Nyungwe: Haravugwa indi mirwano hagati y’ingabo za FLN n’ingabo za RDF

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru amaze iminsi agera kuri The Rwandan aravuga ko habaye imirwano ikomeye mu ishyamba rya Nyungwe mu mpera z’icyumweru gishize mu gace kari hagati ya Pindura na Bweyeye.

Nk’uko amakuru duhabwa na bamwe mu baturage batuye hafi aho, bavuga ko bumvise urusaku rukomeye rw’imirwano ku wa gatandatu tariki ya 29 Kanama 2020 mu masaha ya ni mugoroba ndetse ngo kugeza mu ma saa saba z’ijoro ku cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020 bari bacyumva urusaku rw’amasasu.

Nk’uko abaturage bakomeza babivuga ngo imirwano yabereye hafi y’ahitwa Pindura mu ishyamba rya Nyungwe, uvuye  ku Kitabi werekeza  i Cyangugu abahazi neza ni hafi y’ahatwikiwe imodoka taliki ya 15/12/2018.

Bamwe mu baturage bahaturiye bavuga ko ngo hari hashize iminsi itari mike babona ingabo zidasanzwe muri ako karere zakunze no kugaragara ku muhanda w’igitaka uva Pindura werekeza Bweyeye.

The Rwandan ikimara kubona aya makuru yagerageje gushaka abo muri FLN bakunze kuvugwaho kugaba ibitero muri ako karere.

N’ubwo nta bayobozi bo hejuru twashoboye kuvugana, umwe mu barwanyi ba FLN wemeye kuvugana na The Rwandan yemeje aya makuru anatubwira ko iyi mirwano yabayeho koko ndetse ko ingabo za FLN zashoboye kwica abasirikare 9 ba RDF abandi benshi batazwi umubare barakomereka. ku ruhande rwa FLN yatubwiye ko hari umusirikare wabo umwe wakomeretse byoroheje. Ngo gahunda yabo amaherezo ni ugufunga umuhanda Nyamagabe-Rusizi.

N’ubwo aya makuru atangwa n’uyu murwanyi wa FLN hataragira uruhande rudafite aho rubogamiye ruyemeza hari amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uretse kumva urusaku rw’amasasu babonye abasirikre benshi ba RDF bafite ibikoresho biremereye bagana mu gace kavugwa ko kabereyemo imirwano.

Ubwo twakoraga iyi nkuru abaturage bo mu duce twegereye ishyamba rya Nyungwe aho iyi mirwano yabereye nka Bweyeye badutangarije ko bakomeje kubona abasirikare ba RDF benshi bisukiranya n’ibikoresho byabo birimo imodoka begera ku rubibi U Rwanda ruhana n’igihugu cy’abaturanyi cy’U Burundi aho bigabanywa n’umugezi wa Ruhwa.