“NYUMA Y’ITOTEZWA RYA RIB Me NTAGANDA BERNARD UBU YASHYIZWE MU BWIGUNGE N’IKIGO CY’ITUMANAHO MTN”

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 0012/PS.IMB/NB/2020:

Kuva kuwa kabiri taliki ya 30 Kamena 2020 guhera saa kumi n’imwe za nimugoroba,Me NTAGANDA Bernard; Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI yashyizwe mu bwigunge n’Ikigo cy’Itumanaho MTN RWANDA.

Mu gihe iri itangazo riri gutegurwa, Me NTAGANDA Bernard  ntabwo aboneka kuri telefone ye  kuko Ikigo cy’Itumanaho cya MTN cyafunze nimero ya telefoni ye igendanwa!

Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba ritewe impungenge ni uko Ikigo cy’Itumanaho MTN cyashyize mu bwugunge  Me NTAGANDA Bernard mu gihe Ikigo gishinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda  RIB nacyo cyahise kimuhamagaza shishitabona kuzacyitababa kuwa gatanu taliki ya 03 Nyakanga 2020 bityo iyi impurirane ikaba ihatse urunturuntu.

Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko Ikigo cy’Itumanaho MTN kimaze igihe cyarafunze imirongo y’itumanaho ya ” internet”  mu gace gato k’uruziga Me NTAGANDA Bernard  atuyemo.

Ibi byo gufunga iyo mirongo biteye  impungenge kuko  abaturanyi basigaye binuba Me NTAGANDA Bernard bavuga ko  ariwe watumye Ikigo cy’Itumanaho MTN kibikora kibitegetswe  na Leta ya FPR mu rwego rwo kumubuza uburyo kuko adacana uwaka n’iyo Leta.

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba Ikigo cy’Itumanaho MTN gusubiza ibintu mu buryo maze kigakuraho urwo rwikekwe dore ko ako gace kagize icyo kibazo  nyuma y’aho Me NTAGANDA Bernard afunguriwe mu 2014.

Bikorewe i Kigali,kuwa 02 Nyakanga 2020

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI (Sé)