Nyaruguru: igitero cyaguyemo umwe abandi babiri barakomereka

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’amajyepfo aravuga ko umuntu umwe yishwe mu gitero abandi babiri barakomereka.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo mu ijoro ryo ku itariki ya 9 rishyira ku ya 10 Nzeri 2018 abasirikare ba RDF barashe abaturage mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Busanze, akagari ka Masiga.

Umwe mu barashwe yahise yitaba Imana abandi babiri barakomereka, umwe yajyanwe kuvurizwa mu kigo nderabuzima cya Runyombyi, naho undi ajyanwa mu bitaro byo ku Munini.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko RDF yahise igereka icyo gitero ku baturage avuga ko aribo bahishe imbunda yarashe abo bantu ku buryo benshi mu baturage batawe muri yombi abandi bahunga ingo zabo.