Nyamasheke: Ikijumba kirarya umugabo kigasiba undi, byahariwe abo mu cyiciro cya 4 cy’ubudehe

Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyamasheke bavuga ko ibiciro by’ibiribwa byatumbagiye cyane, n’abarwarizaga ku bijumba ubu ntibabasha kubyigondera babihariye abishoboye bo mu cyiciro cya 4 cy’ubudehe.

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’abaremaga isoko rya Tyazo mu murenge wa Kanjongo ahafatwa nk’umujyi w’aka karere, bayitangarije ko bitoroshye kugaburira abana ibijumba muri iki gihe kuko ngo byazamuye ibiciro ku buryo bukabije, ibase yabyo yavuye ku mafaranga 800 mu bihe byashize ubu ikaba igeze ku mafaranga 4000 cyangwa 4500 mu gihe umuhinzi ahingira 800 ku munsi.

Mukangwije Clotilde w’imyaka 64 y’amavuko usanzwe ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe aragira ati ’’ nk’ubu mfite amafaranga 500 gusa nahawe n’uwo niriwe ntwarira ifumbire kandi urabona ko nta mbaraga mfite. Ejo sinzabona uwo ntwarira indi ngo ampe andi kandi urabona ko nta kintu kigaragara nayagura hano. Utujumba ngiye kugura ni twatundi tw’inyuma tubi kuko ibyiza byo ari iby’abo mu cyiciro cya 4 cy’ubudehe na bamwe bo mu cya 3.

Aho habonekeye umuhanda wa kaburimbo Rusizi-Nyamasheke-Karongi, ngo imodoka zabaye nyinshi zituruka i Kigali n’ahandi ziza kurangura ibyo biribwa hafi ya byose, bakabirangura abakabijyana iyo, ku masoko y’aka karere hakagera  bike cyane bitagira icyo bimariye abaturage, no kutemererwa guhinga ibijumba mu bishanga, ngo izo nizo mpamvu babona zateye izamuka ry’ibiciro.

Mukankubito Asthérie umaze imyaka 4 acuruza ibijumba mu isoko rya Tyazo, ati’’  ibase y’ibijumba yaguraga amafaranga 1000 gusubiza hasi umwaka ushize ubu turayigurisha amafaranga 4000  tutabona n’aho tubirangura. Hakwiye icyakorwa n’ubuyobozi naho abadafite ubushobozi buhagije ntibazashobora kugaburira abana ngo bababonere mituweli, imyambaro n’ibikoresho by’ishuri, banarwanye imirire mibi mu ngo kuko ubushobozi bwabo bwo guhaha bugenda buba buke.’’

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamari Aimé Fabien yatangarije Bwiza.com ko kuba aya makamyo aza gupakira ibiribwa mu karere abereye umuyobozi akabijyana ahandi ari byiza cyane ahubwo byakagombye gufungura amaso abaturage bagakora cyane kugira ngo babone ibyo guha aya makamyo n’ibisigara.

Ku byerekeranye n’ubuhinzi bw’ibijumba mu bishanga akavuga ko ntawe babibujije ahubwo ari abaturage bareba igikwiye akaba ari cyo bahinga, na we akemera ko ibiciro biri hejuru akaba avuga kobakora ibishoboka byose ngo ibiribwa byongere biboneke ari byinshi.

source: Bwiza.com