Nyuma y’URUKATSA, Dr Anastase Gasana ashinze IMVEJURU!

    ITANGAZO CFCR No 03/14 RIGENEWE ABANYAMAKURU, ABANYARWANDA N’AMAHANGA.

    FDLR N’IMIRYANGO YABO N’IZINDI MPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIRI MURI CONGO NTABWO ARI CYO KIBAZO U RWANDA RUFITE

             Umutwe w’ingabo Coalition Forces for Change in Rwanda/Coalition des Forces du Changement au Rwanda, CFCR-IMVEJURU, nkuko twabishyize ahagaragara mw’itangazo ryacu rya mbere ryo ku ya 17/01/2014, ntushobora  guceceka akarengane gakorerwa abanyarwanda abo ari bo bose, bityo tukaba twiyemeje gutangaza ibi bikurikira ku kibazo cya FDLR, imiryango yabo, n’izindi mpunzi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    1. IKIBAZO KIREMEREYE U RWANDA N’AKARERE K’IBIYAGA BIGARI

    Umutwe w’ingabo CFCR-IMVEJURU urabwira abanyarwanda n’amahanga yose ko ikibazo kiremereye u Rwanda n’abanyarwanda ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari bya Afurika atari FDLR n’imiryango yabo n’izindi mpunzi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo muri Congo nk’uko bamwe bagwa mumutego wa FPR babyibeshyaho. Aha turashaka kwibutse abahagarariye imiryango mpuzamahanga mukarere n’abandi bose bireba ko ikibazo kijegeje u Rwanda n’akarere ni ubutegetsi bubi bwa Perezida Kagame na FPR ye bushingiye kw’ivangurabwoko, itotezabwoko bw’abahutu, igitugu,  akarengane, urugomo, ubushotoranyi ku bihugu by’amahanga no guteza yo intambara nkuko byagenze muri Congo kuva mu 1996 kugeza ubu, kunyereza umutungu w’igihugu,  no kwica abantu.

    2. CFCR-IMVEJURU IRAHAMAGARIRA ABANYARWANDA BOSE N’AMAHANGA KUGIRA UBUMUNTU

    Banyarwanda mwese namwe banyamahanga, nimureke kuba inkundarubyino. Nimusigeho guhamagarira, gushishikariza no kwishimira imfu z’abandi muvuga hirya no hino mu maradio n’ibinyamakuru no ku mbuga, iby’ingabo za l’ONU kugaba ibitero kuri FDLR n’imiryango yabo n’impunzi zindi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo mumeze nk’abogeza umupira. Ni mureke kuba ba ntampuhwe.

    Niba mugifite akantu k’ubumuntu, ni igihe. Ese ubwo mujya mwishyira mu mwanya w’abo bantu ko bakeneye kubaho nkamwe iyo mwirirwa muhamagarira ingabo za l’ONU n’iza leta ya Congo kubasukaho urusasu. Bariya bantu aho mwibuka ko baheze muri Congo kuko batabashije nkatwe kuhava nabo ngo bajye i Nairobi ubundi bave  Nairobi berekeza Afrika y’Epfo, Uburayi, Amerika, Canada, Austraria n’ahandi mutuye ubu bakaba barabahaye ubuhungiro! Abenshi muribo ni inzirakarengane zarokotse Genocide yakozwe na FPR muri Congo kuva mu mwaka 1996, nk uko ikiswe Mapping Report Kibigaragaza, aha tukaba twibutsa amahanga na ONU ko gukomeza kubika iyi Mapping report mukabati amaherezo uru Rwego rukuriye izindi kwisi ruzafatwa nk urwananiwe gutanga ubutabera kuri izi nzirakarengane. Ibintu badafitemo uruhare habe na ruke ariko ingaruka zabyo akaba ari bo zigwaho, akaba ari bo babigwamo(des victimes/victims).

    Kubona leta y’u Rwanda yitwa ngo ni leta y’abanyarwanda, ivuga ko iyobora igihugu mw’izina ryabo ariko ikirirwa ishishikariza ingabo za l’ONU na Brigade d’intervention kujya kwica abandi banyarwanda bayihungiye mu burasira zuba bwa Congo aho kwicara hamwe ngo itange inda ya bukuru ikemura ibibazo byateye kandi na n’ubu bigitera ubuhunzi mu Rwanda nyuma y’imyaka imaze kurenga makumyabiri iyo leta imaze ku butegetsi. Iriya ni leta ki se! Nta leta irimo. Ibibi byose ikorera abanyarwanda ubutitsa, haba mu Rwanda haba no mu mahanga nk’aha muri Congo,  byerekena neza neza ko ari leta yasuruye (corrupt and bankrupt), yananiwe kuyobora igihugu mu nyungu z’abanyarwanda bose bityo ikaba yari ikwiye kwibwiriza ubwayo ikikuraho mbere y’uko abanyarwanda tuyikuraho. Aya mahanga ari guhamagarira impunzi gutaha mu Rwanda yabanje gukora ubugenzuzi akamenya neza abatahutse bose aho bagiye ? ubuse abapfuye n’abo Kagame ari Gukurikira aho bahungiye akabica , aya mahanga yabikozeho iki ?

    Aha turatanga ingero ibyili gusa kandi kubyo tuzi neza :

    a)     Raporo ikorwa kubarwanyi bahoze mu mutwe wa FLDR bamaze gutahuka mu rwanda bagera kubihumbi cumi na kimwe (11000) , ariko mubyukuri, ayo mahanga azakore igenzura arebe niba ashobora kubona kimwe cya kabili (1/2) cy abo bantu basigaye mu Rwanda. Abatarishwe bari kuborera mu magereza bazirako ari abahutu.

    b)    UNCHR izasobanurire amahanga aho abantu 108 yatahukanye muri 1997 ibakuye muri Gabo, bakicirwa ahitwaga Camp Kigali hakarokoka abatageze kuri 35, batubwire raporo yakozwe nibura ngo bamagane ubwo bwicanyi bwa  FPR ? None amahanga arashaka ngo aba bantu bakomeze bicwe?

    3. LETA YA KAGAME NA FPR NTABWO IZAKURWAHO N’AMAHANGA

    Abategereje ko leta mpotozi ya Kagame na FPR ye izavanwaho n’igitutu cy’amahanga musubize amerwe mw’isaho! Mumenye ko ifite miliyari zirenga mirongo ine z’amadolari yasahuye igihugu cyacu n’icy’abaturanyi bacu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ayo madolari y’u Rwanda n’abanyarwanda Kagame na FPR basahuye niyo batagagaguza hirya no hino muri za lobbying ngo zishyigikire ubutegetsi bwabo bugumeho, noneho ugasanga abo bakozi b’umuryango w’abibumbye (ONU) n’ab’ibihugu bimwe babakorera ibyo babasabye bitewe n’uko baba babegereye mbere hose(kare) bakagira n’icyo babapfumbatisha. Niba amahanga atinyuka kuvuga muruhame ngo nihongere habe ho kurasa kumpunzi hirengagijwe Mapping report ibitse mukabati ka l’ONU, birerekana neza ko abari bategereje amahanga, mukureyo amaso mureke twishakemo ibisubizo by’ibibazo by’igihugu cyacu nk’abanyarwanda ari nabo bene kiriya gihugu! Kwibwira ngo umunyagitugu kabuhariwe Kagame igitutu azacyotswa n’amahanga, ibyo ni ukubyibagirwa. Igitutu azacyotswa n’abanyarwanda ubwacu.

    Ibyo Senateri Russ Feingold uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika yavuze kuri izi Mpunzi mwabonye ko bisa n’ibyo Umuryango uhuza ibihugu by’i Burayi uherutse kwandika kuri FDLR mw’itangazo ryawo. Kuba kandi Senateri Russ Feingold yarabivugiye muri US-AFRICA SUMMIT nabyo bifite icyo bishatse kuvuga, ntiyapfuye gutura ibintu aho gusa. Ni ubutumwa igihugu cye  cy’Amerika ahagarariye cyamutumye kuvuga. Bigaragara ko dukwiye gushyira hamwe, tukagararariza isi ko ibikorwa n abayobozi bamwe b’ ibi bihugu ( kuva kera Billy Clinton yashyigikiye iyicwa ry abanyarwanda n’umutekano muke mukarere abikora mu izina ry’abaturage b’Amerika ; Tony Blair yabikoze mu izina ry’abaturage b’Ubwongereza nyamara yaraharaniraga inyungu ze bwite ; President Museveni na nubu ugikomeje gufasha Kagame abikora mu izina ry’abaturage ba Uganda nyamara nikubwo Inyungu ze bwite, none na Senateri Russ Feingold arabikora mu izina ry’igihugu cyose ) ; birakwiyeko twereka amahanga n’abaturage b’ibi bihugu ko ubwicanyi bukomeje gukorerwa mukarere, niba batagize icyo bakora ko amaherezo bazabibazwa.

    4. IKIBAZO CYA FDLR N’IMIRYANGO YABO

    Ikibazo cya FDLR n’imiryango yabo n’izindi mpunzi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ikibazo gikwiye gushyirwa mu rwego rw’ubutabazi (humanitaire/humanitarian) kandi byihutirwa.

    Leta y’u Rwanda gusaba no gushishikariza ingabo za ONU n’iza leta ya Congo kugaba ibitero kuri FDLR n’imiryango yabo n’izindi mpunzi, n’amahanga gushyigikira  igitekerezo nk’icyo, ntabwo ari wo muti. Bariya bantu nkuko twabivuze haruguru, bari muri Congo ari impunzi zo mu Rwanda, igihugu kiyoborwa na leta ya FPR Inkotanyi  yananiwe gukemura ibibazo byacyo by’irondabwoko, irondakarere n’irondakazu (nepotisme) igahitamo kubitwara mu baturanyi. Ibi byatumye abakongomani kera bahoze ari abaturanyi beza b’intangarugero bahinduka babi bitewe na ziriya ntambara z’amako n’iz’ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro Perezida Kagame na FPR bateye muri Congo kuva 1996 bagaba yo igitero cy’intambara bagatwara yo ububi, ubugome n’ubwicanyi byo mu Rwanda bitabaga mu baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    None kubera ibyo, abanyekongo ntibagishaka FDLR n’impunzi z’abanyarwnda ku butaka bw’igihugu cyabo kandi birumvikana imyaka imaze kuba makumyabiri yose! Ni myinshi.

    5. BIGENDE BITE RERO!

    Iby’ibiganiro n’imishyikirano hagati ya Perezida Kagame n’abatavuga rumwe na leta ye abo ari bo bose, nkuko Senateri Russ Feingold wa Amerika aherutse kubivuga, ntawe utazi ko bitazaba kubushake bwa Perezida Kagame kuko ntabyo ashaka, nta n’ibyo azashaka. Keretse nabitegekwa, kandi ntabandi bazabimutegeka atari twe abanyarwanda ubwacu.

    Turasaba ibihugu binini cyane kandi bikize nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n’ibindi bihugu bibifitiye ubushobozi, gutabara byihutirwa mu buryo bw’ubutabazi (humanitaire/humanitarian), abagize FDLR n’imiryango yabo n’izindi mpunzi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo muri Congo, no gushaka uko ikibazo cy ibiyaga binini by’Afurika gikemurwa mumaguru mashya, kuko kutabikora ingaruka bizateza mu minsi iri imbere zizagera ku isi yose cyane cyane kuri ibi bihugu binini kuko byirengagije gutabara nkana.

    Kuba bigaragara ko amahanga amwe atitaye kukibazo cy’abanyarwanda, birakwiye ko FDLR hamwe n’indi mitwe y’ingabo n’amashyaka ya politiki arwanya leta ya Kagame na FPR Inkotanyi, twese tugahura tugashyiraho gahunda ya politiki ikubiyemo ibyo twese duhuriyeho(programme politique, economique, social et culturel commun de l’opposition/Common opposition political, economic,  social and cultural platform) kugirango dushyikirize abanyarwanda n’amahanga icyerekezo gishya twese twifuza kuganishamo igihugu cyacu.

    Bikorewe i Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya16/08/2014

     

    Dr. Gasana Anastase, Perezida wa CFCR-IMVEJURU;

    Me  Mugabo Pascal, Visi-Perezida wa 2 wa CFCR-IMVEJURU;

    Major Kanyemera Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru wa CFCR-IMVEJURU;

    General de Brigade Prof Dr. Mupenzi Jean de la Paix, Umugaba Mukuru w’Ingabo CFCR-IMVEJURU.