyi ababeshya ko bashoboye nyamara badashobora no gutahura za maneko zabacengeye zigambiriye kubata mu mutego w’umwanzi bikaba byatuma mwisanga aho mutifuzakaga kugera.

Aho kumara imyaka myinshi muri opozisiyo itagira icyo igeraho cyangwa se mu ishyamba (kupigana vita ambavyo havisonge mbele wala vyenye ukosefu wa msimamo imara) wayimara mu ishuri kuko uwiga aba adata igihe kandi burya iyo uri mu ishuri ntawe uguhiga ndetse iyo wize ukaminuza uraza ukayobora babandi barinambiyemo akaba ari nawe ushyiraho amabwiriza abajyana mukiruhuko cy’iza bukuru (Démobilisation).

Ibyo mbabwira twarabibonye igihe twatahaga tubyina intsinzi naho abari bigaramiye za MAKERERE UNIVERSITY n’ahandi twe turara rwa ntambi baraje turaberereka barakaba (WAKAKABA KULIA wengine TUKAKABA KUSHOTO). Nyamara tujya kurugamba twari twarataye amashuri twakereye itabaro naho abo twitaga ibigwari barasigaye mumashuri nibo ubu basigaye biyita intwari ngo zabohoye u Rwanda.

Rubyiruko niba koko mwumva mugomba kwambarira itabaro mwimera nka cya kirondwe cy’indondgozi cyumiye kuruhu inka yarariwe kera (lazima nyinyi wenyewe mushike nyadhwifa za uongozi wa mtandao pinzani kwa sababu uwezo mnao na sababu mnayo na niya mnayo).

Ntacyo abo bakambwe muri inyuma bakora mutabasha muramutse mwishyize hamwe mugakora ikintu kimwe rukumbi cyabafasha gushinga inzego zikora neza kandi zifite ingamba zihamye.

Muve inyuma y’abantu bashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga mubareke bikorere imitwaro yabo barusome nk’uko barwishigishiye.

VI.              IBITEKEREZO BISOZA

Bavandimwe dusangiye igihugu mbagejejeho izi annalyses kugirango niba koko muri mwe hari abifuza kugera kumpinduramatwara nyakuri mukaba muri mu mashyaka mwibeshya ko ashinga kubera ibinyoma babatwaza babizeza ibitangaza badashoboye ko mwashishoza ejo mutazicuza igihe cyanyu mwataye mutaretse n’imisanzu itabarika muhatanga, mukitandukanya nabo mugatangira urugendo rushyashya rufite ikerekezo gihamye.

Simbakangurira kwigana bariya bagabo navuze haruguru niba mwiyumvamo ubushake buhagije bwo gukora opozisiyo nyayo itandukanye n’iyo navuze haruguru.

Ndahamya ko muzirikanye ubu butumwe bwababera umusemburo wo gufata ingamba zihamye (strategies) zatuma ijwi rya opozisiyo rirushaho kumvikana.

Simbakangurira kandi kuza muri FPP- URUKATSA kuko naho ntabitangaza turageraho bitewe n’uko tukimeze nk’umwana wiga gutaguza.

Ariko kandi twabizeza ko twiteguye gutahiriza umugozi umwe n’abantu bose bafite ubushake bwo gushyiraho urwego rumwe rwahuza ibikorwa byose by’abatavuga rumwe na leta ya Kigali. Yewe ndetse na bariya bakambwe bemeye gushyira ubwibone (orgeuille) hasi ntacyatubuza guterana nabo ingabo mubitugu maze tukabasindagiza kugeza mu biruhuko byabo by’iza bukuru.

Ndangije mbashimira kuba mwigomwe akanya katari agato mukagaharira gusoma iyi nyandiko nkeka ko hari icyo izafasha benshi mubazayisoma.

Bikorewe I Paris mubu Faransa

Kuwa 23 Nyakanga 2014

akishuli

Amacumu acanye AKISHULI ABDALLAH

Tél:   0033 758 17 30 72

E.mail: [email protected]