Nyuma yo “gutoroka” ababyinnyi b’Inganzo-Ngari bagaragaye mu munsi wo kwibohora wateguwe na Ambasade y’u Rwanda i New York!

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019 aravuga ko bamwe mu babyinnyi b’itorero Inganzo-Ngari bivugwa ko batorotse bagaragaye mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi wo kwibohoza ku nshuro ya 25 wateguwe n’Ambasade y’u Rwanda i New York Muri Leta Zunge ubumwe z’Amerika.

Amakuru twashoboye kubona aravuga ko bamwe muri aba babyinnyi b’itorero Inganzo-Ngari ngo “batorotse” muri Gicurasi uyu mwaka nk’uko byatangajwe n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda ndetse bikandika mu binyamakuru biri hifi y’ubutegetsi bwa Kigali bageze muri Amerika muri Amerika abenshi bajya muri Leta ya Maine aho bashinze itorero bafatanije n’uwitwa Rutangarwamaboko bise Inganzo Gakondo abo nibo bagaragaye mu muhango wo kwibuka imyaka 25 yo kwibohora wateguwe na Ambasade y’u Rwanda i New York wari uyobowe na Ambassadrice Valentine Rugwabiza.

Mu babyinnyi bagaragaye muri iki gikorwa kandi byaratangajwe ko ngo “batorotse” harimo: Uwitonze Dieudonné, Gasingwa Emmanuel, Nsabimana Aloys, Mukashyaka Clarisse, Ismael Hategekimana..

Uku kugaragara kw’aba babyinnyi mu iki gikorwa cya Ambasade y’u Rwanda byashyize abanyarwanda benshi mu gihirahiro. Abantu benshi baribaza ukuntu abantu bitwa ko ari impunzi bitabira ibikorwa by’Ambasade y’igihugu bahunze nta n’amezi 3 arashira “bahunze”? Ese barahunze koko cyangwa bari mu kazi? Leta y’u Rwanda se ibivugaho iki?