Nyuma y’imyaka 20 FPR twayiha amanota angahe?

    GAHUNDA YA POLITIKI Y’ISHYAKA FPR-INKOTANYI IGIZWE N’INGINGO ICYENDA (MBERE YO GUFATA IGIHUGU KU NGUFU ZA GISILIKALI IZO NGINGO ZALI 8)

    Tuvuze ko igihe cyo gutanga amanota (evaluation) cyageze, tugenekereze amanota FPR-Inkotanyi ikwiye. Jye ndakora twa « observations » duke gusa kuli buli ngingo, maze abandi namwe dufatanye gutanga amanota kuli buli ngingo, buli wese uko abyumva. Nyuma ubwo buli wese yakwibwira umwanzuro ukwiye, n’igikwiy gukurikiraho cyangwa gukorwa n’abanyarwanda bose bafite umutima, baba abari muli FPR-Inkotanyi cyangwa se abatayirimo, baba abarwanya FPR-Inkotanyi bayirimo cyangwa se abayirwanya batayirimo (kuko ababose barahari), baba abashyigikiye FPR-Inkotanyi bayirimo cyangwa se abayishyigikiye batayirimo, n’abandi.

    The Political Program of the RPF-INKOTANYI:

    1) RESTORE UNITY AMONG RWANDANS;

    Observation: Ikigaragara cyo ni uko nta cyagezweho kuko amakimbirane hagati y’abatutsi n’abahutu aracyari mabisi, haba mu gihugu imbere cyangwa se hanze yacyo. Ahubwo uwareba neza yasanga harabayeho kongeramo umunyu cyangwa se agasenda.

    Amanota:  …%

    2) DEFEND THE SOVEREIGNTY OF THE COUNTRY AND ENSURE THE SECURITY OF ITS PEOPLE AND PROPERTY;

    Observation: Igihugu kili gushya byacitse, Abantu barazimira nta perereza n’’ibisobanuro, gufungwa bya hato na hato, ku buryo n’amahanga biyahangayikishije (e.g. USA, …), abanyarwanda bo uko bamerewe nta utabyumva keretse uwigiza nkana. Mulimake Nta mutekano mu muriro utazima nk’uwo kwa lusufero, nta mutekano mu kuzimira kw’abato n’abakuru, nta mutekano gufungwa nta rubanza, …

    Amanota: …%

    3) PROMOTING DEMOCRACY;

    Umukuru mu bakuru yivugiye ko ubwisanzure yabuhaye aba-jenosideri, sinzi niba ibi twabyita “promoting democracy”.  Ubundi ati “Abantu bazaraswa ku manywa y’ihangu”, kandi “Ryari se? binyuze he se? mu ntambara se? (Oya)! Muli demukarasi se? (Oya)!, … Yakuye inzira ku murima.

    Amanota: …%

    4) BUILDING AN ECONOMY BASED ON THE COUNTRY’S NATURAL RESOURCES;

    Gaz metani ya Kivu na n’ubu ibyayo byarangiriye mu gifu cya bake? Rubanda iracyahanze amaso! Ibirombe byose bya “coltan” y’u Rwanda bihagarikiwe n’Intare y’ishyamba (twibuke ko Intare ari inyamaswa y’inyeshyamba, nta Ntare “domestic” ibaho)! Zahabu yo ibyayo ntawe utabizi. Uretse ko iyi ngingo jye ntabona n’ubuhanga buyigaragaramo, nkaba ntazi abayitekereje aho bagezaga mu “gutekereza”! Ikigaragara ni uko “batajimije rwose” – Bagarukiye hafi barananirwa banga kwigora bafora cyane! Reka twe kugaya induru y’urushishi! Ndi ugishwa inama, iyi ngingo ntiyagaragara muli gahunda zakwemezwa! Umutungo kamere unagaragayemo byavugwa “Kwiyemeza kuwucunga no kuwukoresha neza” aliko ntibyaba kuwushingiraho iyubakwa rya “economy” mu gihugu nk’u Rwanda.

    Amanota: …%

    5) ELIMINATING CORRUPTION, FAVOURITISM, AND EMBEZZLEMENT OF NATIONAL RESOURCES;

    Aha ho ntacyo mvuze.

    Amanota: …%

    6) IMPROVING THE SOCIAL STANDARD OF LIVING OF THE CITIZENS;

    Abanyarwanda babayeho bate? Gusenyera ba kavukire nta gahunda bikurikije nta no kubasobanurira (ibi byabaye kenshi), gushyiraho ihingwa ry’ibigori cyangwa se igihingwa kimwe gusa? Kongeza imishahara y’abategetsi no kubwira abarimu ko igihugu ntaho cyakura amafaranga yo kubongeza n’ubwo igaragara ko bakwiye kongezwa? Gushyiraho ibigega by’imyaka ngo ni ukwigisha abaturage guhunika no kwitegura ibihe bitoroshye, maze umuyobozi w’intara y’iburasirazuba (urugero) akabigenza uko byapanzwe rubanda igacyura umunyu? Gushyiraho ikigega “agaciro-fun” kitagira itegeko rikigenga? Itumbagira ry’ibiciro by’amatagisi, ibiribwa n’ibindi? Gushyiraho gahunda ya Gira-inka munyarwanda, maze bwacya Ibukuru bati za nka zagiye he? One child one laptop?

    Aliko aha tuvuge ko hali ibyakozwe se: Hadutse za “mobayilo”, “papier-mouchoir zijugunywa”, amagorofa apanjitse, “agatogo” na “pilsner beer”,  wa mugani wa wa muririmbyi?

    Amanota: …%

    7) ELIMINATION OF ALL CAUSES FOR FLEEING THE COUNTRY AND ENSURING THE RETURN OF REFUGEES;

    Aha ho observation ni  *No Comment*

    Amanota: …%

    8) ENSURING RELATIONS BETWEEN RWANDA AND OTHER NATIONS BASED ON MUTUAL RESPECT, COOPERATION AND MUTUALLY BENEFICIAL ECONOMIC EXCHANGES;

    Twibaze kuri ibi: Gutera Zayire na RDC (nyuma yaho), kubwira Perezida wa Tanzaniya ko azahitanwa, guhora muli byacitse n’igihugu cy’ubufaransa, Afurika y’Epfo, …

    Amanota: …%

    9) FIGHTING GENOCIDE AND GENOCIDE IDEOLOGY;

    Iyi ngingo nayo ni iyo kwibazaho. Ntacyo mvuze imara ipfa.

    Gufunga Kizito (umututsi ukomoka muli Nyaruguru) nta byaha biboneka mu gitabo cy’amategeko ahana, Gucira Mushayidi (umututsi ukomoka muli Sake) burundu nta mushinja nta mushinjura! Kwibasira abanyakibuye cyane cyane abakomoka Bisesero, kumerera nabi no guhitana Ruzibiza (umututsi ukomoka Nyamata ya Bugesera)! Twibutse ko Nyaruguru, icyahoze ali Komini  Sake ya Kibungo, Bisesero ya Kibuye na Nyamata ya Bugesera ali hamwe mu hantu jenoside yaciye ibintu cyane abatutsi bakibasirwa bidasanzwe. Iyi ni message idasanzwe Leta iba itanga ku bafite amatwi yo kumva mu bacitse ku icumu ryayo.

    Noneho hakabaho kwadukira Ingabire (umuhutukazi udashinjwa icyaha na kimwe kijyanye na jenoside) agakatirwa kubera kugaragaza ibitekerezo bye, Gufunga Bernard Ntaganda (umuhutu wo mu majyepfo y’igihugu ahagana za Ruhango) kubera kudatinya kugaragaza ibitekerzo bye birwanya ubusumbane mu banyarwanda, Gukorera Coup-d’Etat no Gufunga Pastori Bizimungu (umuhutu ukomoka mu majyaruguru ahagana mu Bushiru) kubera kwikanga ko yaba atangiye kugira “popularité” mu banyarwanda b’amoko yose, ibyo bikajyana no kumutwerera ingengabitekerezo ya jenoside n’ubwo rubanda itabyemeye bwose. Ibi byose nabyo bikaba ali message idasanzwe Leta iba itanga ku bafite amatwi yo kumva mu bahutu muli rusange.

    Hanyuma hakaza guhotora Patrick Karegeya (umututsi wakuliye muli Uganda) yiciwe mu buhungiro, kududubiza amasasu Kayumba Nyamwasa (umututsi wakuliye mu Buganda) no kumuhiga ubutitsa aho yibereye mu buhungiro, Kuzengereza Micombero JMV (umututsi wakuriye muli Zayire) aho ali mu buhungiro, kubuza amahwemo Triberiti Rujugiro (umututsi wabaye cyane mu Burundi), … aba bose aliko banashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside.

    Erega iyi nayo ikaba ni message idasanzwe Leta iba itanga ku bafite amatwi mu batutsi bavuye hanze.

    Ibi bikanatuma duterera agatima ku ngingo ya “7” ivugwa hejuru aha ngo yo kuvanaho impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi zose, maze tukumirwa.

    Kuli iyi ngingo ya 9 rero, Amanota: … %

    AHA TUHASHYIRE AMANOTA RUSANGE (KU NGINGO ZOSE / MOYENNE GENERALE):

    AMANOTA: .…%

    Buri muntu agende akore uyu mukoro yitonze, maze tumenye aho duhagaze, aho u Rwanda rwacu rugeze ru-telenika cyangwa se ruterera, maze buli muntu agire icyo yiyemeza gutangamo inkunga kugira ngo ibyiza bisangiwe na bose bigerweho.

    N.B. : Naganiriye kuli FPR-Inkotanyi kuko aliyo ili ku ntebe y’ubutegetsi kuva 1994 kandi bigikomeza. Aliko n’andi mashyaka, buli ryose ryagerageza gukora gahunda zaryo n’igenamigambi rihereye no kuli ibi.

    Amahoro kuli twese, tuzakomeza dutekereze uko twakubakira hamwe igihugu cyacu.

    bamara (2)

    Prosper Bamara