Nyanza: Umuvandimwe na Nyakwigendera Gérard Niyomugabo yashimuswe!

Nyakwigendera Gérard Niyomugabo waguye mu maboko y'inzego z'iperereza azize iyicwarubozo

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018 ni ay’ishimutwa ry’umuvandimwe wa Nyakwigendera Gérard Niyomugabo wavuzwe cyane mu kibazo kimwe n’umuhanzi Kizito Mihigo.

Amakuru twashoboye kubona aravuga ko BIGIRIMANA Germain yaraye ashimutiwe mu karere ka Nyanza, Umurenge Wa Busoro ahitwa i Gitovu.

Ngo haje abantu bari mu modoka iwe mu rugo, maze abo mu rugo bavuga ko adahari yagiye kubaka. Aho yubakaga niho bamukuye bamujyana.

Uyu mugabo yaravukiye mu murenge wa Busoro, Akagali ka Rukingiro, Akarere ka Nyanza, yavutse mu 1975, yari yubatse afite Abana Bane, ni mwene KAYUMBA Charles na MUJAWAMALIYA Anathalie.

Uyumugabo akaba ava inda imwe na NIYOMUGABO Gérard nawe washimuswe n’inzego zishinzwe umutekano ndetse akaba yaratabarutse aguye mu bikorwa by’iyicwarubozo yakorerwaga n’abapolisi barimo abitwa Hodali Rwanyindo na SP Justin Rukara.

Hodali RWANYINDO bivugwa ko ari mu bishe Gérard NIYOMUGABO

NIYOMUGABO yakunze kuvugwa mu rubanza rwa KIZITO MIHIGO na bagenzi be NTAMUHANGA CASSIEN aho  ubushinjacyaha  na polisi byamushinjaga ngo ko yaba ariwe wari ukuriye umugambi wo kwinjiza ba KIZITO mu ishyaka rya RNC.

Nyuma y’ifatwa rya ba KIZITO,  Leta ya Kigali n’ibinyamakuru byayo bakaba batarahwemye kwibasira uwitwa NSABIMANA CALLIXTE Alias SANKARA  ubarizwa muri Afrika y’Epfo  bamushinja ko ariwe wari ukuriye umugambi wo kwinjiza muri RNC aba basore bahoze ari inshuti ze ndetse NIYOMUGABO na  NTAMUHANGA bakaba bariganye na SANKARA  mu mashuri yisumbuye.

Hano hasi murahasanga ibiganiro Kizito Mihigo yagiranye na Gérard Nyomugabo mu myaka yashize: