Nyuma y’amakuru avuguruzanya Dr Sezibera yagize icyo atangaza.

Major Dr Richard Sezibera, Ministre w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane w'u Rwanda

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’igihe kingana hafi n’amezi 2 Dr Richard Sezibera, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda atagaragara mu ruhame ndetse hatangazwa amakuru menshi avuguruzanya, noneho yaba yagize icyo atangaza.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Kanama 2019, ku rubuga rwa twitter hagaragaye inyandiko bivugwa ko yanditswe na Dr Sezibera.

Iyi nteruro imwe yanditswe ku rukuta wa Dr Sezibera rwa twitter yavugishije benshi menshi ndetse inavugwaho byinshi kuko hari abibazaga niba koko ubu butumwa bwanditswe koko na Sezibera, ariko hari n’abagaragaje ibyishimo byinshi. Uretse ubu butumwa bwo ku itariki ya 31 Kanama 2019, iyodürden urebye ku rukuta rwa twitter rwa Dr Sezibera umuntu abona ko ku matariki ya 25 na 26 Kanama 2019 yasangije inkuru zitandukanye ziganjemo urugendo rwa Perezida Kagame mu Bufaransa mu nama y’ibihugu bikungahaye kw’isi (G7)

Ibi bije bikurikira inkuru y’incurano (igihuha) cyari cyakwiriye ku mbuga nkoranyambaga kitirirwa Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubwo nta na hamwe haba ku rukuta rwe rwa facebook cyangwa rwa twitter hagaragaraga iyo nyandiko yamwitirirwaga.

Aya makuru aje akurikiya inkuru zanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Jeune Afrique n’ibindi bivuga ku burwayi bwa Dr Sezibera, ikitwa Kigali Investigator cyo cyaramubitse cyemeza ko yaguye mu bitaro i Nairobi. Hari n’andi makuru tutarabonera gihamya avuga ko Dr Sezibera yari yasezerewe mu bitaro byo mu Buhinde amaze korohererwa.