Nyarushishi: abana bari hagati y’imyaka 12 na 15 bajyanywe ahatazwi bitwa abarwanyi ba FLN!

Abanyarwanda batahuwe ku ngufu mu minsi ishize bakuwe muri Congo n’ingabo z’icyo gihugu zifatanije n’iz’u Rwanda ubu ubuzima barimo buteye inkeke.

Ku ikubiriro bacaguwemo ab’igitsina-gabo kugeza ku basaza b’imyaka 80 babafungira ukwabo nyuma abagera kuri 291 babaha Leta y’u Rwanda bitwa ngo ni abarwanyi ba FLN. Abo bafashwe nk’aho ari abasirikare bose bajyanwa i Mutobo abandi baburirwa irengero.

Abari basihaye mu nkambi ya gisirikare ya Nyamunyunyi nabo baje gucyurwa mu Rwanda.

Iyo nkambi ya Nyamunyunyi iri hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu hafi ya Bukavu ikaba yaraguyemo abatari bake kubera gufungirwa ahantu habi no mu buryo budakwiye ikiremwamuntu nk’uko byatangajwe na Croix Rouge mu itangazo yashyize ahagaragara isaba Leta ya Congo kubahiriza amahame mpuzamahanga ajyanye n’ikiremwamuntu.

Ntabwo ari Croix Rouge gusa kuko n’umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’ubutabazi bya ONU muri Congo, David McLachlan-Karr yagaragaje icyo kibazo.

Mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira 22 Ukuboza 2019, abari basigaye mu nkambi ya Nyamunyunyi bashyikirijwe Leta y’u Rwanda yabajyanye mu nkambi ya Nyarushishi iri mu karere ka Rusizi aho kuri ubu bagiye kumara iminsi 7.

Uretse Angeline Mukandutiye wari umugenzuzi w’amashuri muri Nyarugenge mbere ya 1994 n’abandi bajyanywe ahantu hatandukanye harimo na Gereza ya Mageragere, amakuru atangazwa n’abakurikiranira hafi ibibera muri iyo nkambi ya Nyarushishi bavuga ko abana bose bari hagati y’imyaka 12 na 15 batandukanyijwe n’ababyeyi babo bashyirwa mu mamodoka bajyanwa ahantu hatazwi bitwa ngo ni ingabo za FLN!

Uretse ibyo izo mpunzi zirimo kugaburirwa ibigori gusa ku buryo ari ikibazo gikomeye ku bagore batwite, abonsa ndetse n’abana bakiri batoya.

Ba rusahurira mu nduru ntabwo batanzwe muri iki gikorwa kuko impunzi zari zisanzwe zikoresha uko zishoboye zikigurira ifunguro ry’inyongera hanze y’inkambi ubu zabujijwe gusohoka no gusurwa ahubwo umwe mu bashinzwe umutekano w’iyo nkambi yashyize akabutike muri iyo nkambi imbere mu rwego rwo gucuza izo mpunzi.

Muri ako kabutike ibiciro biri hejuru ku buryo nk’ikintu gisanzwe kigura 100Frw bo bakigurisha 300Frw, urundi rugero nk’ifu y’ubugari ubundi igura 400Frw bo bayigurisha 500Frw.

Umusomyi wa The Rwandan

Rusizi