Nyaruguru:Gitifu Bihoyiki Jean Marie Vianney Abaye igitambo cya RDF

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu ijoro ku wa gataun tariki ya 17 Kanama 2018 ahagana saa tatu na mirongo ine, ahitwa mu Kagali ka Remera, Umurenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru  mu rugo rw’umuyobozi w’Akagali Bwana Jean Marie Vianney Bihoyiki, abantu bataramenyekana bamugabyeho igitero bakoresheje igisasu ntezwantoki (Grenade).

Biravugwa ko ingabo za RDF zamuteye icyo gisasu cyo mu bwoko bwa Grenade mu rwego rwo kumwihimuraho kuko bakekaga ko ari umwe mu bafasha inyeshyamba za FLN zimaze iminsi zijagajaga mu karere ka Nyaruguru mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe . Uyu muyobozi ngo yari amaze iminsi ahatwa ibibazo n’inzego z’umutekano bamukekaho gukorana na FLN.

Ubu twandika iyi nkuru abayobozi mu inzego zose za gisivile, igipolisi n’igisirikare mu karere ka Nyaruguru n’intara y’amajyepfo baherekejwe n’amakamyo ya gisirikare arenga 12 yazanye abasirikare n’izindi kamyo 3 zuzuye abapolisi ubu abaturage bari gukoreshwa inama .

Ntabwo turabasha kumenya niba iki gisasu cyahitanye uyu muyobozi Bwana Bihoyiki Jean Marie Vianney ariko ngo ubukana cyaturikanye bwakuye umutima abaturage.

Amakuru duhabwa n’abaturage cyane cyane mu duce twegereye ishyamba rya Nyungwe ndetse n’umupaka w’u Burundi ni uko hari kugaragara abasirikare benshi cyane ku buryo budasanzwe, hakaba hari n’amakuru avuga ko Major Gen Emmanuel Ruvusha nawe yashyize icyicaro muri Kivu mu murenge wa Muganza.

Iyi nkuru turacyayibakurikiranira.