GENERAL JACK NZIZA YONGEYE GUSHYIRWA MU MAJWI MU RUBANZA RW’ABASHATSE KWIVUGANA GENERAL KAYUMBA NYAMWASA.

    Johannesburg, taliki ya 16 Gicurasi 2013 mu rukiko rw’akarere ka Johannesburg abashinjwa gushaka kwivugana Gen Kayumba Nyamwasa bakomeje kwiregura aho bahatwa ibibazo n’umushinjacyaka nuri urwo rubanza Adv Shaun Abrahamse.

    Umaze hafi icyumweru yiregura ni uregwa nomero ya kane uzwi ku izina rya Richard Bachisa.Akigera imbere y’umucamanza, yatangaje ko we ari umwenegihugu wa Uganda, ariko akaba ari bwiregure mu Kinyarwanda! Twabibutsa ko uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yari umushoferi wa Gen Kayumba Nyamwasa bahunganye kuva mu Rwanda nyuma we agasigara mu gihugu cya Uganda ubwo umukoresha we yahungiraga mu gihugu cy’Africa y’epfo, ariko nyuma yaje kumusangayo.

    Bwana Richard Bachisa yireguye ahakana ko abaregwa hanwe nawe bageze kuri batanu ntaho ahuriye nabo kandi atabazi, kandi ko ntako atagize ngo arengere shebuja igihe yaraswaga.Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ibyo uregwa yanditse akimara gufatwa ndetse akanabishiraho umukono.Uregwa yabwiye urukiko ko ibyo yavuze atabyemera kubera ko byanditswe mu rurimi rw’icyongereza kandi ntacyo azi! Yanongeyeho ko atazi gusoma no kwandika bityo ibikubiye muri iyo nyandiko-mvugo(statement) atabyitirirwa kandi yarabibajijwe nta musemuzi uhari! Ubushinjacyaha bweretse urukiko ko uregwa ajijisha busobanura ko afite uruhushya rwo gutwara imodoka rubonwa ari uko umuntu akoze ibizamini bibili(icyanditswe n’icyamaboko).Bongeraho no kumubaza niba atazi no gutelefona ati:ndabizi ni uko bamubwira gusomera urukiko nomero yahamagaragaho nyina maze aba arazisomye abari mu rukiko barumirwa! Ku bijyanye no kuvuga icyongereza ubushinjacyaha bwamwibukije ukuntu yajyaga aganira n’uwahoze amwunganira mu rubanza witwa Joe Strauss bavuganaga icyongereza hagati mu rukiko abura uko abisobanura!

    Ubushinjacyaha bwakomeje bugaragaza uburyo uregwa yahinduranyaga telefone zigendanwa ashaka kuyobya uburari.
    Mu buhamya bwatanzwe n’umukozi wa MTN aho yerekanye uburyo abaregwa bavuganaga ku matelefone,ndetse n’abandi batari mu rukiko nka Generali Jack Nziza,Capt Francis Gakwerere warekuwe by’agateganyo nyuma akaza gutoroka agasubira mu Rwanda,uwitwa Vicent nawe ubu kugeza ubu ushakishwa ariko akaba atarafatwa bivugwa ko yaba yihishe mu gihugu gituranye n’afrika y’epfo.Herekanwe urutonde rwa nomero yahamageye,nizamuhamagaye kugeza afatwa,maze hagaragara ko yavuganye cyane na Vicent,Francis Gakwerere,Pascal Kanyandekwe (uregwa no6) na Jack Nziza hagati y’ italiki 10-21 kamena 2010.

    Uregwa abonye bimukomeranye yatangarije urukiko ko Vicent yari umugabo we bakundanaga umugabo ku w’undi(homosexuel).Abari mu rukiko barumirwa dore ko uregwa afite umugore n’abana batatu! Ndetse no ku yindi nomero yahamagaraga cyane bayimubajije yatangarije urukiko ko ari iyuwitwa Francoise uyu akaba ari ihabara rye riba mu gihugu cya Uganda!

    Urubanza ruzasubukurwa ejo ubwo uregwa nomero ya gatatu nawe azatanga ubuhamya by’ukuntu byagenze.Dore ko yisubiyeho kuko mbere yari yabyanze, ariko umuburanira akaba yamenyesheje urukiko ko ubu abishaka.Icyagaragaye cyane muri iki cyumweru, hifashishijwe uburyo abaregwa bavuganaga ku matelefone ni ukuntu uregwa nomero 6 yavuganaga na Jack Nziza hanyuma nawe agahamagara Vicent maze nawe agahamagara Richard Bachisa bityo bityo ugasanga abaregwa bose havuyeno uregwa nomero ya mbere aribo bashoje umuganbi wo kwivugana Gen Kayumba Nyamwasa ku mabwiriza yaturukaga i Kigali.

    JD Mwiseneza
    Johannesburg Regional Court