Nyuma y'urupfu rwa Claude Safari abatinyutse gutanga ubuhamya nabo baragerwa amajanja!

Nyuma y’iyicwa ry’umusore Claude Safari wari uzwi ku kabyininiriro ka JACLO azize inkoni z’Inkeragutabara n’abandi bitwa ko bashinzwe umutekano mu mudugudu wa Rwagitanga, mu kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali; ubu noneho abatinyutse gutanga ubuhamya bw’ibyo babonye igihe umusore JACLO yakubitwaga bikamuviramo urupfu nabo batangiye kugirirwa nabi mu rwego rwo kubabuza gutanga ubuhamya.

Umusore witwa Geoffrey wari watanze ubuhamya ku byabaye kuri Jean Claude Safari, ubu nawe yarakubiswe arakomeretswa bikomeye.

Bamuteze ari kumwe na bagenzi be babiri, abo bagenzi be babiri barirukanse barabacika, ariko Geoffrey we bashoboye kumufata, bahita bavuga ko ari nawe bashakaga.

Umwe muri abo banyerondo witwa Christophe Bimenyimana umwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Jean Claude Safari yahise afata agapfunyika k’urumogi (kuko bizwi ko uwo Christophe we na bagenzi be basanzwe barunywa) agashyira mu mufuka wa Geoffrey noneho ahita yibwirisha bagenzi be bari kumwe ku irondo ngo basake Geoffrey. Ubwo nyine bahise bagwa kuri urwo rumogi bahita babigira urwitwazo.

Aba bantu bitwa ngo ni abanyerondo bizwi ko aribo banywa urumogi bagakoresha n’ibindi biyobyabwenge bikaba bibatera ibimeze nk’ibisazi ku buryo bakubita abaturage bitwa ko barindira umutekano nk’abakubita ibisimba.

Nk’uko umunyamakuru wa The Rwandan yabitangarijwe n’umwe mu basore bari kumwe na Geoffrey ngo nyuma yo gufata no gukubita uyu Geoffrey bakamukomeretsa bikomeye bagize ubwoba babonye yanegekaye baramurekura arataha ariko ikibabaje ngo ni uko abo bagizibanabi bataryojwe ibyo bakoze bagafatwa bya nyirarureshwa bagahita barekurwa ariko ngo abahohotewe barateganye kongera gutanga ikindi kirego ngo barebe ko barenganurwa.

Ku bijyanye n’urupfu rwa Claude Safari, bamwe mu bagize uruhare mu rupfu rwe barafashwe ariko hari abatarafashwe bakidegembya ari nabo barimo gutera ubwoba abatangabuhamya.

mushobora kubona ifoto y’uko uwo mutangabuhamya yakubiswe hano

Ubwanditsi

The Rwandan

1 COMMENT

  1. Ubu uyu nyakwigendera abonye aho aca ngo yigendere Ntikizwa namaguru baragiza ngo mutahe twubake u Rwanda abarulimo barazira ko alinterahamwe se.Muracyali muntambara .Mulibaza umubyeyi uzaherekeza umurambo wuyu Nyakwigendera intimba na Gahinda afite.Nyabuneka umuntu ninkundi ,Nyabuneka umwana ninkuwawe.Nyabuneka Mubyeyi unamura icumu,Mubyeyi Nyakugira imana ca INKONI IZAMBA.Ihagane uvunge ijambo limwe gusa Roho zabantu zisubire mugitereko.ubivunge ugira uti ntanze ihumure mubanyarwanda,ntanze amahoro ,nunamuye icumu ubumwe buzizana. ababyeyi baguhe impundu basubize bagira bati tugufatiye iryiburyo uhahe uronke ,abakobwa bagukomere amashyi baguhe impundu.abasaza n’abasore babyakire bavuga ngo guma guma guma mubyeyi.naho ubundi amaganya, agahinda, ishavu, birembeje intama ulinze.

Comments are closed.