NYARUGURU: Birakekwa ko FLN yahagabye igitero

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru akomeje kugera kuri The Rwandan ndetse  yemezwa na bamwe mu baturiye ishyamba rya Nyungwe ni uko mu Murenge wa Nyabimata, Mu kagari ka Samiyonga Akarere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo hongeye kugabwa igitero ku ngabo za RDF ndetse kigahitana abasirikare tutarashobora kumenya umubare.

Amakuru yizewe kandi afitiwe gihamya ni uko kuri uyu wa kabiri taliki ya 27 Nyakanga 2020, ku isaha ya saa munani (14h00) ku gicamunsi ingabo za RDF zagabweho igitero hakaba hari amakuru tutarabonera gihamya avuga ko cyahitanye abasirikare babiri ba RDF, amakuru twahawe n’abahaturiye avuga ko cyari igitero gikomeye n’ubwo ntawe urigamba iki gitero benshi barakeka ko cyagabwe n’ingabo za FLN bisanzwe bizwi ko zigaba ibitero muri ako gace.

Nk’uko bikomeza gutangazwa na bamwe mu bahaturiye, urusaku rw’amasasu rwumvikanaga neza mu birindiro by’ingabo za RDF.

Iki gitero kije mu gihe kitarenze ukwezi umutwe wa FLN ugabye igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo za RDF Mu Murenge wa Ruheru ahazwi ku izina rya Wimbogo hafi y’umudugudu w’ikitegererezo wa Yanzi igitero Leta y’u Rwanda yemeye ko cyagabwe.

Gusa ariko kugeza ubu haba ku ruhande rwa RDF ndetse na FLN ntacyo baratangaza; tukaba tugishakisha bamwe mu bayobozi ba FLN ngo bagire icyo bavuga niba  koko ari uyu mutwe wongeye gutera ibirindiro bya RDF.