Nyuma ya Yego muri 2015 hakwiye Oya muri 2016.

Gallican Gasana

Akenshi iyo umwaka urimo urangira dutangira undi mushya, haba hakwiye gukorwa isesengurwa ry’umwaka ushize bityo bigatuma twitegura umwaka mushya haba mu byiza tuzakomeza cyangwa se ibibi tuzahindura.

Nk’umunyarwanda ukunze gukurikirana ibibera iwacu I Rwanda; ibyiza bihabera ndabishima n’ibibi bihabera nkabigaya. Ariko cyane cyane nkibanda ku bibi kuko usanga bivugwa na bacye, ahubwo abatagira ingano bakaturatira ibyiza bigezweho kenshi bashaka no kubigira impanvu y’uruhusa rwo kwirengagiza ibyo bibi bikorwa.

Nganira na benshi cyane, akenshi iyo ubabwiye ibibi bikorwa na leta usanga igisubizo baguha ari ukukubwira ko uRwanda rwateye imbere nkaho byagombye kuba uruhushya rwo gukora ibibi.

Uyu mwaka turangije wa 2015, mu gihugu cyacu I Rwanda habayemo byinshi bibi bikorwa na leta ikomeje guhohotera abenegihugu.

Kubirenzaho ntitubivuge ntabwo byaduha icyerekezo cyiza cy’umwaka utaha wa 2016.

Nawe se koko wishyize mu mwanya w’imiryango y’aba bantu, wamererwa ute?

– Mzee Rwigara, ingoma wakoreye iba irakwirengeje, ni uwo Kagame bavuze;

– Dr. Gasakure, uwo witangiye ukava I Burayi ngo uje kuvura (Kagame), ntiwabishoboye kuko indwara ye yo kwica ntikira; none nawe arakwirengeje;

– Capt. Kayitare, uwo warinze amanywa n’ijoro (Kagame) burya we ntiyakwizeye, none aragutwaye muri 2015;

– Corporal Gafirita, wahunze inkotanyi Kandi wari iy’amarere, ariko ruharwa Kagame, agufatishirije muri Kenya, arakwirenza;

– Ntirugiribambe ugira utya uva I Burayi, ngo urasura abavandimwe muri Kenya,Ruharwa za Kagame ziba zirakwirengeje;

– Ni benshi bashimutiwe cyangwa biciwe I Buganda, Mu kiyaga cya Rweru, Burundi n’ahandi henshi…

– General Rusagara, Colonel Byabagamba, Sgt. Kabayiza, Kizito Mihigo… Kagame ati mubazirike bagweyo, ndetse bamwe ananga Ko basezera ku mubyeyi wabo witabye Imana (Wa Col. Byabagamba). Uwo si umuco w’iRwanda.

Aba tuvuze ni igitonyanga mu Nyanja…. tutibagiwe abibagiranye bishwe nka Ba General Gisa Rwigema, Seth Sendashonga, Kabera Assiel, Col. Karegeya… Ndetse n’abafungiwe ubusa barimo Dr. Niyitegeka, Mme Ingabire Victoire, Mushayidi Deo…BOSE ku mategeko ya Kagame.

Ibibi byose byabaye mu mwaka ushize wa 2015, 2014, 2013……Tudakomeje kubivuga no kubyibutsa kandi ngo tunabyamagane, ntacyo twaba tumariye abanyarwanda, abavandimwe byabayeho kandi bikomeje kubaho.

Ibi byose bikomeje kuba ku banyarwanda, abavandimwe bacu iyo tutabyamaganye bishyira cyera natwe bikatugeraho, kuko nyine twabicecetse bigafatwa nkaho twabyemeye tukavuga YEGO. Ingero ni nyinshi.

Muze twese twihe inshingano zo gukangurira abanyarwanda kuvuga OYA ku bibi bibakorerwa cyangwa bikorerwa bagenzi babo, baba abo bazi cyangwa batazi.

2016 twihe umugambi ubushacye n’uburenganzira bwo kuvuga OYA.

Nubwo OYA yanyu yaburijwemo muri referendumu ya 2015.

Mucyo duharanire kuvuga OYA muri 2016 ku marorerwa akorerwa abanyarwanda. Bityo tuzinjire muri 2017 twaribohoje, twaraharaniye kuvuga no kurwanya ibibi bidukorerwa kuko ari uburenganzira bwacu busesuye.

Umwaka mushya muhire wa 2016; muzawugiremo ibyiza byose mwifuza; muzawurye ntuzabarye.

Gallican Gasana