Nyanza: La Forge Bazeye na Lt Col Abega bagejejwe imbere y’urukiko.

Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwatangiye kuburanisha ababaga mu buyobozi bw’umutwe wa FDLR, ari bo Nkaka Ignace wari uzwi nka La Forge Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre wari uzwi nka Abega.

Nkaka wari umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo wari ushinzwe iperereza, ibyaha bakekwaho birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Bakurikiranweho kandi kugirana umubano na Leta y’amahanga bagamije gushoza intambara, kurema umutwe w’ingabo utemewe n’ibindi.

Abunganira aba bagabo bombi mu mategeko babuze mu rukiko, rusaba ko habaho umwanya bagahamagara Me Dukeshinema Beata wunganira Nsekanabo na Me Munyendatwa Milton wunganira Nkaka kugira ngo rumenye niba baboneka muri uru rubanza.

Me Nkuba yinjiye mu cyumba cy’iburanisha, asobanura ko yakererejwe no gutega imodoka kuko iye yagize ikibazo mu gihe Me Dukeshinema we yanditse ku wa 9 Ugushyingo 2019, asaba gukurwaho inshingano zo kunganira Nsekanabo.

Uyu Me Dukeshinema yunganiye Nsekanabo mu byiciro bibanza, ariko aho bigeze ngo imiterere ya dosiye n’uburemere bwayo, ndetse no kuba ibigize urubanza bidatuma akoresha umutimanama we, yahisemo ko yasimbuzwa undi.

Nsekanabo yavuze ko “nk’uko bamumpaye akaba avuga ko atagishaka kumfasha, habonetse undi byamfasha.” Gusa yahise agaragaza imbogamizi ko nta dosiye y’ibyo baregwa barabona.

Uyoboye iburanisha yavuze ko abavoka bahujwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rihuriza hamwe inzego z’Ubushinjacyaha n’ubwanditsi bw’urukiko, ku buryo bagombaga kuba barashyikirije dosiye abaregwa.

Gusa Me Nkuba Milton yavuze ko bahujwe n’ikoranabuhanga ariko ntibahabwe ubushobozi bwo kugera kuri dosiye. Ati “Turasaba urukiko ko rwadufasha, twasabye guhuzwa n’ikoranabuhanga ariko dosiye ntabwo tubasha kuyigeraho. Dosiye iri hagati y’Ubushinjacyaha n’urukiko gusa.”

Yavuze ko yamenyesheje urugaga rw’abavoka ngo rubafashe kugera kuri dosiye mbere y’iyi tariki ariko irinze igera ntakirakorwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iki kibazo cyakemurwa n’urukiko, byaba na ngombwa abaregwa n’ababunganira bagahabwa dosiye kuri Flash Disc bakayisoma.

Ku kijyanye n’umwunganizi wa Nsekanabo, Ubushinjacyaha bwavuze ko butegereza ko urugaga rw’abavoka rumuha undi, kuko ataburana atunganiwe kandi ari uburenganzira bwe.

Umucamanza uyoboye iburanisha yanzuye ko bitewe n’uko bataburanisha umuntu utunganiwe cyangwa utarabona dosiye, urubanza rusubikwa. Yasabye ko bavugisha Urugaga rw’abavoka rukagena undi uzunganira Nsekanabo, bityo urubanza rukazakomeza kuwa 30 Mutarama 2020, saa mbili za mugitondo.

Mwakurikirana inkuru irambuye hano hasi nk’uko tuyikesha umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika wari mu rukiko