Nyuma yo guhindura itegekonshinga benshi muri opposition barasanga ahasihaye ari ahi intambara!

Nyuma y’uko inteko nshingamategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w’ivugurura ry’itegeko nshinga ikavugurura ingingo zimwe na zimwe abanyarwanda benshi bari bateze amaso hakongerwamo n’izindi.

Ingingo y’101 n’ubwo yavuguruwe ntabwo yigeze ikorwaho ahubwo habaye nko kuyinoza ku buryo benshi mu baharanira demokarasi bishimiye uburyo iyo ngingo itanyeganyejwe ahobwo ikanozwa. Iyo ngingo ikaba ivuga ko nta na rimwe Perezida wa Republika ashobora gutorerwa manda zirenze 2 ndetse manda yari imyaka 7 yagizwe imyaka 5 ariko abadepite bahise bashyiraho indi ngingo ari yo ya 172 imeze nk’igenewe Perezida Kagame, aho imuha uburenganzir bwo gukomeza gutegeka kugeza manda ye irangiye mu 2017, ikamwemerera kwiyamamaza indi manda y’imyaaka 7 ngo y’inzibacyuho ngo no kumushimira, maze noneho ingingo ya 101 ngo ikabona igakurikizwa! Dukurikije uko tuzi amatora yo mu Rwanda ni ukuvuga ko Perezida Kagame niba Imana ikomeje kumutiza ubuzima cyangwa ntihagire ikindi kiba azategeka kugeza mu 2034 afite imyaka 77 nabwo ariko ibintu nibikomeza nk’uko biri ntacyemeza ko azavaho ahubwo abadepite b’icyo gihe nabo bazamudodera irindi tegeko nshinga rizaba rijyanye n’ibyifuzo we n’abamushyigiiye bazaba bafite icyo gihe.

Ikindi cyatangaje benshi kikanavugwaho cyane n’interuro ko IMANA ISHORA BYOSE yakuwe mu itegeko nshinga.

Mu gushaka kumenya uko ibyakozwe n’abadepite abanyapolitiki n’abanyarwanda bandi babifashe ubwanditsi bwa The Rwandan bwegereye bamwe mu banyapolitiki bari muri opposition ndetse n’abandi banyarwanda bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda maze bagira icyo badutangariza.

Twababajije ikibazo kimwe gusa kigira kiti:

Nyuma y’aho inteko nshinga mategeko itoreye umushinga w’itegeko nshinga igashyiramo ingingo y’172 iha Perezida Kagame kuba yategeka kugeza mu 2034, mwe ku ruhande rwanyu mubibona gute? Mubona hakorwa iki?

Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana: (Yahoze ari Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ubu ni umukuru w’umuryango IBUKA BOSE RENGERA BOSE) :

Ndagijimana_JMV

Yagiranye Ikiganiro na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC ku wa kane tariki ya 29 Ukwakira 2015 uvuga uko abona iki kibazo.

Ikiganiro cyose mwacyumva hano>>>

Sixbert Musangamfura: (umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkubiri):

sixbert (2)“Bimaze kugaragarira buri wese ko Prezida Paul Kagame n’akazu ke batazarekura ubutegetsi mu nzira z’amategeko. Uko igihe yiha kizajya kirangira azajya abona amayeri yo kongererwa igihe mpaka apfuye. Si we munyagitugu wa mbere ku isi ukinisha urupfu! Ndahamya ko yiyemeje gutera ikirenge mu cya bakuru be Khadafi, Saddam Hussein, Nicolae Ceauşescu n’abandi. Niba ari rwo we n’akazu ke bahisemo, uwiyishe ntariririrwa!

Ku ruhande rwacu, twemera isimburana ry’ubutegetsi mu mahoro! Uti ese utemera amahoro muzamugenza gute? Muzamureka ategeke kugeza apfuye? Oya, tuzabona uburyo bwo kubimwemeza. Nta musozi utagira agasharu. Ni ukuvuga ko gutanga abagabo mu mahanga no kuvuza induru bidahagije. Tugomba kuvuguta umuti ukarishye, tukamushaka tukawumuha, akawunywa, akabona kurekura ingoma. Yenda icyo atinya ni uko abana b’abasore bazamukanyaga amaboko, akabona kurekura. N’abo amaherezo bazahaguruka nibabona umuti utamuvuye. Uko biri kose benshi barabizi ko igihugu ugisasira imigozi kikayiguhambiriza. Abakuru barabizi ko umwami iyo ageze aho igihugu agihindura akarima ke, cyangwa agatobero; akanga kwumva, imfura ziramufata akanywa akijuta, agatuza. Buriya amahitamo yonyine asigiye igihugu ni ukubara iminsi, kikamuruka. Turahari tuzacyomora.

Ikindi cyantangaje ni uko mw’itegeko nshinga bariho bamwandikira, noneho bakuyemo n’izina ry’Imana! Ibijya gucika bica amarenga. Biriya ni ibihe bya nyuma.”

PDR-IHUMURE:

PDR

“Kuba amashyaka ya politiki atishyira hamwe yaba afite intwaro n’atazifite bagakora batatanye biha Perezida Kagame ingufu agakora ibyo yishakiye ku buryo agiye kwiyimika nk’umwami w’u Rwanda kandi tuzi ko u Rwanda ari Repubulika. Icya mbere ni ukureba inyungu z’abanyarwanda n’igihugu mbere yo kureba itegekonshinga gusa. Nihatagira igikorwa ngo abantu batahirize umugozi umwe na nyuma ya 2034 Perezida Kagame azongera yiyongeze indi myaka turebera.”

Benedict Michael Rwarinda: (umwe mu bayobozi b’ihuriro nyarwanda RNC muri Afrika y’Epfo):

rwalinda1Uretse ko n’ubundi ntemeraga itegekonshinga FPR ubwayo yishyiriyeho, kuba naryo ihindukiye ikarivuyanga nta gitangaza kirimo kuko uko ryakozwe ntabwo ryari iryo guhuza no kwimakaza ubutegetsi bugendeye ku mahame ya demukarasi n’ ubutegetsi bushingiye mu baturage! Ahubwo ryari ryarakorewe Kagame ku buryo ryamuhaye kuba hejuru y’ubutegetsi nshingamategeko, ubucamanaza, ndetse na nyubahiriza tegeko! Kurivuyanga rero ni ikimenyetso simusiga ko n’ubundi ryakorewe Kagame nk’umuntu ku giti cye aho gukorerwa abanyarwanda!

Ibyakorwa ni byinshi kubera ko FPR/ Kagame( kuko jye kugeza ubu kubitandukanya byanyobeye) ni gukomeza gukangurira abanyarda benshi bahisemo kwifata mapfubyi kubera iterabwoba n’ubwicanyi bwa leta yi Kigali ko u Rwanda nirurunduka bazarundukana narwo, bityo buri wese mu bushobozi bwe agaharanira ko igihugu cyacu cyajya ku murongo ubereye abana bacyo bose ari nawo murage mwiza wo gusigira abadukomokaho! Ibi ntibigomba kugarukira ku banyarwanda gusa ahubwo n’abatera leta ya Kigali inkunga bagomba gusobanurirwa ku buryo bunonosoye! Ikindi ni uko urubyiruko rugomba guhaguruka rugaharanira ko ejo harwo hazaza hataburizwamo barebera! 

Ikindi ni uko n’iyo itegeko nshinga ririho ubu Kagame atari kurihindura akemera kuva ku butegetsi, ibibazo bya politike, amategeko, uburenganzira bwa muntu,ubutabera, ikibazo cy’impunzi n’ibindi byugarije abanyarwanda leta iriho ubu idakozwa bitari kuba bibonewe umuti kubera ko Kagame yemeye kubahiriza itegekonshinga ryamwandikiwe ngo kuko avuye ku butegetsi gusa! Bityo nkaba mbona benshi turimo kurwana urugamba rudafite icyo rumaze aho kuguma ku murongo usanzwe mugari wa opposition ubu turi kwiruka inyuma yumuyaga wo gutobatoba ingirwategekonshinga!

Jeanne Mukamurenzi: (umwe mu bayobozi b’Ishyaka ISHEMA muri Norway):

mukamurenziMu by’ukuri biragaragara ko iri tegeko nshinga ryashyiriweho umuntu umwe gusa ariwe Paul Kagame. Ubu rero banyarwanda twese na barya bari bagishidikanya ku gitugu cya FPR, biboneye ko ntaho FPR na Kagame wayo ibahishe. Kudeta y’itegeko nshinga yamaze gukorwa, abadepite ba Kagame bari kwisonga hasigaye Senat gukubitaho cashet kamarampaka yo ni ugutakaza amafaranga y’ubusa no kurushya abaturage bahatirwa gutora yego. Ubu rero ahasigaye ni ahacu abanyarwanda muri rusange tugomba guhaguruka tugasigasira ubusugire bw’igihugu cyacu uwitwa ko ashinzwe kurengera itegeko nshinga niwe urihiritse ku manywa y’ihangu. Niba koko u Rwanda rufite ingabo, nizihaguruke zirengere itegekonshinga. Aha rero niho abanyarwanda bagakwiye gufungura amaso bakareba ziriya ngabo niba ari izi igihugu cyangwa iza Kagame. Uko byagenda kose, itegekonshinga rigomba gusigasirwa umuntu mwe ntiyagirwa intakoreka hejuru y’abanyarwanda barenga miliyoni 12. Abarimo bakora biriya bagakwiye no kumenya ingaruka yibyo barimo. Nguku uko mbona ibyo kwa mwami Kagame uhawe ubushobozi bw’ikirenga burenze ubw’abandi banyarwanda.

Amiel Nkuliza (umunyamakuru w’umunyarwanda uba muri Suède)

Amiel Nkuliza

Ubundi Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ni ntavogerwa, kuba abarishyizeho bavuga ko umukuru w’igihugu atazajya arenza manda ebyiri, uyu warishyizeho akaba ari we urimo kurisiribanga, ni agahomamunwa. Ariko kandi ntibyagombye no kugira uwo bitungura kuko abayobozi b’u Rwanda uko bakabaye, baranzwe no gukatakata iri tegeko kugirango babone uko batsimbarara ku butegetsi. Uruba rubategereje bose rero ni urwo twagiye tubona, kuko izo mandats bagenda bahindagura uko bashatse nk’amakariso bambara, ntibajya bazirangiza amahoro. Uti ubibona ute? Uko mbibona maze kubivuga, Kagame wahinduye iri tegeko kugirango azayobore u Rwanda kugeza apfuye, ntibizamuhira kuko abanyarwanda uko tumeze ntitwigeze duhinduka ku bijyanye n’inkundura yo kurwanira ubutegetsi no kwirukana uwari ubufite. Ikibazo cyawe cya kabiri uti hakorwa iki? Icyakorwa ni uko abanyarwanda twese twagombye guhaguruka, tugatahiriza umugozi umwe, ibyitwa amashyaka ameze nk’ibikenyeri bigurumana, bikaba bigiye ku ruhande, abarwanya ubutegetsi bakaba bamwe, bagasaba ibiganiro n’abashaka kubwiharira, byananirana hagakoreshwa za nzira twese tuzi zirukana ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda. Urugamba rwo kwibohoza ntirukorwa n’umuntu umwe cyangwa ishyaka runaka, rukorwa n’abantu bashyize hamwe, batahiriza umugozi umwe, badacengana. Ibindi ni amagambo ashingiye ku marangamutima n’ukwibona kwacu!

Frank Habineza (umukuru w’ishyaka riharanira demokarasi n’ibikdukikije mu Rwanda Green Party):

habineza frankTwarabyamaganye kandi twasabye Senat ko yabinononsora. Nyuma y’umwanzuro wa nyuma wa Senat, nibwo tuzagira ibindi dutangaza.

 

 

 

Abdallah Akishuli (umukuru w’urukatsa amacumu acanye)

akishuliNjye uko mbibona ntikwigeze guhinduka kuko nabibonye mbere y’abandi ari bwo nahise ntangaza inyandiko nise TUVE MUMAGAMBO TUJYE MUBIKORWA aha nkaba narasobanuraga ko FPR itafashe igihugu kubw’amagambo bityo ntizarekura ingoma ku bw’amagambo. Hari benshi bagiye batangaza ko badashyigikiye ibikorwa bya gisirikari mukuzana impinduka kuko bibwiraga ko inzira ya Demokarasi ishoboka ariko ngirango bamaze kubona ko Kagame akora ibishoboka byose kugirango ashyire inzitizi mubyo baba batekereza byose. Ejobundi ubwo aheruka muri za nama ze zo gusesagura umutungo w’igihugu, gutera ubwoba no gukora imyiyereko ye rukumbi (one man show) i La Haye mu buhorande yivugiye ko nta biganiro (débat) ateze kugirana n’abo yita abanzi b’igihugu. Ubu gisigaye rero ni uko dutinyuka tukiyemeza ko tugomba kumurasa nk’uko nawe ahora aduhigira kutumara kandi ntatinye kubyigamba kumugaragaro. Mwanabonye ko umwera waturutse ibukuru wakwiriye hose ubu ijambo kurasa risigaye ribangukira abagaragu b’abidishyi kurusha ayandi yose. Mu Kinyarwanda iyo bavuze ngo na mukeba abyara umuhungu ntibisobanura abavukana amabya gusa ahubwo bivuga abashobora kwiyemeza guha igihugu amaraso kugirango abazasigara bazatekane. Muri make rero njye niteguye gufata umuheto ni uko isaha yo kwambara itaragera.

Carine Gasarasi (umwe mu baharanira uburenganzira bw’abana n’abagore b’impunzi bari mu mashyamba ya Congo)

GasarasiNjyewe mpita mbona akandi kaga ku mpunzi z’abanyarwanda muri Congo….mbese ni ukubona ko aho kugirango ikibazo cyazo gikemurwe nonehoooo cyajya cyajya irudubi n’amaraso noneho agiye kumeneka sinzi ni ugukomeza kuzitura Imana yonyine niyo izifitiye impuhwe.

Sylver Mwizerwa (umunyamabanga mukuru wa PS Imberakuri):

sylver mwizerwaMu Ishyaka PS Imberakuri twerekanye rugikubita aho duhagaze,tweretse Abanyarwanda ndetse n’isi yose amayeri yose FPR iri gukoresha igamije gukorera itegeko nshinga coup d’état,nyuma y’ibyabaye rero ntaho bitaniye nibyo twerekanye bigamijwe nayo nkuko byashyizwe mubikorwa! Ntibitangaje ahubwo biteye agahinda ndetse ntano kubifata nk’umukino ahubwo usibye nkatwe nk’Ishyaka rikomeye kandi rikunzwe n’Abanyarwanda bose bakwiye kugera ikirenge mucyacu tugatahiriza umugozi umwe,murwego rwo kwamagana munzira zose ziciye mu kuri no mu mategeko kiriya cyemezo.Birakwiye ko Abanyarwanda aho bari hose bava mu nyungu za mpemuke ndamuke barimo,inyungu zo gushaka ibyubahiro no kwigira beza,inyugu zo kugambanirana baharanira kwicara kumyanya batarageraho,bakibuka ko ibyo bakora ari ugukina ku mubyima imbabare zidafite aho zinyagamburira,abanyadutaro n’abashomeri buzuye u Rwanda,impunzi n’abafungiye akamama…….Bavandimwe rero abantu bamwe ntibakwiye kumva amabondo abakirigita ngo bibagirwe ibyo maze kuvuga kuko byanze bikunze uzarebera wange gufasha abatunenzwe, bazabigeraho kandi nawe amateka azabikubaza. Birakwiye ko Abanyarwanda twese dushirika ubwoba bityo tukabyaza umusaruro ririya tekinika kandi tunasaba Imana isumba byose ikabidufashamo kandi ndabyizeye bizashyika.

Faustin Kabanza (umunyarwanda ukurikira hafi ibya politiki y’u Rwanda ndetse n’ umusesenguzi wayo)

Faustin Kabanza

Ku giti cyanjye ni ukwirengagiza amategeko nkana ndetse no gutesha agaciro U Rwanda n’abategetsi barwo mu ruhando rw’amahanga nk’uko ibinyamakuru mpuzamahanga birimo bibyandika. Igikorwa cyo guhindura itegeko nshinga rero cyateguwe n’ubutegetsi buriho kandi hashize iminsi nk’uko byagaragaye hirya no hino. Perezida Kagame arashaka byanze bikunze kuguma ku butegetsi ni ubwo byitwa ko ari abaturage babishaka. Ni mpamvu ki adasezera ngo abwire abanyarwanda ko manda ye yarangiye bityo bashake undi muntu wo kumusimbura kuko nta muntu kamara ubaho? Abadepite rero barimo kwemeza umugambi wafashwe cyera kandi kimwe n’abanyarwanda benshi na bo bafite ubwoba ari cyo gituma bihitiramo kuba inkomamashyi kabone ni ubwo wenda abenshi batemera ibyo batora. Icyakorwa ni uko abanyarwanda benshi batinyuka, bakavuga rwose ko itegekeko nshinga rigomba kubahirizwa, ntirihindurwe na buri wese uko yishakiye. Kuko niba ari uko bimeze, kutubahiriza amategeko bishobora kuzasubiza u Rwanda mu icuraburindi nk’iryo twanyuzemo.

Martin Ntiyamira (umunyarwanda wifuza ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda)

ntiyamiraNi ugusenga cyane kuko ntakabuza amaraso y’Abanyarwanda agiye kongera kumeneka; kuvaho byo agomba kuva kuri iriya ntebe y’ubugizi bwa nabi kandi ntayindi nzira isigaye yo kuyimuvanaho usibye iyindi ntambara. Uburundi nibwo bwahawe inshingano yo gutabara tubwisunge budufashe kwigobotora ingoma mpotozi.

Leah Karegeya (umupfakazi wa Col Patrick Karegeya)

Leah KaregeyaTubibona nk’ibyago bikomeye bigomba gukumirwa ntibibeho. Mw’ijuru hari Imana izabidufashamo

Emmanuel Mwiseneza (umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi)

mwisenezaTwe tuzakomeza kubyamagana mu matangazo ndetse n’ibindi bikorwa nk’imyigaragambyo, tutibagiwe kuguma kubisobanurira abatera inkunga buriya butegetsi.

Dr Charles Kambanda (impuguke mu by’amategeko n’umwarimu muri Kaminuza)

Dr Charles Kambanda

Nta kindi kereka gutegura intambara y’amasasu ishingiye ku politique nziza

Me Innocent Twagiramungu (umunyamategeko akaba n’umukuru w’urubuga DHR)

innocent Twagiramungu“Ntidushobora kwemera na gato ko umwicanyi Paul Kagame yongera kwihisha ubutabera muri Village Urugwiro no gukomeza kwica abanyarwanda indi myaka 17”. Mushobora kumva ikiganiro yagiranye na Radio Inyabutatu kuri iyi ngingo hano>>>

 

 

Saleh Karuranga (umunyarwanda ukurikinaira politiki y’u Rwanda hafi akaba n’umwe mu bayobozi b’ishyaka UDR)

salehNk’uko Dr Jean Damascene Ntuwukuriryayo yavuze ko akorera company yitwa Rwanda & CEO Perezida wayo akitwa Paul Kagame niyo mpamvu abadepite bu Rwanda ntacyo bakora nta accountability bagira imbere y’abanyarwanda. They took advantage upon Rwandans and imposed themselves…no guhindura itegeko nshimga bakaritobanga kuburyo bugaragarira buri wese nta soni bibatera. Naho ingaruka nirimara gutorwa nyuma ya referendum rigashyirwa mu bikorwa Igihugu kizaba gisubiye inyuma kuko icyizere abanyarwanda bari bafite cy’ubusimburane mu mahoro kizaba kirangiye. Umuntu wese uzaba afite ambitions zo gukorera abanyarwanda kuri uriya mwanya azakoresha imbaraga kuko Kagame we ntateze kurekura mu mahoro. Ubundi se ko mu ndahiro y’itegeko nshinga ko yarahiriye kwubaha no KURENGERA iryo tegeko, niba adafitemo uruhare mubyo abadepite be bakora yabyanze ko abifitiye ububasha n’ubushobozi. Icyo abaturage bashaka ntabwo ariko burigihe gikurikizwa niyo mpamvu leadership ibaho, aha natanga urugero nki gihugu cya Grece minisitiri w’intebe yakoresheje referendum yo kuguma muri Europe cyangwa kuyivamo, abaturage batoye kuyivamo ariko minisitiri w’intebe yafashe icyemezo gitandukanye nibyavuye muri referendum kuberako we nka leader yabonaga ko kuguma muri Union europeenne aribyo bifitiye Grece akamaro, aha nakwibutsa ko abaturage ba Grece bafite political analysis iruta kure iy’abanyarwanda. Paul Kagame n’agatsiko ke intego yabo niyo gukomeza gufata abanyarwanda bugwate naho ibindi byose n’ikinyoma cyambaye ubusa.

Nsabimana Sankara Callixte  (umwe mu bayoboke b’ihuriro nyarwanda RNC muri Afrika y’Epfo)

CallixteNi agahomamunnywa, n’igisebo kuri ziriya ngirwa badepute n’inzira kandi yerekeza igihugu mu kuzimu!! Kuruhande rwanjye mbona ntamahitamo yandi abanyarwanda basigaranye uretse gukoresha ingufu zose zishoboka tukigobotora kagame n’agatsiko ke!! Inzira zose zo gukora impinduka inyuze mu mahoro Kagame yarazifunze. Inzira yonyine yafunguye n’intambara!! Mubyukuri amahoro ni meza ariko niba ikiguzi cyayo ari ukubaho mu bucakara bwa FPR ayo mahoro ntacyo amaze arutwa n’intambara yeruye yo kwibohoza no kwirwanaho kandi self defense n’uburenganzira ntakuka ahantu hose no mu bihe byose!! 

Thomas Sankara Habyalimana (umuhanzi wahoze mu ngabo za FPR)

habyarimana Thomas SankaraKagame erega yararangiye buriya arirwanaho gusa ngo arebe ko kubw’amahirwe wenda byacamo. Ariko ntibizamushobokera kuko igihe cye kiri kurangira. Buriya agiye gushaka abo ahitana mubo yibwirako bamubangamiye, ariko byose bizamubera ubusa. Abamurwanya nabo usanga aho kumurwanya birwanya, bakaba bamuhereje ibitugu ngo yikubitire. Rero nta cyo gukora kindi, nugutegereza ko Kagame abanza akabahukamo abasigaye bazashyira ubwenge ku gihe baze dutahe. Nta n’ubwo bizatinda, cya Nkurunziza nikimara kuvaho, n’uriya aramukurikira biriya bipapuro yirirwa ahindagura tubyotse. Na kiriya gisirikari cye bavuga ko gikomeye, gikomejwe na opposition y’abanyamafuti, ntigishobora kuva mu mafuti ari kubutegetsi kijya muyandi mafuti ari inyuma yigihugu, kandi afite n’imiryango yabo bareberera..

René Claudel Mugenzi (Impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu)

claude MugenziTubona ko ari ikindi gikorwa cyo gushimangira ikandamizwa ry’abanyarwanda, ni ukwiba ubuyobozi, byose bishingiye ku bwoba bwo kuba Perezida Kagame yava ku butegetsi akabazwa amarorerwa ashinjwa kuba yarakoze. Tubona abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahaguruka bose bakabirwanya

Kayumba Rugema (Umwe mu bayobozi b’ihuriro nyarwanda RNC muri Norway)

Kayumba RugemaNta kizira kikibaho imbere y’intore n’umutoza wazo Paul Kagame. Nta soni bakigira. Perezida Kagame ejobundi  yakangaga abanyamakuru ababwira ko nta manda ya 3 ashaka none arashaka ubuziraherezo? Ibuka avuga ngo niba atarabonye umusimbura yakoze ubusa none koko agaragaje ko yakoze ubusa mukubaka inzego z’igihugu zigendera kuri demokarasi. Ubu se wavuga ko agaya iki Nkurunziza ateza rubanda akanamutobera? Ibi byose intore zikora njye navutse mbona ubutegetsi bubi mu buhungiro navukiyemo icyo gihe ingoma y’umwicanyi w’umugande bita Idi Amii Dada abantu baramushyigikiye batukaga abamurwanya birenze uko intore n’umutoza wazo batuka abatavugarumwe n’ubutegetsi, uwo mugabo yenderanyaga ku kagero kangana na ka Prezida Kagame! Amin yarwanye na Zaïre, arwana na Tanzania, yohereje ingabo ze kurwanya aba Israel ishyigikiye Palestina, yafashe indege irimo abagenzi ba Israel. Dore ibyo byose Kagame yarabigerageje Kagame yafatiriye umwana w’umukobwa muto wa nyakwigendera Col. Patrick Karegeya, Kagame ingabo ze aya magingo ziri Congo batayo zitari hasi y’eshatu zimaze imyaka zitajya zitaha zabuze uko zigaruka, si aho gusa dufite abasore b’intarumikwa yatoje kwica, kwitandukanya n’ubwenge, iterabwoba ubu bibasiye akarere ngo bakongeze umuriro wake abone uko ajya ku butegetsi ubuziraherezo ngo nk’umuntu ukuzwe n’abaturage,kandi wica abaturage,ukandamiza abaturage,unyunyuza imitsi abaturage! Bibiriya iravuga ngo ubwibone bukurikirwa no kurimbuka! Guhindura itegekonshinga ni ugutegura no guhamagaza intambara yo kumuhirika nta kindi. Banyarwanda muri mu buhungiro kubera ingoma mpotozi yabatesheje umurage wanyu, banyarwanda muri mbere mu gihugu ku gahato,iyicwarubozo,kunyunyuzwa,guhezwa,kwicwa,kutagira ijambo iki nicyo gihe cyo gutanga ikiguzi usabwa ku bwigenge bwawe,bwanjye,bw’igihugu cyacu. Muhaguruke twange ubu bugome n’agasuzuguro kadatinya itegekonshinga n’undi tuzashyiraho azibuke ibyabaye. Ndasaba abato mwese kwitangira igihugu niyo byadusaba ubuto bwacu. Ndabasaba ngo dufate umuheto turengere urwatubyaye nicyo dusabwa, wima igihugu amaraso inbwa zikayajaba! Umuntu atanga icyo afite. Ntabwo Kagame azaduha amahoro atayagira, ntabwo Kagame azumvikana n’abatavuga rumwe nawe abica? Ntawuzamubwiza ukuri kuko kumutera igifu. Inzira ni imwe ubu ni uguhangara ibibunda yaguze,ndetse n’ibindi azazana. Amaraso yacu,ubuto bwacu,ubumenyi bwacu bukazaba imvura,n’ifumbire n’urumuri byuhira,bigaburira amahoro ahoraho ya gakondo twarazwe n’abasogokuru nabo babonye biyushye akuya ndetse kavanze n’amaraso.

Darius Murinzi (umwe mu bayoboke ba FDLR)

Darius MurinziRiriya tegekonshinga n’ubundi ryari ryarashyiriweho Kagame. Ntibintangaje rero kuba inteko we ubwe yishyiriraho, yongeye kumukorera ibyo ashaka ikamugira umwami . Ikigomba gukorwa ni uko Rubanda igomba kwisubiza uburenganzira bwayo bwo kugena no kwemera abayiyobora ikoresheje uburyo bwose bushoboka.

 

Christine Mukama (umwe mu bagize Ihuriro ry’Abari n’Abategarugori RNC.)

mukamana christineTwe abari n’abategarugori duhagarariye bagenzi bacu mw’Ihuriro Nyarwanda RNC, tubona ibibera mu rwagasabo biteye inkeke kandi dukwiye kubyibazaho twese nk’abanyarwanda dukunda urwatubyaye. Kubyerekeye ifungwa ry’abasilikare bakuru singitindaho cyane kuko bigaragaza ikizere gike umugaba mukuru w’ingabo Paul Kagame afite nyine mu ngabo abereye kw’isonga. Twe tubona ko ahora abikanga ko hari ikibi bamukorera, bityo akumvako kubahinduranya mu myanya kenshi no gufunga bamwe muribo aribyo gisubizo cy’ibibazo afite muri iki gihe. Kubyerekeye ingingo 172 iha Perezida Paul Kagame gutegeka kugeza 2034 , twe tubibona nk’inzozi agatsiko Kari kubutegetsi mu Rwanda kifitiye kugiti cyako.Ntabwo tubibonamo icyifuzo cy’abanyarwanda bose. Nyuma ya propaganda yo kwikoreza abaturage ibiseke, ibisabo n’inkongoro ngo berekeze ku nteko ishingamategeko baririmba ngo Paul Kagame uragahora ku ngoma, twari tuzi neza ibizakurikiraho ko ari ukumwimika burundu! Ahubwo amacenga bakina yo gushyiraho inzibacyuho y’imyaka 7 igakurikirwa na manda ebyiri z’imyaka 5 nabyo bazabihindura icyo gihe nikigera PK akibasha guhumeka.Mwe mwabera mwigeze kw’isi nzima mubona igihugu gikora itegeko nshinga rikorewe umuntu umwe aho kurikorera ibisekuru n’ibisekuruza??Biriya rero kuri twe biteye isoni n’agahinda kuko mugihe tugezemo aho amahanga yose ashishikariza isi yose guhererekanya ubuyobozi mu mahoro,nta ntugunda, ntamuvundo, nta n’igitugu kigombye gushyirwa ku bayobozi b’ibihugu ngo barekure ubutegetsi bahe n’abandi amahirwe yo gukorera abaturage!Urwanda ntirwigira ku mateka yabaye kubababanjirije, Kayibanda yakuweho ashakisha uburyo yagundira ubutegetsi nyuma ya manda yari yaragenewe ebyiri, Habyarimana ntiyigeze yifuza ko yasimburwa n’imyaka yari amaze ayobora yumvaga yakomeza. Kadafi nawe ati : Abaturage baracyankeneye, Idi Amine ati:Abaturage nibo banshaka….kuki Paul Kagame atigiye kurayo mateka ngo atange ubutegetsi nyuma ya 2017 hayobore undi nawe aruhuke?? Niba azi ko yakoze ibikorwa by’agatangaza yaruhutse aho kuzarindira ko ubwe yitobera ibyiza yari yarakoze akurwaho kungufu?? Ikindi cyatubabaje ni ugukura mw’itegeko nshinga interuro ivugako”Imana ishobora byose” Ibyo bikwereke ko u Rwanda rugeze aharindimuka, rukura Imana mubuyobozi bwarwo! Bashigaje gusenga ku mugaragaro Paul Kagame we Mana yabo bagomba gushimisha!!Umwami Rudahigwa Charles yatuye u Rwanda Kristu Umwami, none bo bararumwambuye, bakura izina rya se mw’itegeko ribagenga, nonese iryo hanga ryahanzwe nande? Genda Rwanda wahuye n’uruva gusenya! Icyo dushishikariza abanyarwanda bose, nuguhagurukira icyarimwe tukigobotora, ubu bukoroni bwadutse mw’ishusho nshya yo ku tubuza uburenganzira bwacu na democracy yo guhererekanya ubuyobozi mu mahoro asesuye.Buri wese natange umuganda we, twigobotore ubutegetsi bw’igitugu, dushyireho abayobozi bemera Demokrasi kandi bakayikurikiza ntabusumbane kuri buri mu nyarwanda, nta kugundira ubutegetsi, nta guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Boniface Twagilimana (umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi)

twagirimana bonifaceBiriya byo kugeza 2034 mbona ari ukujijisha, Kagame ntashaka kuzavaho keretse akaboko afatishije ingoma gacitse,niyo byanagera muri 2034 yakongera akabwira bariya babyinnyi be bakongera bakamudodera izindi mpamvu. Icyakorwa abanyarwanda babangamiwe nubu butegetsi bw’igitugu ubu Kagame yamaze kubereka ko nta gahunda yo kurekura ubutegetsi bagomba gutegereza,anabereka ko ibyo gutegereza ubwinyagamburiro bumuturutseho bitakunda,ubwo rero bivuze ko hagomba gukoreshwa uburyo bwose bwemewe n’amategeko bwakoreshwa kubantu bose bugarijwe mu kurengera uburenganzira bwabo! Umwana niwe wihesha ingobyi.

Jean Marie Micombero (umwe mu bayobozi b’Ihuriri Nyarwanda RNC ku mugabane w’u Burayi)

MicomberoNjye nkuko nakomeje kubivuga kuzindi mbuga, nta kintungura kubona iriya nteko yemera ko Kagame afungurirwa inzitizi zakamukumiriye mu mategeko ngo ashobore kuba Perezida igihe cyose. Uwakwibeshya ni nuwavuga ko hari icyo senat izakora gitandukanye cyane na chambre des députés. Icya mbere: muri leta y’urwanda iyobowe n’igitugu, nta nicyo wakora ngo ukumire Kagame Perezida kuguma ku butegetsi: constitution izahinduka yiyamamaze, yibe amajwi akomeze kuyobora u Rwanda. Ibyo byose bizajya biherekezwa na manipulations z’ubushake bw’abaturage (kubabeshyera) ngo niwe bashaka gusa. Iki kibazo kiragoye kuko n’abaturage badashobora kubyanga ngo bajye mu mihanda kuko uko u Rwanda ruyobowe Kagame yabarasa kandi nta nubwo byoroshye ko muri bo haboneka aba leader babamara ubwoba kuko système ya intelligence ya fpr yajya ibatahura ikabaniga bataragira icyo bakora. Nta n’uwabeshya ngo amahanga azahaguruka arenganure abanyarwanda bagobotorwe ingoyi ya fpr: kugirango bishoboke ni uko habaho société civile, amashyaka byafatanya n’abaturage kwanga iyi processus fpr ukomeza ku manipuler. Ibi nabyo ntibishoboka kuko hari ubwo unasanga iyi communauté internationale iba passive….yemwe ukabibaza niba ibaho? Gusa abaturage bashoboye gushirika ubwoba baka jya mu mihanda kwanga ko fpr ikomeza kubabeshyera, iyi communauté internationale nayo yabona aho ifatira. Kubera ko scénario y’u Rwanda idatuma kwigobotora fpr na Kagame, igisigaye gishoboka ni uko abanyarwanda bazisuganyiriza hanze (kuko mu gihugu imbere bigoye) maze bakamenesha Kagame, bakabohoza démocratie fpr yafashe bugwate. Ibi rero Kagame na fpr bakora nta kindi kibibatera ni uko Kagame yahemukiye abanyarwanda birengeje urugero bityo akaba nta kundi byagenda usibye kugundira ubutegetsi. Ibyo babeshya ngo u Rwanda rwateye imbere, ngo ko ibyo bagezeho nta wûndi wabishimangira uretse Kagame, baribeshya kuko iyaba bakundaga u Rwanda n’abanyarwanda babarinda icyabasubiza mu icuraburindi kuko iyo barakaye bivamo ibya baye muri 1994 na nyuma yaho. Inama nagira fpr na Kagame ni uko bareka kubeshyera abanyarwanda, barekura démocratie bafashe bugwate aho gukomeza kwiroha mu mwijima kandi bawureba.. 

 

The Rwandan, 03.11.2015

Email: [email protected]