Nyamata: Umusaza w’imyaka 73 yafunzwe azira kuvuga ko n’abahutu bapfuye!

Mu Bugesera Umusaza witwa Museruka Augustin w’imyaka 73 utuye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Kayumba, umurenge wa Nyamata yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 9 Mata 2018 nyuma yo kuvuga amagambo afatwa nk’Ingengabitekerezo no gupfobya’ Jenoside yakorewe abatutsi mu biganiro byaberaga kuri ‘site’ ya Murambi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent yabwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko nyuma y’ibiganiro byo ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki ya 9 Mata 2018 Museruka Augustin yavuze amagambo ngo “Abatutsi sibo bababaye gusa, kuko n’abahutu barapfuye”.

Hari andi makuru agera ku kinyamakuru Umuseke avuga ko yavuze ko “Abatutsi atari bo bafite agahinda gusa kuko hatabaye Jenoside y’Abatutsi gusa, anavuga ko Congo (DRC) haguye benshi”.

Umugore w’uyu mugabo ngo banafitanye abana babiri yagerageje kumutwama ngo aceceke, Museruka ahita amubwira ngo “Nikicare dore uko gasa, nagakuye mu rufunzo (umugore we yacitse ku icumu) nk’uko Mushenyi abivuga.

Mushenyi yatubwiye ko uyu mugabo amaze kuvuga ibi, abaturage bahise bahamagara Polisi iraza ihita imufata, ubu akaba afungiye kuri ‘station’ ya Polisi ya Nyamata.

Ati “Ubu ari mu maboko ya Polisi ariko nawe ubwe yarabyiyemereye ibyo yavuze aranabyandika abisubiramo.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa aravuga ko umugore wa Museruka yababajwe cyane n’amagambo y’umugabo we, ku buryo byabaye ngombwa ko hifashishwa abashinzwe gufasha abantu bahura n’ihungabana mu biganiro nyuma abasha gusubira mu rugo.

Abajijwe niba uyu musaza aho atuye yari asanzwe agaragaza imvugo nk’izi, umuyobozi w’Umurenge yavuze ko nta makuru abifiteho ariko bishoboka ko ibyo yavuze yaba yari “amaze igihe abitekereza akarindira kubivuga muri ibi bihe, ari nabyo byababaje abaturage bari bahari”.

Yabwiye ikinyamakuru umuseke kandi ko bari gukurikirana ngo barebe niba Museruka atari yarigeze akatirwa na Gacaca cyangwa izindi nkiko, kuko ngo adakomoka i Nyamata yahaje ahimukiye.

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Nyamata avuga ko ibintu nk’ibi bitari bisanzwe muri uyu murenge, agasaba abaturage ko mu bihe nk’ibi byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakwitwarariraka bakirinda amagambo asezereza kandi bakarushaho kwegera abacitse ku icumu bakabahumuriza.

Ati “Jenoside yatewe n’ibintu nk’ibi, uriya mugabo yagaragaje aho yagaragaje urwango kugera n’aho abivugira mu ruhame.”