Nyaruguru: kuki RDF ishyira abanyerondo imbere ku rugamba?

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru dukesha umuvugizi wungirije w’ingabo za FLN, Capitaine Robert Rebero aravuga ko mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 16 Kanama 2018 mu gitero zagabye mu murenge wa Muganza zashoboye guta muri zombi abagabo 4 bakekwa kuba ari inkeragutabara.  2 muri bo barekuwe kuko bagaragazaga ibimenyetso by’intege nke cyangwa uburwayi.

Abayobozi ba MRCD ngo bakaba bakangurira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bya gisikare bakabirekera ababihemberwa n’amafaranga ava mu misoro ya rubanda kuko abaturage nta tegeko na rimwe ribategeka kujya ku rugamba mu gihe hari ingabo z’igihugu n’abandi bashinzwe umutekano babihemberwa.

MRCD ngo ikaba ishinganisha aba baturage barekuwe n’ingabo za MRCD ari bazima isaba kandi ko abaturage bagenzi babo ndetse n’imiryango yabo baba maso kugira ngo Leta y’u Rwanda itabacisha mu ryoya mu rwego rwo guhisha amakuru y’uko hari imirwano mu karere ka Nyaruguru nk’uko benshi mu bashyigikiya ubutegetsi bwa Kigali ndetse na bamwe biyita ko bari muri opposition badasiba kubitangaza.