“NZI NEZA KO NSHOBORA GUFUNGWA CYANGWA KWICWA”: DIANE RWIGARA

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14/07/2017, umukandida wakumiriwe Diane Shima Rwigara yatangaje ko atangije Ku mugaragaro Muvoma igamije kurenganura Abanyarwanda.

Iyi Muvoma Diane Rwigara avuga ko Atari Ishyaka RYA Politike, yayitangije nk’imwe mu nzira zo gukomeza urugamba yatangiye rwo gukura Abanyarwanda Ku ngoyi y’ubukene, iterabwoba, igitutu, igitugu n’urugomo

Diane Rwigara avuga ko iyi Muvoma yiswe “PSM- Itabaza” bivuze People Salvation Movement / Mouvement pour le Salut du Peuple”

Yavuze ko iki gitekerezo yagitangiranye n’uwitwa Muyenzi wajegushimutwa akaburirwa irenero mukwezi kwa 12/2016, bityo Diane Rwigara akaba yariyemeje gukomeza iki kivi batangiranye.

“NZI NEZA KO NSHOBORA GUFUNGWA CYANGWA KWICWA”

Diane Shima Rwigara yatangarije Abanyarwanda by’umwihariko n’Isi yose muri rusange ko azi neza ko urugamba yatangiye rushobora gutuma afungwa cyangwa kwicwa, kuko akarengane no gutinya ukuri byahawe intebe mu Rwanda. Aha yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru ku bijyanye no kuba yaba adafite impungenge ko ubuzima bwe bwajya mu kaga kubera iyi Muvoma atangije.

Umunyarwandakazi Diane Shima Rwigara yaboneyeho kubwira abamubazaga icyo yari buzakore aramutse atemerewe kwiyamamaza, avuga ko yatangije uyu muryango ku munsi n’ubundi yari kuba yatangiriyeho ibikorwa byo kwiyamamaza, akaba yawutangije nk’inzira yo gukomeza urugamba rw’amahoro ariho, kandi ko ataruzavirira.

“Ntawe duheza n’abo mu yandi mashyaka barisanga muri PSM”

Diane Shima Rwigara yakomeje avuga ko impamvu batashinze ishyaka ari uko ishyaka rigira abanyamuryango baryo batabarizwa mu rindi, ariko muvoma yo ikaba idaheza uwo ari we wese, kuko n’abari mu mitwe ya politiki inyuranye bashobora no kujya muri iyi muvoma kandi bitanababujije kuguma aho bari. Ati :” urugamba turwana ni urw’amahoro”

NASANZE ARI KOMISIYO Y’ITEKINIKA RY’AMATORA” 

Diane Shima Rwigara wabujijwe gukomeza urugendo rwe rwo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, avuga ko yasanze komisiyo yitwa iy’igihugu y’amatora, ibyo ikora ari iteinika gusa gusa.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa gatanu, yagize ati “Si Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ahubwo ni Komisiyo y’Itekinika ry’Amatora” .  Yavuze ko nk’uko inzego zose zitwa ko zigenga zitigenga ahubwo zikorera mu nyungu z’umukomisiyoneri witwa FPR, ni nako Komisiyo y’amatora ikora.

RWIGARA YAGARAGAJE UBURYO YAHIMBIWE IMIKONO YO KUMUBUZA GUTAMBUKA

Umwari Diane Shima Rwigara, yavuze ko uturere twagaragajwemo ibibazo nyuma, mbere bari babwiwe ko nta kibazo dufite, ariko nyuma baza kuvuga ko habayeho kudusinyishamo abantu bapfuye. Ati :”ibyo si byo, ni ikinyoma bahimbye, na numero bahaye abanyamakuru si zo ziri ku mpapuro z’abo twasinyishije.”

Yavuze ko ntacyo yishinja na kimwe, ko ibyakozwe ari ibihimbano n’itekinika,. KU KIBAZO CYA PS Imberakuri ya Mukabunani wifuza kubageza mu nkiko, nabwo Diane Shima Rwigara yavuze ko nta na hamwe bigeze bahurira na lisiti y’abanyamuryango b’iri shyaka, cyakora ko ahubwo basinyiwe n’abantu baturutse mu mashyaka yose, harimo n’irya FPR.

Mu magambo ye yavuze ko bamubujije kwiyamamaza, kuko bari bazi neza ko azabatsinda bidasubirwaho.

3 COMMENTS

  1. Nguyu Nelson Mandela wacu. Ngiyi intwali nyayo tutibagiwe na Victoire Ingabire. Komereza aho,abanyarwanda twese tukuli inyuma.

  2. Iyi nkumi ya Rwigara iyo ibomborekana ngo iravugira abanyarwanda ntaho ihurira nabo, iba iri kudusetsa rwose, hahahaaaa, umuntu avugira abanyarwanda no mu Mudugudu atuyemo avugana na mbarwa? Abanyarwanda nta kibazo dufite ntatwitwaze, navuge ibye bimureba, kd uyu ntitwamutora kuko ntashoboye, n’Umudugudu ntiyawuyobora ngo awushobore.

Comments are closed.