Nyuma y'imyaka 5 afunze hasohotse igitabo cya Madame Victoire Ingabire

Bamwe mu bashoboye kunyuza amaso mu gitabo cya Victoire Ingabire cyashyizwe ahagaragara ku munsi wo kwibuka imyaka itanu amaze atawe muri yombi hari byinshi byagiye hanze bitari bizwi ndetse binahumura amaso kuri benshi ku bijyanye n’imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda. Nabibutsa ko uwo munsi wizihijwe i Bruxelles mu Bubiligi ukitabirwa n’abantu bakabakaba 400.

Usomye iki gitabo aboneraho kumenya amakuru y’imvaho kw’ifatwa rya Madame Victoire Ingabire nk’uko nyirubwite yabibayemo kandi abyitangiraho ubuhamya mu nyandiko yagiye yandika hagati ya 2010 na 2013 zikaba ari zo zavuyemo iki gitabo.

Hari byinshi bivugwaho muri iki gitabo birimo ihatwa ry’ibibazo n’umupolisi mukuru Tony Kuramba wari ukuriye urwego rw’ubugenzacyaha CID,  uburyo uwari Procureur Général Martin Ngoga yagerageje gukoresha amayeri ngo agushe Madame Ingabire mu mutego wo kwemera icyaha no gusaba imbabazi n’ibindi byinshi by’uruvange birimo gushaka gutesha umutwe Madame Ingabire tutibagiwe itekinika ryaranze urubanza rwe n’abatangabuhamya bakoreshejwe mu kumushinja.

Icyo gitabo kiswe–Entre les 4 murs du 1930 – ugenekereje mu kinyarwanda umuntu yakwita : Hagati y’inkuta 4 za 1930. kiragaragariza benshi badasobanukiwe n’iby’u Rwanda imikorere nyayo y’inzego z’ubutabera. Bamwe mu mpuguke bavuga ko bamaze kubona zimwe mu nkingi mwamba z’ubwo butabera ari zo :

-Gutera ubwoba

-Gutega imitego

-Propaganda

-Gutegeka gusaba imbabazi

Abifuza gusoma iki gitabo bagisanga hano  www.editions-scribe.com

 

Email: [email protected]