Nyungwe: U Rwanda Ruzaha U Burundi Inyeshyamba Rwafashe?

Ishyama rya nyungwe ryafatiwemo abarwanyi 19 bavuye mu Burundi
Ishyamba rya nyungwe ryafatiwemo abarwanyi 19 bavuye mu Burundi

Leta y’u Burundi iravuga ko mu cyumweru gishize abagizi ba nabi bishe abantu mu ntara ya Kayanza bagahungira mu Rwanda. Irasaba u Rwanda kubashyikiriza ubutabera bw’Uburundi. U Rwanda, rwemera ko rwafashe 19 bitwaje intwaro. Gusa rurashaka kubaha umutwe wa gisirikare urinda imipaka mu karere.

Uburundi buvuga ko abagabye icyo gitero taliki 25 z’ukwezi kwa cyenda bahungiye mu Rwanda. Cyagabwe muri Komine Kabarore intara ya Kayanza nkuko byaraye bitangajwe n’umuvugizi wa ministeri y’umutekano mu Burundi, Pierre Nkurikiye avugana n’itangazamakuru i Gitega ku murwa mukuru wa politike.

U Rwanda ruremera ko hari Abarundi 19 bitwaje imbunda rwafatiye mu ishamba rya Nyungwe mu karere ka Nyaruguru gahana urubibe na Komine Kabarore yo mu Burundi. Iryo shyamba rikiri mu Burundi ryitwa i Kibira, ni na ryo polisi y’Uburundi ivuga ko abateye icyo gihugu bahungiyemo.

Itangazo ryasohowe n’urwego rw’iperereza rw’igisirikare cy’u Rwanda, rivuga ko, u Rwanda rwafashe abo bantu taliki 29 z’ukwezi gushize hashize iminsi ine icyo gitero kibaye ku butaka bw’u Burundi.

Iryo tanganzo Ijwi ry’Amerika rifitiye ikopi, rivuga ko abo Barundi bafashwe, biyemereye ko ari abarwanyi b’umutwe wa “RED-Tabara” urwanya Leta y’Uburundi. Leta y’Uburundi yifuza ko u Rwanda rwayiha abo bantu maze bagakurikiranwa n’ubutabera

Gusa igisirikare cy’u Rwanda si ko kibibona. Itangazo ryashizweho umukono na Brig Gen Vincent Nyakarundi, uyoboye urwego rw’iperereza rya gisirikare rivuga ko abo bantu bazashikirizwa urwego ruhuriweho n’inzego za gisirikare zo mu karere k’ibiyaga bigali. “Mécanisme Conjoint de Vérification Elargi de la Conférence internationale sur la région des Grands Lacs”.

Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko abo bantu bafashwe bari mu maboko yacyo, kandi ko urwo rwego rureba akarere kose bityo ari rwo rugomba kubakira, rugakora amapereza rugafata icyemezo.

Si ubwa mbere ibi bihugu bitungana agatoki ko abantu bitwaje baturutse mu gihugu kimwe bagatera ikindi, cyane mu bice byo ku mipaka, kuva mu mwaka w’2015. Ibi byakuruye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Mu mpera z’ukwezi kwa munani, inzego zishinzwe iperereza mu Rwanda n’Uburundi zarahuriye hamwe ku mupaka wa Gasenyi-Nemba kugira ngo zishaskire ziumuti uko kutumvikana. Ni igikorwa cyari gihagarariwe n’urwego ruhuza ibisirikare vyo mu karere k’ibiyaga bigali, “Mécanisme Conjoint de Vérification Elargi de la Conférence internationale sur la région des Grands Lacs”.

Abo bategetsi mu gisirikare bahavuye bumvikanye ko umutekano wo ku mipaka ugiye kurindwa ku mpande zose kandi ko inzego z’ibihugu byombi zizajya zihana amakuru akwiye.