Nyuma yo gukubita igihwereye i Lomé muri ACP, Louise Mushikiwabo yagiye kubyina i Bruxelles

Louise Mushikiwabo

Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo nyuma yo gusebera i Lomé muri Togo mu nama y’ibihugu by’Afrika, Caraïbes na Pacifique, yagiye kwimarira umujinya i Bruxelles

Muti byagenze bite? Ubwo umuryango w’ibihugu by’u Burayi byari mu nama n’ibihugu cy’Afrika, Caraïbes na Pacifique, Ministre Mushikiwabo yashatse ko ibigomba kwigwa mu nama bihindurwa hakigwa ibindi ndetse hakajyamo ibyo kumushyigikira mu kwiyamamariza kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa, ariko abandi bahagarariye ibihugu byabo bamuteye utwatsi maze Mushikiwabo ahita ava mu nama itarangiye akurikiwe na Ambasaderi Amandin Rugira bahita baboneza iya Bruxelles mu Bubiligi.

Après l'échec de Lomé à l'ACP, Louise Mushikiwabo danse à Bruxelles

Publiée par Marc Matabaro sur vendredi 8 juin 2018