Nyuma yo guhahamurwa aba Sheikh batangiye gukuramo akarenge

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Hashize iminsi mike tubagejejeho uko urwego rushinzwe gukumira iterabwoba mu Rwanda rwashimuse abashehe batandatu, nyuma y’uko ibyabo bitangiye guhwihwiswa no gukurura umwuka mubi mu Basilamu n’ubundi basanzwe baraciwemo ibice, Leta yarabarekuye, ariko ibihanganiriza kutazagira na kimwe batangaza ku byabakorewe.

Nyuma yo gufungurwa, babayeho nk’abari mu kato, nk’abahahamutse, kuko batari kujya ahabona, bari kwirinda mu buryo bwose bushoboka guhura n’abandi bantu. Impamvu nyakuri ntizwi, kuko nabo baryumyeho. Ikigaragarira ababashije kubageraho ariko, ni uko babaye ibikange, barahahamuwe.

N’ubwo bakomeje kwihishira ku byabakorewe, umwe muri abo bashimuswe, Sheikh Nsabimana Issa byamwanze mu nda, yandika asezera mu nama y’Abashehe mu Rwanda, ari nayo ifata ibyemezo biha umurongo ibikorwa by’idini ya Islam mu Rwanda, arongera kandi anasezera mu muryango RMC (Rwanda Muslim Community).

Abasilamu bo mu Rwanda ubusanzwe ntibakunze kugaragaza mu ruhame amarangamutima yabo ku bibazo by’ingutu bibera mu idini yabo, ariko ubu bwo bamwe muri bo ntibabashije kubyibikamo.

Kimwe mu byo batiyumvisha ni ukuntu Mufti asigaye afite abarinzi bitwaza imbunda, kandi bakanakoresha igitutu cya gisirikare ku bo atishimiye gukorana nabo.

N’ubwo ibinyamakuru bibiri byonyiune kugeza ubu by’I Kigali ari byo byanditse kuri iki kibazo cy’ifungwa ry’Abashehe, bikavuga ko Polisi yabitangarije ko bafungiwe kwica amahame y’ubwirinzi bwa Coronavirus, Shiekh Nsabimana Issa yagaragaje ateruye ko bafungishijwe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim. 

Ikibazo cy’amacakubiri mur idini ya Islam kirakomeje, gihanganishije  ku ruhande rumwe abiyumvamo ubusilamu nyabwo n’abashyigikiye agatsiko gashyirwaho na FPR ngo kayobore Islam mu nyungu za FPR ubwayo.