Nyaruguru: inkeragutabara 4 zaguye mu maboko y’ingabo za FLN

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Kanama 2018 aravuga ko abagabo 4 bahoze mu ngabo z’u Rwanda bavuye ku rugerero bamwe bazwi kw’izina ry’Inkeragutabara bafashwe n’ingabo za FLN (Forces de Libération National)

Nk’uko ayo makuru dukesha umwe mu basirikare ba FLN abivuga ngo izi Nkeragutabara 4 zafatiwe mu mudugudu wa Kintama, Akagali ka Gahurizo, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Nyaruguru. Zikaba zafashwe ubwo Ingabo za RDF zashakaga kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe.

Ayo makuru akomeza avuga ko muri iyo imirwano ingabo za FLN zashoboye gukumira igitero cy’ingabo za RDF, ndetse zizisubiza inyuma,byarangiye imirwano iri kubera mu kagarli ka Gahurizo, umudugudu wa Kintama, aho ingabo za FLN zakurikiranye ingabo z’u Rwanda zizirasira mu birindiro byazo.

Ntiharamenyekana umubare w’abapfuye n’inkomere ariko ingabo za FLN zafashe Inkeragutabara 4 zigendana n’ingabo z’u Rwanda zizereka amayira mu ishyamba rya Nyungwe.

Nk’uko uwo musirikare wa FLN yabitangarije The Rwandan ngo FLN ikomeje gusaba abaturage n’abandi badafite aho bahuriye n’ibya gisirikare kutishora mu bikorwa byashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko iyi ni intambara si imikino.

1 COMMENT

  1. basore mukomeze muduhagararire, nsomye inkuru yiswe isezerano ku inyenyerinews, numva ngize ikiniga kabisa, kuko ibyanditsemo niko twese tubaho, ikibi kiza tukireba, abenshi ahubwo tukagikomera n’amashyi tukagitiza umurindi. nukuri FNL saho idukuye, ubu nta mpamvu yo kurebera ikibi, nukwitandukanya nacyo tugasanga abandi tugahasya umwanzi. MUKOMEREZE AHO IMANA IRI KUMWE NAMWE, KANDI TUZATSINDA NUKURI, abadashoboye kurasa natwe nugutanga undi musanzu kuko ni byinshi bikenewe, iyo nsomye amakuru ya FNL ndanyurwa nukuri.

Comments are closed.