Nyamasheke: Abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika

Ababyeyi bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko baremerewe n’umutwaro wo kuba abana babo barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika.

Ubwo basurwaga n’intumwa za rubanda, aba baturage bazisabye kubabariza Minisitiri w’Uburezi ikitagenda gituma amashuri bareresherezamo adatanga ubumenyi bufatika.

Musabyimana Esther utuye mu mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Kabuga, muri uyu murenge yagize avuga ko ababazwa no kuba abana be bamaze imyaka itanu biga, ariko bakaba bataramenya no kwandika amazina yabo.

Ati “Abana banjye babiri bose biga ku ishuri ribanza rya Rudaga bageze mu wa gatanu batazi gusoma no kwandika, badashobora no gusoma cyangwa ngo bandike amazina yabo, umuto twamusubije mu wa kane ngo turebe ko yabimenya n’ubundi biranga, bigeze aho atubwira ko amahirwe atari mu ishuri arivamo, none ubu abadepite baje ni bwo yemeye ko agiye kurisubiramo”.

Inkuru irambuye>>